UMUNSI WA KABIRI W'INAMA IHUZA AMA KOMISIYO MU NAMA Y'ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA

CEPJ
Inama yongeye gufungura imirimo yayo guhera i saa mbiri n’igice mu cyumba cya CENTRE SAINT ANDRE KABGAYI.
Padri HODARI Jean de Dieu, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (ibumoso)
Habayeho guhuza ibyavuye mu matsinda 2 yari yakoze ku wa 23 Gashyantare 2016, umunsi wa mbere w’inama. Ibyo bahurije hamwe batanze ibitekerezo bitandukanye :
  1. Gushaka uburyo Komisiyo yajya ikora, abayigize, uburyo bashyirwaho, mandat bagomba gukora
  2. Kugena abagize Komisiyo ndetse hakanajyamo inararibonye muri buri Komisiyo zazajya ziyifasha kugera ku nshingano zabo
  3. Kugena uko ama Komisiyo yazajya abaho mu rwego rw’umutungo n’aho byaturuka
  4. Kugaragaza cahier de charges ya buri Komisiyo
  5. Kwiga uburyo ama Komisiyo yajya akorana mu mishinga itandukanye
IBYIHUTIRWA :
  1. Inama yaberamo ihererekanyabubasha mu ma Komisiyo atarabikora
  2. Gushyiraho abagize Komisiyo aho batari (Les membres des Commissions)
  3. Gutegura rapports z’ibikorwa zivugirwa imbere y’Abepiskopi
IBYATEGANYWA MU GIHE KIRI IMBERE
  1. Gushyiraho igenamigambi ry’imyaka 5
  2. Iteganyabikorwa ry’Umwaka
  3. Amakomosiyo agomba gushakisha uburyo bwo kwibeshaho
  4. Amahugurwa
Inama iracyakomeje imirimo yayo kugera ejo ku wa kane tariki ya 25 Gashyantare 2016.
Padri Leonard MUNYANGAJU
Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa mu Rubyiruko

Byanditswe : tariki ya 25 Gashyantare 2016 saa 08:44:38, ubu , : 191
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ff226