Imyanzuro y' Inama y'Inteko Rusange y' Urubyiruko Gatolika mu Rwanda yateraniye i Cyangugu kuva 04-07/01/2018

CEPJ
Inteko Rusange y'Urubyiruko Gatolika mu Rwanda

Inteko rusange ya Komisiyo y’inama y’Abepesikopi Gatolika ishinzwe ikenurabushyo mu Rubyiruko (CEPJ) yateraniye muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu kuwa 4-7 Mutarama 2018, iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida  wa Komisiyo. Inteko rusange yemeje imyanzuro ikurikira:

  • Nyuma y’ikiganiro cya Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, inteko rusange yiyemeje kwinjira muri gahunda rusange y’umwaka wahariwe ubumwe n’ubwiyunge nk’umurongo ngenderwaho wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri uyu mwaka, tukitoza uwo muco mwiza kandi tukawutoza abo duhagarariye, dufatiye urugero kuri Kristu.
  • Inteko rusange yagejejweho raporo z’iyogezabutumwa ry’urubyiruko mu ma Diyosezi no mu miryango ya Agisiyo Gatolika y’urubyiruko, buri diyosezi n’imiryango biyemeza kujya bigana udushya mu bikorwa by’iyogezabutumwa ry’urubyiruko byagaragajwe n’abandi nabo bakabikora iwabo.
  • Inteko rusange yasuzumye imigendekere ya Forum ya XVI y’urubyiruko Gatolika mu Rwanda yabaye mu Ukuboza 2017 muri Diyosezi ya Nyundo. Inteko rusange yishimiye imigendekere ya Forum maze itanga n’ibyifuzo kubyakosorwa mu mitegurire ya Forum ya XVII izabera muri Diyosezi ya Cyangugu muri Kanama 2018; harimo guha umwanya uhagije imiryango y’ Agisiyo Gatolika ikagaragaza ibikorwa byayo.
  • Inteko rusange yamenyeshejwe ko itariki Forum ya XVII y’urubyiruko Gatolika mu Rwanda izaberaho ari kuva tariki ya 8-13 Kanama 2018, ikabera muri Diyosezi ya Cyangugu.  
  • Inteko rusange yateguye umunsi w’urubyiruko Gatolika mu Rwanda muri uyu mwakawa 2018. Uwo munsi uzizihizwa ku wa 28 Mutarama 2018, ubanzirizwe na Noveni izatangira ku wa 19 Mutarama 2018. Buri Diyosezi izategura uko umunsi uzagenda iwabo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “ Wigira ubwoba Mariya kuko wagize ubutoni ku Mana” LK1,30
  • Inteko rusange yemeje ko Forum Nasiyonali izajya itangira kuwa 3 igasozwa ku cyumweru, urubyiruko rugataha kuwa mbere, kugirango bose bakurikirane imihango y’isoza batuje.
  • Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na GMO ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu, urubyiruko rwiyemeje kurirwanya rwivuye inyuma.
  • Inteko rusange yarebeye hamwe ibisubizo byatanzwe n’urubyiruko mu myiteguro ya Sinodi, yiyemeza no kuzabitangariza abakristu muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko.

 

Bikorewe  i Cyangugu kuwa 7 Mutarama 2018.

 

Marcellin

Communication/ CEPJ


Byanditswe : tariki ya 11 Mutarama 2018 saa 19:58:07, ubu , : 44
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8cce9