UMUNSI MPUZA MAHANGA W'URIBYIRUKO UZABERA MU GIHUGU CYA POLOGNE MURI DIYOSEZE YA CRACOVIE

CEPJ

1. INTANGIRIRO

JMJ cg imunsi mpuzamahanga y’urubyiruko, iba buri mwaka muri buri Diocèse; .hari abazita Forum z’urubyiruko, abandi umunsi w’urubyiruko, mbese biba bitandukanye uko bagenda babihindura mu ndimi zinyuranye n’uburyo iyogezabutumwa riteguye muri buri nama y’Abepisikopi. Ubusanzwe uyu munsi uba ku Cyumweru cya Mashami kuva 1985.
Icyo twita JMJ (Urubyiruko ruri kumwe na Papa) itegurwa n’ibiro bya Papa bishinzwe Abarayiki yo iba inshuro imwe mu myaka 2 cyangwa 3 ikabera mu Mujyi Papa yagennye hagendewe ku mpamvu zitandukanye.
JMJ n’ihuriro mpuzamahanga/ Forum ihuza urubyiruko ruturutse mu bihugu birenga 160 byo ku isi bagahurira ahantu hamwe.
Ni ihuriro rikomeye aho urubyiruko rugaragaza ibyishimo. Hano iwacu duhura n’Abepisikopi bacu muri forum y’igihugu y’urubyiruko, tugahura n’Abapadiri, Abihayimana mu miryango itandukanye, Abayobozi mu nzego za leta, imiryango ikorera mu gihugu n’ahandi, ariko usanga tuba duturutse ahantu hegeranye, tuvuga ururimi rumwe ndetse n’umuco umwe utabariyemo abatumirwa b’ibihugu duturanye.
Forum mpuzamahanga yo ni ibihugu byose birimo abagatolika, imico itandukanye iba yahuye mu ndimi zitandukanye ziba ziri gusingiza Imana imbere ya Papa, Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Aba Presida b’ibihugu bafite inyota y’Imana.
Urwo rubyiruko mu byishimo byinshi n’akanyamuneza barahura kugirango:
  • Basingize Imana (Louer Dieu)
  • Bayirangamire
  • Bayishengerere
  • Kandi babane n’urundi rubyiruko rw’Abakristu ruhagarariye ibihugu byabo.
Koko baba bahujwe n’iki? Ni Imana iba ibahamagaye mu ijwi ry’Umushumba wa KILIZIYA GATOLIKA ku isi (Papa). Kuri gahunda iba iteganijwe.
- Umwanya wo guhura nk’abajene bakaganira, bakamenyana bityo bagasabana
- Gusingiza Imana mu masengesho, indirimbo z’urubyiruko zo mu gihe tugezemo, mu mikino n’ibindi.
- Gushengerera Yezu mu Ukarisitiya (hamwe na Papa)
- Gusura ahantu hatandukanye (Ahantu nyaburanga, ahari amateka akomeye, y’igihugu, ahari ibikorwa bikomeye by’iterambere rimwe na rimwe bigafungura imitwe y’abajene ariko noneho by’umwihariko ahantu hatagatifu: Ingoro, ahabereye amabonekerwa, ahavukiye abatagatifu ndetse n’aho bapfiriye. Hari n’ahandi haba haragiye hatangazwa kumugaragaro nk’ahantu ho gukorera ingendo nyobokamana muri icyo Gihugu ).JMJ hari indi nyito bayihaye Jesus Marie Joseph n’igihe ku rubyiruko rwahawe cyo guhura n’umuryango mutagatifu wi Nazareth bakemera gukundwa no kuyoborwa na wo.

2. IMBUTO 3 ZA JMJ UMUJENE ATAGOMBA KUBURAMO

  1. Guhura n’Imana ubwawe (Niho wongera gufata umugambi mushya w’ubuzima bwawe bwa Gikristu).
  2. Kwishimira kuba muri KILIZIYA GATOLIKA igihe umaze kubona imbaga itabarika yateranye mu izina ry’Imana, ihuje umugambi kandi isabira umushumba wa KILIZIYA GATOLIKA.
  3. Guhitamo icyerecyezo cy’ubuzima. Abenshi mu rubyiruko batanga ubuhamya ko muri JMJ bahabonera igisubizo cy’ibibazo byabo. Hari abahitiramo umuhamagaro wabo, ubucuti burabahuza bukavamo no gushyingiranwa, hari abahitamo ubuzima bwo kwiyegurira Imana bitewe no guhura cyangwa kubona ibihumbi n’ibihumbi by’abasore n’inkumi bahisemo gukorera Nyagasani.

3. JMJ NI AMATEKA YA KILIZIYA GATOLIKA

JMJ iba inshuro imwe mu myaka 2 cg 3. Hamaze kuba JMJ 14 ku isi (aho urubyiruko rwinshi rwahuye na Papa kuva 1984: VATICAN-VATIVAN-Buenos Aire). (????)- St Jacques de Compostelle (Espagne) – czestochowa (Pologne)- DANVER (USA) – Manille (Philipine) – Paris (France) Rome (Italie) – TORONTO (Canada) – Cologne (Ubudage) – SUDNEY (Australie) – Madrid (Espagne) – RIO DE JENEIRO (Bresil).
Iya 15 (Cracovie = Pologne)
Murizo izitabiriwe cyane ni izi zikurikira :
  1. Manille (Philippine) : 5.000.000 jeunes
  2. Rio de Janeiro (Brésil) : 3.700.000 – 2013
  3. Roma (Italie) : 3.000.000 - 2000
  4. Madrid (Espagne) : 2.000.000 -2011

4. XXXI JMJ (POLOGNE)

Pologne n’igihugu cy’uburayi. Umurwa mukuru ni Varsovie. Indi migi ikomeye ni Cracovie, Wroclaw na Gdansk. Ni imigi ishaje (Ituwe n’abaturage…)
CRACOVIE: Umugi w’ivuko wa Mt Yohana Paul II JMJ (Cracovie) 26-31/07/2016
Papa azahurira n'urubyiruko i CracovieIbanzirizwa n’icyumweru cy’ubutumwa mu ma Diocese yo muri icyo gihugu ; muri Pologne kitazangira tariki ya 20-25/07/2016
Insanganyamatsiko: “Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa” MT 5,7
Umurwa mutagatifu (Pologne) aho uwashinze akanashyigikira JMJ avuka . agiye kwakira urubyiruko rusaga 8 000 000. Hamaze kwiyandikisha 1 699 500 (Afrique + ibindi bihugu by’Iburayi) hasohotse (tariki ya 03/07/2015 logo (Ikirangantego, Hymne n’isengesho byiyo JMJ.

5. IKIRANGANTEGO:

Nk’izindi JMJ zose, mukirangantego haba harimo ikimenyetso cy’umusaraba, umurage wa Mutagatifu Yohani Paul II ku rubyiruko.
Ikirangantego JMJ 2016Ikirangantego cya JMJ 31 cyatangijwe kumugaragaro na Cardinal Stanislaw DZIWSZ Archeveque wa CRACOVIE tariki ya 03/07/2015
Icyo kirangantego kigaragaza insanganyamyatsiko y’uyu mwaka ari nayo JMJ izagenderaho” Hahirwa abagira impuhwe , kuko bazazigirirwa” Mt 5,7
  • Pologne: 1400 000
  • France: 70 000
  • Italie: 120 000
  • Espa : 40 000
  • Amerique: 30 000
  • Asie; 14500
  • Belgique: 5000
Ikirangantego kigizwe n’umusaraba= uri mwibara ry’umuhondo umusaraba ushushanya Kristu, we kimenyetso gikomeye cy’ihuriro mpuzamahanga ku isi muri Kiriziya Gatolika
Icyo kimenyetso cy’umusaraba kiri mu muzenguruko w’uruziga rukoze ikarita ya Pologne ( Igihugu cya Pologne muri iyo karita harimo uruziga rw’umuhondo rugaragaza aho umugi wa Cracoviya uherereye ku ikarita ya Pologne. Urwo ruziga rukaba rushushanya urubyiruko rwose ruzitabira ririya huriro na Papa
Muri icyo kirangantego kandi harimo indimi z’umuriro zigaragara mu ibara ritukura zisohoka mu musaraba zishushanya impuhwe z’Imana uburyo zimeze n’ibara ryazo zisa n’amabara ari mu ishusho rya Yezu Ndakwizera .
Amabara yakoreshejwe: Ubururu, Umuhondo n’umutuku ni ayintwaro z’umugi wa Cracovie byakozwe n’umukobwa w’umujene Monike RYBCZY NSKA (28) mugihe kishyirwa mu batagatifu rya Papa Yohani Pawulo ll I Vatican murwego rwo kumuha icyubahiro,amushimire kuko amusabira mu ijuru.
Kristu yahishuriye Mama Faustina ko Walska ubwo yamubonekeraga i Cracovie (20e)

6. UMWANZURO

Ndasaba urubyiruko rw’Urwanda gutangira gusenga , basabira ririya huriro ubu ribura iminsi mike kugira ngo Nyagasani azariheremo urubyiruko rw’isi yose by’umwihariko abazaryitabira imbaraga zo kugumya kumukorera no kubona ibisubizo by’ibibazo byabo cyane cyane ku by’umuhamagaro wabo.
“Umusaraba wa Kristu ugumye kuba ikimenyetso cy’Impuhwe z’Imana mu mitima no mubuzima bwaburi wese by’umwihariko urubyiruko rwo Mizero ya Kiriziya y’ejo hazaza.
Mt Yohani Pawulo wa II adusabire
Padri Leonard MUNYANGAJU
Umunyamabanga wa CEPJ

Byanditswe : tariki ya 22 Kamena 2016 saa 04:22:27, ubu , : 349
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   53bab