Inama y’ Inteko Rusange y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda

CEPJ
Mgr Servilien NZAKAMWITA afungura inama y' Inteko Rusange

Muri Diyosezi ya Cyangugu, kuva tariki ya 4 -7/01/2018 hateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda, ibera muri Centre Pastorale Incuti, iyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umwepisikopi wa Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezwabutumwa ry’urubyiruko hari kandi Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu,abapadiri bashinzwe urubyiruko mu madiyosezi yose ndetse n’ urubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse mu madiyosezi yose agize u Rwanda.

Mu gutangiza iyi nama y’ inteko rusange , Mgr Servilien yashimiye abitabiriye inama, ashimira cyane Diyosezi ya Nyundo yateguye neza Forum ya 16 y’urubyiruko Gatolika mu Rwanda yabaye mu  Kuboza 2017 ikaba yaranabaye neza,  anashimira Diyosezi ya cyangugu yatomboye kwakira Forum 17 izaba muri Kanama 2018, ababwira ko ari igikorwa cyo kwishimira kuko ari amahirwe urubyiruko rubona yo kwakira umusaraba. Nyiricyubahiro Mgr Servilien yabwiye abari mu nama kandi ko iyi nama ari iyo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’ibikorwa bya Forum ya 17 y’Urubyiruko izabera muri Diyosezi ya Cyangugu. Yibukije abagize inteko ko uyu mwaka wahariwe ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika, nk’uko Abepisikopi babyifuje ko uyu mwaka haba ibikorwa byo kwitoza ubumwe Kristu yatuzaniye. Yatsindagiye ko kuza muri iyi nama aho forum izabera (Diyosezi ya Cyangugu) ari igikorwa cy’urugendo Nyobokamana, tukaboneraho no gusura Umwepiskopi wa Cyangugu urwaye, tukamusabira ndetse tukanifatanya na we.

Nyakubahwa Mgr Prudence, Igisonga cy’umwepisikopi wa Cyangugu yahaye ikaze abitabiriye iyi nama ndetse ashimira cyane Nyiricyubahiro Mgr NZAKAMWITA na Padri Léonard MUNYANGAJU, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo bashimye ko  iyi nama ibera muri Diyosezi ya Cyangugu bikaba  ari n’umugisha kuri Diyosezi  wo Kwakira Forum ya 17 y’Urubyiruko Gatolika.

Yatangaje ko kuva Diyosezi yatombora kwakira Forum, nabo bishimiye kuyakira kandi bakaba babishoboye kandi rero kuba izaba mu mpeshyi bikaba ari amahirwe  kuko aribyo bitanga ubwisanzure kuko imvura akenshi igwa i Cyangugu iteza ubunyereri bwinshi. Yijeje CEPJ ko kwakira urubyiruko rwinshi bizashoboka kandi bikazagenda neza  cyane ko basanzwe bakira urubyiruko. Yasabye inkunga yose ishoboka mu gutegura Forum, kuko Diyosezi ubwayo itabyishoboza, ikaba izakenera inama y’abepisikopi ndetse n’abandi babishoboye bose. Ni amahirwe kandi kuko Kiliziya yahariye uyu mwaka ubumwe n’ubwiyunge, iyi forum ikazaba umwanya ukomeye wo gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.Yashoje ashimira  Nyiricyubahiro Musenyeri  Servilien n’abitabiriye inama bose.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ibikorwa  bijyanye n’ikenurabushyo ry’ urubyiruko byakozwe ndetse n’iteganyabikorwa ry’amadiyosezi yose ndetse n’imiryango y’Agisiyo Gatolika.  Hashimwe cyane uburyo Komisiyo yiyubatse  nyuma ya Genocide maze  mu myaka 4 ishize kugeza  ubu CEPJ ikaba ihamye, yubakitse kuva mu miryango remezo kugeza mu rwego rw’igihugu. Bashimiye kandi uruhare rukomeye rwa Nyiricyubahiro  Musenyeri NZAKAMWITA mu kwiyubaka kwa Komisiyo. Hasabwe amadiyosezi gushaka uburyo bagira ubunyamabanga buhoraho kugirango ibikorwa birusheho kwihuta no kugenda neza.

Muri iyi nama hifujwe ko muri buri Diyosezi, ibi byazashyirwamo imbaraga :

Gusanga urubyiruko mu mashuri yisumbuye , amakuru na Kaminuza bakaganirizwa ku ikenurabushyo ry’urubyiruko, kuzirikana ko urubyiruko rudakunda ibishaje ndetse n’ibirambiranye , bityo  ari ngombwa guhorana udushya dufasha urubyiruko, gushyigikira ibiganiro bihuza urubyiruko n’umwepisikopi wabo, kwibuka ko urubyiruko ruri mu gihe cyo kurerwa kandi ahambere barererwa akaba ari mu muryango ndetse uburere buhatangirwa ntibusimburwa ahandi ho kurererwa ni muri Kiliziya nayo ikaba yarashyizeho Komisiyo ngo ifashe urubyiruko, kurangwa n’ibikorwa kandi urubyiruko rugashyigikirwa ndetse rugatozwa kwishyira hamwe ndetse no kwibumbira mu matsinda, kwita ku bibazo by’abakobwa batwara inda n’uburere bw’abo bana, tugafasha urubyiruko rwacu kwirinda ibyo bibazo, tukarinda urubyiruko rwacu ibyonnyi .

 

Marcellin

Communication/ CEPJ


Byanditswe : tariki ya 10 Mutarama 2018 saa 20:19:27, ubu , : 14
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8cce9