Inshingano za CEPJ

CEPJ
Commission Episcopale pour la Pastorale de la Jeunesse

Komisiyo y’iyogezabutumwa mu rubyiruko mu nama y’Abepisikopi b’u Rwanda

Hano mu Rwanda, iyogezabutumwa mu rubyiruko ni inshingano ya  buri diyosezi, ariko hakubahirizwa amabwiriza ya komisiyo y’inama y’Abepiskopi gatolika ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ).
Iyo komisiyo iyoborwa n’umwe mu basenyeri bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda.  Iyo komisiyo igizwe kandi n’umunyamabanga mukuru, Umusaseridoti utorwa n’inama y’Abepiskopi, hamwe na komite nyobozi y’urubyiruko, hamwe kandi n’intumwa eshatu za buri diyosezi ubariyemo  umupadiri ushinzwe urubyiruko muri diyosezi.

Umwepisikopi

Hakurikijwe icyerekezo cy’iyogezabutumwa rusange rya diyosezi, Umwepiskopi agena imigambi y’iyogezabutumwa mu rubyiruko muri diyosezi ashinzwe. Ku bw’ibyo ashyiraho umusaseridoti ushinzwe urubyiruko (Aumônier diocésain), bityo uwo musaseridoti akaba umuyobozi wa Komisiyo y’iyogezabutumwa mu rubyiruko ku rwego rwa diyosezi. Abisabwe n’uwo musaseridoti ukuriye urubyiruko muri diyosezi, umwepisikopi ashyiraho umuhuzabikorwa hamwe n’abandi bagize akanama k’iyogezabutumwa mu rubyiruko.  Byongeye, Umwepiskopi ashakira uburyo n’amikoro ako kanama k’iyogezabutumwa mu rubyiruko ashingiye ku bushobozi bwa diyosezi.

Akanama k’iyogezabutumwa mu rubyiruko

Hakurikijwe amabwiriza ya Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu rubyiruko mu nama y’Abepiskopi b’u Rwanda, kandi hubahirijwe igenamigambi rusange  ry’iyogezabutumwa rya Diyosezi nkuko ryagenwe n’umwepiskopi ;  hashingiwe ku byo urubyiruko rukeneye,  akanama  ka diyosezi k’iyogezabutumwa mu rubyiruko gategura gahunda y’iyogezabutumwa ishyikirizwa inzego zose zishinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri diyosezi.

Ikenurabushyo n’imiyoborere y’ibikorwa by’urubyiruko

Uru ni urwego ruhuza inzego zose zishinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza y’iyogezabutumwa mu rubyiruko muri diyosezi. Uru rwego rushinzwe guhuza no kugenzura ibikorwa byose kuva ku nzego z’ibanze. Uru rwego rutegura, rukayobora kandi rugaherekeza ibikorwa byose. Rugena uburyo n’amikoro mu kugenzura imikoreshereze y’imari diyoseze yageneye iyogezabutumwa mu rubyiruko. Uru rwego rugizwe n’Umusaseridoki ukuriye urubyiruko muri diyosezi, umuhuzabikorwa hamwe n’abakozi bose b’ikenurabushyo mu rubyiruko.

Komite ya doyosezi, komite za paruwasi na za santarali

Abagize izi nzego bose batorwa n’abahagarariye urubyiruko bayobowe n’abasaseridoti bashinzwe urubyiruko muri doyosezi no muri buri paruwasi. Izi komite zishinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza y’akanama ka diyosezi gashinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko. Izi komite ni inzego zihagarariye umusaseridoti ukuriye urubyiruko muri diyosezi hamwe n’umuhuzabikorwa w’ikenurabushyo mu rubyiruko.


Byanditswe : tariki ya 27 Ukwakira 2017 saa 11:16:10, ubu , : 428
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ff226