INAMA RUSANGE Y'ABAHAGARARIYE URUBYIRUKO BA ZONE PASTORALE KIBUYE YATERANYE KU WA 23 Gashyantare 2016

CEPJ

ABARI BATUMIWE MU NAMA

- Abapadiri 10 bahagarariye urubyiruko mu maparuwasi 10 agize zone pastorale ya Kibuye
- Abajene 10 bahagarariye abandi muri buri Paruwasi
- Abajene bahagarariye urubyiruko muri zone
- Uwaje ahagarariye Aumônier National, Bwana Casimir BIZIMANA

GAHUNDA Y’UMUNSI

1. Isengesho
2. Kwibwirana
3. Kuvuga ku mwaka w’Impuhwe z’Imana
4. Gusangira ubuzima bw’uko urubyiruko ruhagaze mu maparuwasi n’uko umunsi w’urubyiruko wo kuwa 31 Mutarama 2016 wagenze
5. Gutegura Pelerinage y’urubyiruko i Congo-Nil izaba 18-19 Kamena 2016
6. Kuganirizwa n’uwaje ahagarariye Aumônier national
7. Utuntu n’utundi

IMYANZURO YAGEZWEHO

Muri uyu mwaka w’Imphwe z’Imana, amahuriro atandukanye y’urubyiruko tugira mu maparuwasi tuzajya dukomeza gusomera hamwe ubutumwa twahawe na Nyirubutungane Papa Fransisko ku munsi w’urubyiruko wok u wa 31 Mutarama 2016.
Raporo y’uko ituro ryatanzwe ku munsi w’urubyiruko izarangiza gutangwa bitarenze ku cyumweru tariki 06 Werurwe 2016.
Hashyizweho abapadiri bahagarariye uruyiruko mu madoyenne uko ari 3 ku buryo bukurikira:
- Kibuye ----------------- Padiri NZABAHIMANA Denys
- Mushubati ------------- Padiri NSHIMYUMUREMYI Straton
- Mukungu -------------- Padiri SHYIRAKERA Jean Bosco
Aba bapadiri bahagarariye abandi mu Madoyenne bazafasha mu gukoresha amahuriro y'urubyiruko mu Madoyenne, bashyireho na komite y'urubyiruko mu Madoyenne bagiye bahagarariye. Ihuriro ry'urubyiruko muri rusange muri zone pastorale ya Kibuye rizajya ribera I Congo-Nil buri mwaka bamwe n'urundi Urubyiruko rwose. Urubyiruko ruzajya rukora urugendo nyobokamana, bahuze n'ibitekerezo ariko byose biherekejwe n'isengesho. Uyu mwaka nkuko twakomeje kubivuga iyi Pelerinage izaba kuwa 18-19 Kamena 2016.
Amaparuwasi azasurana ku buryo bukurikira, mbere y’uko tujya muri pelerinage i Congo-Nil:
- KIBINGO ---- GISOVU
- MUKUNGU --- NYANGE
- MUBUGA --- KIBUYE
- MUSHUBATI --- MURUNDA
- CONGO-NIL --- BIRAMBO
Bikorewe ku Kibuye kuwa 23 Gashyantare 2016
Padiri MUDAHERANWA Christophe
Omoniye w’Urubyiruko
Zone Kibuye

Byanditswe : tariki ya 24 Gashyantare 2016 saa 10:18:16, ubu , : 402
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d496b