FORUM Y'URUBYIRUKO MURI DUWAYENE  KABGAYI

CEPJ
Forum y’urubyiruko muri Duwayene ya Kabgayi ni huriro ry’urubyiruko rwa Paroisse eshanu (Kabgayi, Gitarama, Musambira, Byimana, Gitare) zigize Duwayene ya Kabgayi yo muri Diyoseze Kabgayi. Hari kandi n’urubyiruko rwo muri Paroisse Kizibere na Paroisse Kayenzi, zituranye na Duwayene Kabgayi.
Iyi forum yatangiye kuwa 12 Mutarama 2017, ibera muri Groupe Scolaire Notre Dame de Lourde (GSNDL) ho muri Paroisse Byimana. Iyi Forum yitabiriwe kuburyo bushimishije, ije ikurikira forum ya Paroisse Kabgayi. Izamara iminsi itatu, aho urubyiruko rusaga 250 rutozwa gukunda Yezu no kumukorera muri Kiliziya.
Insanganyamatsiko iragira iti: “ushobora byose yankoreye ibitangaza” (Luka1;49). Iyi nsanganyamatsiko tuzarushaho kuyicengera tubifashijwemo n’abateguye Forum: Padiri MUNYANGAJU Leonard, Aumônier National w’urubyiru; Padiri NZIRAKARUSHO Alex, Aumônier Diocésain, hamwe na ba Aumôniers Paroissiaux.
Kugera aho forum ibera
Kugera aho forum ibera
Kwakirwa no Guhabwa ikaze
Kwakirwa no Guhabwa ikaze
Aba basore n’inkumi bakiriwe kandi bahabwa ikaze na Padiri Leonard MUNYANGAJU ari kumwe na Soeur Marie de la Charité, Umuyobozi wa GSNDL
Aha Padiri Leonard yasangiraga n’urubyiruko
Aha Padiri Leonard yasangiraga n’urubyiruko.
Fratri Jean Paul
Stagiaire mu ishuri ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi rya Kabgayi (College ste Marie Reine)

Byanditswe : tariki ya 13 Mutarama 2017 saa 21:37:24, ubu , : 381
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9f7ba