Mwana, umvira ababyeyi bawe!

CEPJ
Nyakubahwa Umunyamabanga wa NCC,
Nyakubahwa Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda,
Banyakubahwa Muhagarariye amadini na Kiliziya Gatolika muri hano
Barezi dukunda,
Bana bagenzi banjye, Muraho ni amahoro.
Mu izina ry’abana bose duteraniye hano kuva ejo kuwa kabiri tukaba tuzataha kuwa gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, ndashimira abantu bateguye kino gikorwa rwose. Nimubahe amashyi..
Ntabwo byakundaga ko abana bose b’amadini yose bahurira hamwe. Nyine ni byiza ko duhura, tukamenyana, tugakina, tukiga ijambo ry’Imana ritunga roho zacu. Mwatubwiye ko ari ubwa gatatu biba, ariko jye ni ubwa mbere nza. Nabikunze. Kandi narebye no ku minwa n’amaso ya bagenzi banjye b’abana, biragaragara ko babikunze cyane. Turashimira rero World Vision ndetse n’abayobozi b’amatorero na Kiliziya Gatolika. Abasenyeri, abapasitoro, abapadri nabo bishimye kubona abana bangana gutya.
Abana twese dukunda guhura, tugahabwa inyigisho n’ababyeyi cyangwa abarezi bacu. Biradushimisha cyane. Kandi iyo umwana yishimye araririmba akanaseka. Mbaririmbire?....(Akaririmbo)
Twatangiye kuganira ku nsanganyamatsiko ivuga ngo: “Mwana, umvira ababyeyi bawe” dusanga mu gitabo cy’Imigani umutwe wa mbere, umurongo wa munani. Nukuri twese twubaha ababyeyi bacu. Mwa bana mwe hari utubaha ababyeyi? Uwo Imana izamuhana. Ariko Imana ikunda abana, na Yezu akunda abana kuko yabwiye abigishwa be ati: Nimureke abana bansange, kuko abigishwa barimo babakabukira bababuza kwegera Yezu. Bana ntihazagire ubabuza kwegera Yezu. Yezu atanga umugisha, atanga ubwenge n’amahoro y’Umutima.
Rero dukunde gusenga, gusoma ijambo ry’Imana, dukunde Bibiliya kuko niyo ibamo ijambo ry’Imana. Kandi idusaba kumvira bose cyane cyane ababyeyi bacu. Imana kandi mu itegeko rya kane idusaba kumvira ababyeyi bacu. Ababyeyi bacu ntabwo ari abatubyara mu nda gusa, n’abarezi bacu, abayobozi bacu, abaturuta bose tubafata nk’ababyeyi bacu.
Mwese rero muri hano muri ababyeyi bacu. Hari abandi babyeyi bacu : Kiliziya ni Umubyeyi wacu, Itorero ni umubyeyi wacu, Leta ni umubyeyi wacu, World Vision ni umubyeyi wacu kuko aba bose bifuza ko dukura neza. Imana izabahe Umugisha kandi na twe tuzabasabira
Abana twese tubifurije Umugisha kandi muragahorana amata ku ruhimbi!

Byanditswe : tariki ya 09 Kanama 2017 saa 13:26:11, ubu , : 366
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1ec5a