Amavu n’amavuko bya Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu rubyiruko

CEPJ
Commission Episcopale pour la Pastorale de la Jeunesse

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yemera ko Urubyiruko ari umuhuza w’umuryango w’abantu b’ubu n’abo mu gihe kizaza. Urubyiruko nirwo shingiro, ndetse ninarwo cyitegererezo nyakuri cya Kiliziya y’ejo hazaza. Byumvikane ko Kiliziya yejo, isi y’ejo izashingira ku burere n’inyigisho tuzaba twarahaye abana bacu. Nta muryango n’umwe ushobora kwiyubaka udashinze imizi mu burere bw’urubyiruko. Koko rero kubaka umuryango mushya bigomba gutangirira ku rubyiruko, kandi bikubakirwa ku ndangagaciro nyakuri z’ubuzima.

Kugeza magingo aya Kiliziya yakomeje kwiyumvisha ako gaciro k’urubyiruko. Izi neza ko urubyiruko arirwo mbaraga z’umuryango muri ibi bihe turimo. Nyamara isi irihuta cyane igakurura urubyiruko, rubishaka cyangwa rutabishaka muri uwo muvuduko. Mu gihe rero urubyiruko rurushaho kugira agaciro mu muryango biragaragara ko rudateguwe bihagije kugenda muri uwo muvuduko w’isi.

Muri iyo nkubiri, Kiliziya y’u Rwanda ntiyirengagije akamaro ko gutoza urubyiruko kuba abagabo b’inyangamugayo kandi bakomeye mu kwemera. Nicyo cyatumye ishyiraho iyi Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko.

Mu nama isanzwe y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda yo kuwa 16 – 19 gicurasi 1989, bashingiye ku byagaragajwe n’inzego zinyuranye za Kiliziya n’iza rubanda ku ikenurabushyo mu rubyiruko, Abepiskopi batangaje kandi bashimangira ko « muri Kiliziya y’u Rwanda iyogezabutumwa mu rubyiruko, mu rubyiruko rwose, ari ngombwa kandi rifite umwanya w’ibanze ».

Umwanzuro w’iyo nama y’Abepiskopi wemeje ko Myr Tadeyo NSENGIYUMVA ashinzwe kurema itsinda rihuriweho na diyosezi zose rigomba gukusanya ibyakorwa, rikabisesengura kandi rigatanga n’umuti ku iyogezabutumwa riboneye mu rubyiruko.

Nibwo rero, mu nama isanzwe y’Abepiskopi yo kuwa 18 – 21 nzeli 1989 bashyizeho Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ) bayiha inshingano yo kwita ku rubyiruko rwari rwugarijwe n’ibibazo binyuranye. Ishyirwaho ry’iyi komisiyo ryabaye ikimenyetso gifatika kigaragaza uruhare Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite mu kurengera urubyiruko. Ishaka ko urubyiruko rugira ukwemera, rukarangwa n’imico myiza, rukaba inyangamugayo n’abagabo bahamye mu muryango nyarwanda.

Umwaka wakurikiyeho, kuwa 8 nzeli 1990, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwagize amahirwe yo kwakira mu byishimo kuri Stade Amahoro Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II. Imyiteguro y’uwo mubonano yabaye imbarutso y’ubutumwa bwa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko.

Nyuma y’aho gato hateye intambara ya 90 n’inkubiri y’amashyaka menshi. Komisiyo CEPJ yakoranyije imbaraga nyinshi kugira ngo ibashe guhuza urubyiruko rwari rutandukanyijwe n’irondabwoko, irondakarere kandi rurarikiye iby’isi, n’ibindi… Nubwo rero Komisiyo yakomeje gukora iyo bwabaga, nyuma y’imyaka ine gusa ishinzwe, u Rwanda rwagushije ishyano ndengakamere rugwa mu kangaratete ka Jenoside. Urumuri rw’ikibatsi komisiyo yari imaze gukongeza rupfukiranwa n’urwango rukabije ;  u Rwanda rugwa mu mwijima w’icuraburindi.

Hagati ya 1994 na 1996, urubyiruko ntirwari runogewe no kubaho. Koko rero, amahano ya 94 yari yaratesheje agaciro iyogezabutumwa rya Kiliziya. Benshi mu rubyiruko rwitangaga mu miryango ya agisiyo gatolika rwishwe urw’agashinyaguro, bamwe bahunga igihugu, abandi baba imfubyi basaritswe n’ibibazo, bamwe barahahamutse mu gihe abandi bari bakurikiranywe n’ubutabera kubera amarorerwa bakoze ; mbese byari bigoye cyane urubyiruko kongera gutangira imirimo yarwo. Icyitwa ubuvandimwe cyari cyarangiritse cyane.

Muri icyo gihe, henshi mu gihugu hari hakirangwa  umutekano muke, ibyo bikaba byaratumaga bigorana cyane gukoranya imbaga y’abantu. Ariko nyine ibihe niko byari bimeze. Kiliziya yihatiye kugashya mu muhengeri ikomeza gushishikariza rubanda inyigisho gakondo zayo ari zo kugira urukundo rwa kivandimwe, ubwiyunge, impuhwe, guca inkoni izamba, kuvugisha ukuri…

Hagati ya 1997 na 2000 guhimbaza Yubile mbangikirane y’imyaka 100 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2000 y’ukuvuka kwa Yezu Kristu byatume Komisiyo CEPJ isubukura imirimo yayo. Kiliziya kimwe n’izindi nzego iva mu bihe by’inzibacyuho yongera kubaho mu bihe bisanzwe. Irashaka kuzuka byeruye. Muri ibi bihe, « Sinode Gacaca » yatumye urubyiruko rujya impaka, nuko rusasa inzobe ku byabaye mu Rwanda. Guhimbaza yubire y’urubyiruko i Byumba nyuma y’urugendo nyobokamana mu gihugu hose byagize ingaruka nziza kuri komisiyo CEPJ. Zimwe muri gahunda z’ubutabera zarasubukuwe ku rwego rwa komisiyo.

Twibuke ko guhera mu 1997 bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bitabira Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko (JMJ).

Kuva mu 2002 kugeza magingo aya, komisiyo igendeye ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko itegura amahuriro y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu bakazirikana insanganyamatsiko Nyirubutungane Papa aba yageneye umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Muri ayo mahuriro urubyiruko rujya impaka ku bibazo bigezweho. Bajya impaka ku bibazo byugarije umuryango w’abantu. Ayo mahuriro ategurwa ku nzego zose z’iyogezabutumwa : muri diyosezi no muri za paruwasi.

Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kurushaho kwitabira ibikorwa bya Kiliziya, Inama y’Abepiskopi, mu mwaka wa 2005, yashyizeho Umunsi w’Igihugu w’Urubyiruko (JNJ).


Byanditswe : tariki ya 27 Ukwakira 2017 saa 10:30:42, ubu , : 87
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bfc8c