IMYITEGURO Y'UMUNSI W'URUBYIRUKO MU RWANDA MURI DIYOSEZI YA KABGAYI

CEPJ
Bagendeye ku nsanganyamatsiko y’urubyiruko y’umwaka wa 2016 igira iti “Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirwa ( Mt5:7)”, Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi rurakataje mu kwitegura uyu munsi ngarukamwaka uzizihizwa ku itariki ya 31/1/2016, ukazaba wizihizwa ku nshuro ya 11 mu Rwanda.
Muri Diyosezi ya Kabgayi imyiteguro y’uyu munsi yatangiranye na Noveni itegura uyu munsi, aho ikorerwa mu miryango remezo, uturere,amasantarali mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi ya Kabgayi uko ari 27, Iyi noveni ikaba yaratangiye ku itariki ya 22/1/2016 ikazasozwa ku itariki ya 30/1/2016. Si Noveni gusa ikorwa mu rwego rwo kwitegura uyu munsi,ahubwo urubyiruko rwa Kabgayi rwahisemo no gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye, birimo gufasha abatishoboye, gukusanya inkunga yo gushyigikira iyogezabutumwa mu Rubyiruko rw’u Rwanda n’ibindi.

Muri buri Paruwasi , urubyiruko rwiyemeje gukora ibikorwa by’urukundo

Nkuko biri mubiranga urubyiruko rwa Kabgayi, gufasha abatishoboye biza mu byibanze, ni muri urwo rwego buri Paruwasi muri 27 zigize Diyosezi ya Kabgayi yiyemeje kugira icyo ikora ngo hagobokwe abari mu kaga. Mubikorwa by’ingenzi bizakorwa harimo kubakira abatishoboye, gukusanya inkunga zizashyikirizwa abakene, gukusanya inkunga n’ibikoresho hagamijwe kugoboka impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda bikazashyikirizwa Caritas ngo nayo ibigeze kubabikeneye, no gusukura za Kiriziya urubyiruko rusengeramo. Ibi byose bigendana no gusenga cyane hakorwa Noveni itegura uyu munsi.

Ku Rwego rwa Diyosezi uyu munsi uzizihirizwa muri Paruwsi ya Kayenzi

Buri mwaka muri Diyosezi ya Kabgayi,buri Paruwsi itombora kwakira ku rwego rwa Diyosezi uyu munsi, uyu mwaka rero wa 2016, hatahiwe Paruwasi ya Kayenzi, akaba ari Paruwsi iherereye mu Duwayene ya Kamonyi yashinzwe mu mwaka 1965 ikaba yisunga Mutagatifu Mathias MULUMBA. Mu myiteguro yo Kwakira urubyiruko ruzaturuka mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Kabgayi , ubuyobozi bwa Paruwasi bufatanyije n’urubyiruko ndetse n’abakristu muri rusange ,imyiteguro irarimbanyije. Kugirango uyu munsi uzagende neza, hateguwe Umuganda udasanzwe wo gusukura kuri Paruwasi uzajyana no gukora igikorwa cy’urukundo cyo gufasha umukristu utishoboye wo muri Paruwasi ya Kayenzi, ikindi kigaragara nuko hagamijwe ko Ritulujiya yuyu munsi yarushaho kunogera abazitabira uyu munsi bose, imyitozo y’indirimbo za misa y’uwo munsi ikorwa buri munsi kandi iyi misa ikazariribwa n’urubyiruko.
Hateganyijwe kandi ibirori byo gususurutsa imbaga izaba yitabiriye uyu musi, hakaba harateguwe imbyino z’itorero ry’urubyiruko ndetse n’abahanzi batandukanye bakazaseruka.
Twabamenyesha ko nkuko bisanzwe bigenda , muri Diyosezi ya Kabgayi ibi birori bitumirwamo n’abayobozi bo munzego za Leta baza gushyigikira urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu. Nuyu munsi rero hatumiwe abayobozi batandukanye bo munzego bwite za Leta.
Dukomeze kwamamaza urukundo rw’Imana rutagereranywa
Dufashe urubyiruko = Kinder und Jungerdhilfswerk = Aid to the Youth = Tusaidie Vijana = Aiuto per i Giovani = Œuvres enfance - Jeunesse
Alexis UKURIKIYEYEZU
Umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi

Byanditswe : tariki ya 04 Gashyantare 2016 saa 17:49:50, ubu , : 338
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1ec5a