Paruwasi ya Nyamirambo mu kwakira ihuriro ry'abana b'abakristu baturutse mu matorero anyuranye no muri Kilizia Gatolika.

CEPJ
Iri huriro riterwa inkunga n’umuryango wa World Vision Rwanda, rigamije kwigisha abana baturutse mu madini atandukanye gusengera hamwe, kumenya indangagaciro za gikristu no kumenya ibyonnyi bibugarije birimo icuruzwa ry’abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibiyobyabwenge. By’umwihariko rigamije kubafasha kumenyana no kwimakaza ubumwe bw’abakristu bakiri bato.
Abana b’abakristu gatolika bavuga ko baryishimira kuko ngo ribafasha “kuganira n’abandi bo mu yandi madini, bakidagadura kandi bakabigiraho umuco wo gukunda gusoma Bibiliya”. Kimwe n’abo bana, abaherekeza babo (caregivers) bavuga ko hari umuco mwiza “w’ishuri rya Bibiliya” usanga mu yandi madini, aho abana bahabwa inyigisho kuri Bibiliya zijyane n’ikigero cyabo, mu gihe abakuru baba bari mu rusengero cyangwa Kiliziya yakwiye kwigiraho. N’ubwo ishuri nk’iri hari za Paruwasi zimwe zirifite, ngo birakenewe ko ritangizwa hose kandi rikagira uburyo n’umurongo rikoreramo, kuko ngo “ ari uburyo bwiza bufasha abana gusobanukirwa Bibiliya no gukunda Ijambo ry’Imana bakiri bato”.
Muri urwo rwego, umwe mu myanzuro y’ihuriro rya 2015, hari hemejwe ko kuva uwo mwaka, icyumweru cya 2 cya Kanama, abana bazajya bahabwa umwanya mu nsengero no mu Kiliziya, bakigisha kandi bagatanga ubutumwa.
Kayijuka Frederic, umukozi w’Inana y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, akaba mu itsinda ritegura iri huriro, avuga ko umwaka ushize wa 2016 ritabaye kuko hari ibyari bikinozwa ku rwego rw’imikoranire.
Iri huriro biteganyijwe ko rizakira abana 455, baturutse mu matorero 6 atandukanye yishyize hamwe, harimo n’abana bahagaririye amadiyosezi yose ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Rizabera mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya ry’i Nyamirambo.
Ubwa mbere, ihuriro nk’iri ryabereye kuri Petit Stade Amahoro kuva 4-8/08/2014, rihuza abana 362. Icyo gihe Kiliziya Gatolika ikaba yari ihagarirwe n’abana 56. Ryongeye kuba kuva tariki ya 4-8/08/2015 ryitabirwa n’abana 600, Kiliziya Gatolika ifitemo 90, ribera Bambino Super City, Kabuga-Kigali.
Uretse Kiliziya Gatolika nk’itsinda ukwayo, andi matorero ashingiye kuri Kristu yishyize hamwe harimo Alliance Evangélique au Rwanda (AER), Conseil Protestant du Rwanda(CPR), Forum of Born-Again Churches of Rwanda (FOBACOR), National Unity Fellshop of Pentecostral Christian Churches of Rwanda (NUFPCCR), Province de l’Eglise Anglicane au Rwanda (PEAR) na Sel et Lumière International (SLI).
JMV UWITONZE/CEPR

Byanditswe : tariki ya 09 Kanama 2017 saa 12:43:51, ubu , : 378
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   00392