Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu rubyiruko

CEPJ
Commission Episcopale pour la Pastorale de la Jeunesse

Commission Episcopale pour la Pastorale des Jeunes : CEPJ

Ni rumwe mu nzego z’Inama y’Abepiskopi b’u Rwanda ( Conférence des Evêques Catholiques du Rwanda). Urwo rwego rwashyiriweho kugira ngo rwite by’umwihariko ku rubyiruko. Rufite inshingano zo guhuza ubutumwa bw’inzego z’urubyiruko  z’amadiyosezi yo mu Rwanda uko ari icyenda no mu miryango y’urubyiruko n’abana (Mouvements et Associations des jeunes). igera kuri makumyabiri n’itandatu, hagamijwe kunonosora  iyogezabutumwa mu rubyiruko. Kugira ngo urwo rubyiruko rube abakristu beza bakeye kuri roho no ku mubiri, bifashije, bafitiye akamaro Kiliziya, Igihugu ndetse n’isi muri rusange. CEPJ yashyizweho n’abepiskopi mu nama yabo isanzwe yo kuva kuwa 18 kugera kuwa 21  Nzeri 1989  ihabwa ubutumwa bwo kwita ku rubyiruko

Iyi Komisiyo yita ku bana, abangavu, ingimbi, abasore n’inkumi. Yita ku rubyiruko rwiga n’urutiga, kubari mu mijyi no mu byaro.
 Gushyiraho iyi Komisiyo byabaye intambwe ikomeye muri Kiliziya mu Rwanda mu rwego rwo kwita ku rubyiruko. Bigasaba kubatega amatwi no kubafasha gutegura ubuzima bwabo uko bikwiye.

  1. Guhuza ibikorwa by’Iyogezabutumwa mu rubyiruko muri Kiliziya mu Rwanda ;
  2. Kubaka inzego z’urubyiruko no kuzishyigikira ;
  3.  Gutegura amahuriro   y’urubyiruko ku nzego zinyuranye ;
  4. Gutegura amahugurwa n’imyiherero ;
  5. Gutegura Misa z’urubyiruko n’iz’abana ;
  6. Gutegura Umunsi w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu(Journée Nationale de la Jeunesse) ;
  7. Gutegura Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko (Journées Mondiales de le Jeunesse) ;
  8. Gushishikariza urubyiruko kwiteza imbere no kwitegurira ejo habo ;
  9. Gushyikirana n’abafatanyabikorwa n’abaterankunga banyuranye ;

Iyi Komisiyo iyoborwa  n’Umwepiskopi, ubu ni Myr Servilien NZAKAMWITA, umwepiskopi wa Byumba,  ikagira umupadiri ukora mu  bunyamabanga  buhoraho. Ibiro by’iyi Komisiyo biri i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.


Byanditswe : tariki ya 07 Ugushyingo 2017 saa 07:13:53, ubu , : 394
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   0dd07