UWABATIJE ABAKRISTU BA MBERE MU RWANDA NAWE BAMUBATIJE TEREBURA

CEPJ
Padiri Alufonsi BRARD yavukiye mu gihugu cy’Ubufaransa, mu ntara ya Norumandiya, ahitwa Chapelle Biche mu karere ka Orne, kuwa 4 Mata 1858. Yinjiye mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika (Abapadiri bera) kuwa 8 Nyakanga 1880, ahabwa ubupadiri ku wa 22 Nzeli 1883. Imyaka ine ya mbere y’ubutumwa bwe yabukoreye muri Afurika y’Amajyaruguru. Mu 1887, yoherejwe mu butumwa mu karere nyogezabutumwa (Vicariat Apostolique) ka Vigitoriya-Nyanza. Yageze ku cyambu cya Mariseye mu Bufaransa, kuwa 12 Gicurasi 1887, ari kumwe na Padiri Yohani Yozefu HIRTH, umuyobozi w’itsinda rya 6 ry’abogezabutumwa. Bageze mu karere ka Tabora, mu gihugu cya Tanzaniya, kuwa 7 Nyakanga 1887, batandukanira aho ngaho. Padiri Alufonsi BRARD, yabanje kuba ahitwa Kipalapala, nyuma akorera mu majyepfo y’ikiyaga cya Vigitoriya-Nyanza ahitwa Bukumbi kwa Padiri Hiriti (HIRTH). Kuwa 12 Werurwe 1890 yagiye ahitwa Kamoga mu Bugande ari kumwe n’abandi bogezabutumwa babiri. Yageze mu birwa bya Sese, mu majyaruguru y’ikiyaga cya Vigitoriya-Nyanza tariki ya mbere Mata aho yabonaniye na Musenyeri LIVINHAC. Nyuma akomeza urugendo yerekeza i Rubaga. Aho yahagumye kugeza kuwa 11 Werurwe 1891, aho yavuye ajya gushinga misiyoni ahitwa Usoga. Mu kwezi k’Ukwakira 1891, byabaye ngombwa ko ava muri iyo misiyoni ikiri mu ntangiriro. Ajya ahitwa Villa Mariya. Mu gihe cy’intambara y’amadini y’i Buganda, yahungiye i Bukoba (Tanzaniya) aho yageze kuwa 11 Gashyantare 1892. Kuwa 20 Werurwe, Padiri BRARD yasubiye i Rubaga. Mu Kwakira 1893, yasubiye na none i Kamoga kwa Musenyeri Hiriti wari umaze kuba umwepiskopi. Myr Hiriti yamusabye kwitegura kujya gushinga misiyoni mu kirwa cya Ukerewe. Nyuma, guhera mu kwezi kwa Mata 1896 yagendereye Usui ahashinga indi misiyoni.
Mu ngendo ze nyinshi yakoze, Padiri A. BRARD yazikoreye icyegeranyo yise : « Sur les Tribus insulaires du Nyanza Méridional » (ugenekereje bishatse kuvuga Abaturage bo mu birwa bya Nyanza y’Amajyepfo), muri icyo cyegeranyo agaragaza uko yabonye umuturage w’umunyafurika agira ati : “Birashimishije kubona ko aba bantu bafite ubushobozi bwo kujijuka, kandi ko ntaho bahuriye n’ibyo abanyaburayi babavugaho, babafata nk’inyamaswa. Bafite umuryango, ababyeyi bakunda abana babo kimwe n’iwacu i Burayi, kandi n’abana bakunda ababyeyi babo; Umwirabura azi gushima, afite ibimwizihiza nkatwe, afite intege nke kimwe natwe, afite indangagaciro kimwe natwe, ariko ku rwego byibura rwisumbuye. Mu birabura nta bakene barimo, ibyo bakeneye si byinshi, bose bafite ibyo kurya bihagije, babisarura ku byo bahinga buri mwaka; iyo hagize umuntu ubura ibimutunga, ababyeyi be n’incuti ze bashimishwa no kubimuha ku buntu. Umwirabura azaba umukene umunsi bazamukorera umuzigo w’ibikenerwa”[1]
Mu kwezi k’Ukwakira 1896, padiri A. Brard yagiye mu kiruhuko i Burayi. Yagarutse mu butumwa bwe kuwa 10 Nyakanga 1897, azana n’itsinda rya 16 ry’abogezabutumwa. Kuwa 15 Ukwakira yageze i Kamoga aho Myr Hiriti yamusabye gushinga mu karere ka Usui misiyoni y’Umwamikazi wa Lourdes ya Katoke. Yahageze kuwa 12 Ugushyingo, ahatura mu ngorane nyinshi. Iyo misiyoni yari ifite intego mbangikane ebyiri: iyambere yari iyo kujijura no guhindura abaturage b’umwami KASUSULO, naho intego ya kabiri ikaba iyo kumenyana no guhura n’Umwami w’u Rwanda Yuhi MUSINGA kugira ngo azabashe gushinga misiyoni muri icyo gihugu. Umwaga umwami KASUSULO yari afitiye padiri BRARD na bagenzi be watumye guhindura abaturage be bidashoboka muri iyo myaka ya mbere y’iyogezabutumwa. Abaturage bari barahawe itegeko ribabuza guhura n’abogezabutumwa, ku buryo ubirenzeho yagombaga guhanishwa urupfu. Uwo mwuka mubi, wuje ishidikanya, watumye Padiri BRARD yihatira kugirana umubano n’ubwami bw’u Rwanda. Ku itariki ya mbere Werurwe 1899 yandikiye ibaruwa Myr LIVINHAC agira ati: “Bimaze kuba incuro ebyiri noherereza intashyo Umwami w’u Rwanda Yuhi; kugera ku ngoro atuye bimara iminsi icumi gusa uvuye hano; intumwa zacu zakiriwe neza, twakiriye hano mu gihe cy’ukwezi Abanyarwanda basaga makumyabiri boherejwe n’Umwami kuturamutsa. Mfite igitekerezo cyo kohereza abakateshisite muri icyo gihugu mu minsi mike. Nubwo bwose hari abacakara benshi bava mu Rwanda, nako bahanyura, ni igihugu gituwe cyane; byibura nk’incuro eshatu ugereranyije n’Ubuganda, n’Abaganda bavuyeyo ubwabo barabihamya”[2].
Ku byerekeye ibikorwa by’umushyikirano bya Padiri A. Brard, umwanditsi w’amateka y’i Katoke mu kwezi kwa Nzeli 1898 yaranditse ati : “Intumwa k’Umwami yitwaje ihembe ry’inzovu. Irasaba ubucuti, igihango cy’amaraso”. Ndetse mu kuboza 1898 yaranditse ati: “Intumwa zacu zivuye mu Rwanda. Yuhi yiteguye kutwakira, ariko ntashaka kumva bavuga ko tuzajya kumusura iwe mu rugo, ati : “Uko Umwera yanyoherereje intumwa, niko nanjye nzamwoherereza abaza kumureba. Kuko aramutse aje, nta mpano mfite yo kumuha, nategereze igihe cy’umwaka!!??”[3].
Amaherezo, hafashwe icyemezo cyo gushinga misiyoni ya mbere mu Rwanda. Kuwa 2 Ukuboza 1899 Mgr HIRTH, Padiri Pawulo BARTHELEMY na Furere ANSELME bageze i Katoke baturutse i Kamoga, aho bari bahagurutse kuwa 15 Ugushyingo. Hagati aho, Padiri Alufonsi BRARD yari yateguye ikindi cyiciro cy’urwo urugendo, kandi yari yashatse abikorezi. Bahagurutse i Katoke kuwa 12 Ukuboza, maze bagera i Nyanza kuwa 2 Gashyantare 1900. Igihe bakirwaga i Bwami Padiri A. BRARD ni we wafashe ijambo mu izina ry’abari kumwe nawe bose. Nuko ubwami bubemerera umusozi wa Save. Kuwa 4 Gashyantare bashinze amahema i Mara, ku birometero icumi uvuye i Save. Bukeye bwaho, Myr Hirth aragenda, abasigira P. A. Brard nk’umuyobozi. Uko gutandukana kwarabashavuje cyane nk’uko tubisanga mu ibaruwa P. A. Brard yandikiye Myr LIVINHAC ati: “Ejo kuwa 9 Gashyantare, hazaba hashize imyaka ibiri yuzuye Nyiricyubahiro Igisonga cy’intumwa adusize mu gisambu, mu ihema turi kumwe n’ababatijwe icumi b’Abagande, yaduhaye umugisha, aratubwita ati ‘Mukomere!’. Twari aho tubuyera mu maso y’Imana, mu gihugu kitazwi na mba; dushagawe n’imbaga nyamwinshi y’abaturage tutumva ururimi rwabo, tutazi imico yabo, tutazi amateka yabo, tutazi ubuyobozi bwabo; twababereye abaturanyi b’inyamaswa, baratwitegerezaga bakatubonamo ubunyamaswa kubarusha, babonaga ko twaje kubashoraho intambara, twaje kubasahura, twaje kubarya, ese mvuge iki? Abatuyobotse barabitaruraga, kandi abenshi muri bo bararaga imusozi, mu bihuru, bagasinzira gake, kandi bagatinya ko abashumba batazwi babagirira nabi”[4]. Ndetse kuri uwo mugoraba twatandukanyeho, Padiri Pawulo BARTHELEMY yatembereye i Save. Ku munsi wa kabiri w’ubushakashatsi bwe yahise asanga padiri BRARD amusaba kwimuka bakava aho mu gisambu cy’i Mara bakajya kuba mu “rwagati mu mugina w’abantu”[5] nk’uko abivuga. Kuwa 8 Gashyantare, amahema yashinzwe ku musozi wa Save wari utuwe n’abaturage bayingayinga ibihumbi bitatu (3.000).
Kubyerekeye iyubakwa rya misiyoni, padiri A. BRARD yandikiye Myr LIVINHAC mu ibaruwa ye yo kuwa 15 Gashyantare 1900 ati : “Umwami Yuhi ubwe yaduhitiyemo umusozi wa Save, ku rugendo rw’iminsi ine mu majyepfo y’iburasirazuba bw’ikiyaga cya Kivu, no ku rugendo rw’umunsi umwe n’igice iburasirazuba bwa Urundi; tugomba kwemeranya ko byari bigoye kubona ahandi hantu hatuwe n’abantu haruta aho ngaho”[6]. Nyamara Myr HIRTH, mu ibaruwa ye yandikiye Myr LIVINHAC, kuwa 20 Gashyantare 1900 yamumenyesheje ko umusozi wa Save wihitiwemo n’itsinda ry’abogezabutumwa be. Hashize imyaka ibiri gusa, P. A. BRARD yabigarutseho, agaragaza ko bashobora kuba baroherejwe i Save kugira ngo bahoshe imidugararo yarangwaga mu bahatuye no kugira ngo bashimangire ubutegetsi bw’umwami. Koko rero hari hashize imyaka mike mbere y’uko abogezabutumwa bahagera, abaturage b’i Save bigometse ku Mwami RWABUGIRI. Kuri urwo rugamba umwami yica umutware w’abigometse, MUTAKUZI, kandi ayogoza bikomeye uwo musozi.[7]
I Save, padiri A. BRARD yahatangiriye imyaka ya nyuma y’ubutumwa bwe. Yayirangije mu 1906 igihe avuye mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika yinjiye muri monasiteri y’Abaceritosa (Ordre des Chartreux) i Farneta mu Butaliyani. Iyo ntumwa y’u Rwanda yatabarukiye hafi y’i Torino kuwa 20 Gashyantare 1918.
Mu myumvire ye nk’uwahanze kandi akarangwa n’ukwemera mu bigeragezo yahuye nabyo byose, padiri A. BRARD yasigiye isura umuryango wa mbere w’abakristu mu Rwanda. Kandi iyo sura yakwirakwiye mu gihugu hose. Uwabatije abanyarwanda ba mbere nawe bamubatije “TEREBURA” : nk’uko bamwe bavuga ko izina rye ari uko rivugitse mu Kinyarwanda, mu gihe hari abandi bavuga ko ijambo “père blanc” ari ryo rivugitse rityo.
Yahoraga yishimye, agashishikaza abogezabutumwa bagenzi be ataretse n’abandi batuye muri paruwasi ye, ibyo akabikora nk’ubakuriye akanababera umuyobozi. Niwe wayoboye imirimo y’ubwubatsi bw’inzu za misiyoni, niwe wagiranaga imishyikirano n’i Bwami, akagirana imishyikirano n’abatware n’abaturage, kwiga ururimi, kwiga umuco n’amateka, akayobora inyigisho, kwita no gufasha abakene n’abarwayi, n’ibindi. Yibereye i Save, yakurikiranaga imirimo y’ishingwa rya misiyoni ya Zaza mu Gushyingo 1900, iya Nyundo muri Mata 1901, iya Rwaza mu Gushyingo 1903, iya Mibirizi mu Kuboza 1903 n’iya Kabgayi muri Mutarama 1906. Niwe ubwe wahisemo ikibanza cya misiyoni ya Nyundo muri Gashyantare 1901, aherekejwe n’umukateshisiti w’Umugande Tobi KIBATI, waje kwicirwa muri urwo rugendo n’umutware NKOMAYOMBI. Bitewe n’uko Myr Hirth yiberaga muri Tanzaniya, abandi bogezabutumwa bafataga P. A. Brard nk’umukurambere wabo kubera imyaka ye n’uburambe mu kazi yari afite. Abogezabutumwa b’i Rwaza baje kumugisha inama igihe misiyoni igabweho igitero mu 1904. Kandi inama yabagiriye zanditswe mu gitabo cy’amateka ya misiyoni. Mu 1905, ni we batoreye kujya kubahagararira mu Nama Nkuru y’Abamisiyoneri ba Afurika yabereye i Alije mu gihugu cya Alijeriya mu 1906[8].
Kuwa 14 Kamena 1901, padiri A. Brard yeguriye u Rwanda Umutima Mutagatifu wa Yezu. We ubwe niwe wanditse isengesho ryegurira u Rwanda uwo mutima mutagatifu: “Mutima Mutagatifu wa Yezu, Reba ukuntu intumwa za mbere washinze roho zisaga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda zigupfukamye ku birenge mu bwiyoroshye. Tuziko izo roho wazicunguje amaraso yawe, ko Umutima wawe wuje impuhwe ubafitiye kugeza magingo aya, kandi ko ushaka ko bose bakumenya, ko bagukunda kandi bagusenge. Imitima yabo ni iy’abana bawe, kandi nitwe washinze kubarinda no kubatagatifuza. Iyo nshingano iduteye ubwoba nkuko n’icyizere watugiriye kibudutera, kuko uzi neza intege nke zacu, abagaragu bawe wihitiyemo…
Tugutuye imitima yacu, imibiri yacu, imbaraga zacu zose, turashaka kuba abawe, haba mu buzima, haba mu rupfu, kuko ibyo difite byose ari wowe tubikesha, kandi ukaba warabiduhaye kugira ngo tubikoreshe duharanira ikuzo ryawe…
Tugusabye imbabazi kubera ibyaha bitabarika by’abana bawe, wabahaye urukundo bagusubiza ubuhemu, ibyo ni nabyo wowe watwibwiriye ko bishavuza umutima wawe wuje urukundo. Turagusaba imbabazi kubera ibyaha byacu bwite; kubera ibyaha by’Abanyarwanda batarakumenya; tubabarire twese, ca inkoni izamba ku bana bawe b’Abanyarwanda batazi ibyo bakora…
Tugutuye kandi abavandimwe bacu bose bari hano n’abandi bose uzohereza gukora mu murima wawe w’i Rwanda. Bagire intumwa zikurikiza ugushaka k’umutima wawe mutagatifu. Tugutuye abamaze kukuyoboka, abakateshisite bacu, abigishwa bacu, abatakwemera, umwami, abatware, abatutsi, abahutu, abatwa, abantu bose waturagije, Abana bawe, warabaremye, wabacunguje amaraso yawe, ubakunda nk’umubyeyi wabo… Tugutuye iki gihugu n’imisozi yacyo yose, imigezi yacyo, ubukungu bwacyo, byose ni ibyawe. Ni wowe Mwami nyakuri w’iki gihugu. Cyakire uyu munsi, kugira ngo u Rwanda ruzahore ari Ingoma y’Umutima Mutagatifu… Uko ibihe bisimburana iteka”[9]. Iri sengesho ryashyizweho umukono n’abapadiri C. SMOOR, J. POUGET, A. BRARD na furere ANSELME, nuko rishyirwa ku birenge bya Yezu munsi ya taberinakuro. Padiri POUGET, iri sengesho ry’iyegurira Umutima Mutagatifu agaciro karyo akagaragaza muri aya magambo : “ni ubuhamya buhoraho ko twiyeguriye umutima Mutagatifu wa Yezu, kandi ni isengesho rizazamuka amanywa n’ijoro mu ngoma y’Impuhwe z’Imana, amasezerano akomeye y’umutima wacu, ariyo kwamamaza ingoma ye ku isi tumugandurira imitima. Rizaba na none kumwegukanira igihugu sekibi yari yarigaruriye kugeza ubu”[10].
Nk’umwogezabutumwa, P. A. BRARD yari afite imyumvire yihariye ku bibazo bijyanye n’ubutabera n’ubuvandimwe. Yumvaga ko guhindura Abanyarwanda byagombaga gukorwa mu rugwiro, rushushanya icyizere, ariko bikanakorwa ku mbaraga ziranga ubwoba. Mu buzima bwe bwa buri munsi, yibanze cyane kuri ubu buryo bwa kabiri nk’uko bugaragara mu Ivanjili ya Luka, umutwe wa 14, umurongo wa 23 “uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure”[11]. Cyakora iyi myitwarire Myr HIRTH ntiyayishimye. We yumvaga byakorwa mu rugwiro.
Agera mu Rwanda, Myr Hirth yari yamusabye ko yatangira kwigisha ivanjili ahereye ku bakene, yaramwandikiye ati : “Ese Intumwa ntizatangiye kwamamaza Inkuru Nziza mu bakene! Natwe tugire nka zo”[12]. Ntibyari bikiri ngombwa gukurikiza amabwiriza ya Cardinal LAVIGERIE, we yumvaga ko kwigisha ivanjili byagombaga gutangirira ku batware. Abenshi mu bakristu ba mbere babatirijwe i Save mu gitaramo cya Pasika 1903 bari imfubyi, kandi bose bari urubyiruko.
Kugira ngo ashobore umurimo we wa gitumwa, Padiri A. BRARD yafashwaga n’abakateshiste b’abagande, bose yari yarabagiriye icyizere gisesuye. Nibo barindaga umutekano wa misiyoni, kandi banagize uruhare rukomeye mu ivuka ry’umuryango wa mbere w’abakristu, kuko abaturage babibonagamo, bagasanga bahuje umuco n’inkomoko nyafurika. Byongeye kandi, bavugaga neza Ikinyarwanda kurusha padiri BRARD, wakivugaga nabi rwose. Ku byerekeye umurimo wabo, umwanditsi w’amateka w’i Save yabyanditse muri Mutarama 1901 muri aya magambo: “Umuvuduko wo kugandukira Imana wariyongereye; abantu basaga ijana kuri buri musozi, mu misozi 30 idukikije bamenye byibura amahame shingiro y’ingenzi; barahugurana hagati yabo; abakateshisite bacu b’abaganda babigizemo uruhare rukomeye”[13]. Nyamara Myr HIRTH yasabye P. BRARD gusezerera abakateshisiti bose b’Abaganda muri Nyakanga 1903. Bamwe muri bo bari barakoze amakosa yashoboraga kuzagira ingaruka mbi kuri misiyoni. Bakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo bigarurire abigishwa, birengagije amabwiriza yashyizweho na Padiri A. BRARD[14].
Myr HIRTH yashakaga ko Abanyarwanda batozanya ivanjili ubwabo mu bwiyumanganye, mu buryo bwonyine bwo guhindura abantu nta gahato. Padiri A. BRARD yumviye umwepiskopi, yemera amabwiriza mashya nubwo bwose yabonaga ko icyo cyemezo kizadindiza iyogezabutumwa. Ku giti cye yacitse intege kugeza igihe asoreje ubutumwa bwe i Save mu Kuboza 1905. Mu mwaka w’i 1904 Padiri A. BRARD yanditse imiterere y’ikoraniro ry’abakristu b’i Save. Abivuga muri aya magambo[15] :
Abayoboke. – Dufite 252, muri bo 226 babatijwe uyu mwaka. Bafite ubushake, nyamara amaraso y’ubupagani aracyabatembamo. Umubyeyi wacu, Karidinari LAVIGERIE yabadushushanyirije uko bateye mu mabwiriza yahaye abogezabutumwa ba mbere. “Indangagaciro z’ubutwari, ubutungane bw’abamalayika, ukwemera guhamye kandi kuzira ubwandu kw’abayoboke, ntibyigeze bibaho uretse ibidasanzwe; … ni ngombwa kwiyumvisha ko hagaragara kenshi, kandi by’ukuri ubukene rwose; … byafashe imyaka amagana ndetse n’igitugu cy’Ababarubari kugirango imico y’ubupagani ihinduke: arundinem quassatam non confringet, linum fumigans non extinguet (Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka: Mt 12,20).
Tugomba rero kwitonda tugategereza. Nitwe tugomba gutangira, abandi bazabinoza. Turi ababyeyi, ba se na nyina b’aba bana twabyariye Imana: ba se kugira ngo tubakosore, ba nyina kugira ngo tubababarire kandi twoye kubakorera imizigo intugu zabo zidashobora gutwara.
Bajya mu ntebe ya penetensiya uko iminsi 15 itashye, baza kumva missa no kwiga gatigisimu kabiri mu cyumweru: ni kenshi tubakirira iwacu mu byumba, tubasura iwabo mu ngo, kuko ni abo amizero y’ejo ashingiyeho, kandi nyuma yo guhabwa Batisimu, igihe batangiye kumenya buhoro buhoro icyo umukristu ari cyo, nicyo gihe umwogezabutumwa azabagiraho ububasha, kandi akazashobora kubagirira neza.
Umukateshisite nyawe azatugirira akamaro atuye hagati yabo nk’umubyeyi mu muryango we, kuko mu gihe gito umubare w’ababatijwe uziyongera cyane ku buryo tutazaba tugishoboye kwita kuri buri wese ku giti cye uko bikwiye.
Abigishwa. – Mbere na mbere dufite abitegura guhabwa Batisimu: bahabwa gatigisimu y’amasakaramentu mu gihe cy’amezi atatu, hanyuma mu yandi mezi atatu bagakurikirana inyigisho za gatigisimu nto. Muri iki gihe dufite abigishwa 187 muri ayo mashuri abiri ya gatigisimu. Muri rusange bacika intege ku kigereranyo cya babiri ku icumi, kuko bumva ko badashoboye kubahiriza inshingano za Batisimu; abandi muri bo ntibaragira ukwemera guhamye, abandi nabo ntibafite ubwenge buhagije bwo gukurikirana ayo masomo. Abo bigishwa bitabira ku buryo buhoraho izo nyigisho incuro eshanu mu cyumweru, kandi benshi muri bo bakora urugendo ruri hagati y’amasaha abiri n’atatu. Buri munsi, Umupadiri wigisha yakira mu cyumba cye umwe umwe, abenshi muri abo bigishwa, kugira ngo abamenye neza no kugira ngo buri wese amugire inama zimubereye. Uyu mwaka, abigishwa bari hagati ya 40 na 50 bazahabwa Batisimu buri gihembwe.
Icyiciro cya kabiri cy’abigishwa kigizwe n’abafashe mu mutwe gatigisimu nto, bamaze imyaka ibiri biga, batangiye kugira ukwemera, bagaragaza imyitwarire myiza, kandi bitabira inyigisho za gatigisimu zo ku cyumweru; kugeza ubu 1.353 barangije gatigisimu, ariko muri bo abujuje ibyangombwa byo kuba abigishwa ntibasaga 800. Umurimo w’ubuntu n’ubushake ugenda gahoro kurusha uw’ubwenge; niyo mpamvu tutabahatira kwiga Gatigisimu; ntibaba bagifite icyo bakora igihe bagitegereje umwuka wa Roho Mutagatifu. Buri mupadiri afite inshingano kuri abo bigishwa, kandi yakira buri wese ku giti cye rimwe buri gihembwe; byongeye kandi, kuri buri musozi, abayoboke n’abigishwa bahamye bagenzura babiri cyangwa batatu muri bagenzi babo hamwe n’abakandida nka babiri cyangwa batatu.
Abakandida. – Bayingayinga 1.500, bagizwe n’abarangije gatigisimu ariko ntibuzuze ibyangombwa byo gushyirwa mu rwego rw’abigishwa, hamwe n’abiga gatigisimu cyangwa amasengesho, kandi bagaragaza ubushake. Benshi muri bo bafite imyitwarire myiza kandi bashobora no kuba baremerewe kuba abigishwa, ariko birumvikana ko bose batagera ku isakaramentu rya Batisimu.
Impuhwe z’Imana zikorera buhoro buhoro muri ibyo biremwa; izo mpuhwe zihura n’ubwo bushake buke, nuko ubwo bushake bukananirwa vuba; abo bana b’abirabura bageraho bagacika intege, bagahagarika gukurikira amasomo; nyuma bicuza ibyiza bivukije, bagashavuzwa n’urugendo batasohoje, hanyuma bakagaruka, bakongera bagacika intege, ariko Imana irahari, ibavugiramo, ibakoreramo, ibakiza ubunyamaswa. Uwo murimo w’ubuntu bw’Imana ugaragara mu baturage ba paruwasi yacu; umwaga bari bafite ubashiramo, bakagarukana ubwuzu, ndetse n’urugwiro; bakagira umuhate kandi bagatobora bakavuga bati : “Ndabishaka”. Byange bikunde haba habaye igitangaza gikomeye: gushyira ukwemera mu mutima w’inyamaswa! Mu by’ukuri, simbona ikintu gishobora kubashishikaza, bazahora ari abakene; nta n’agace k’igitambaro tuzabaha, barabizi bashingiye ku byababayeho; bazahora ku ngoyi y’abatware babo nk’uko byamye, bazahora ari abacakara kandi bigirizwaho nkana; nibabatizwa, bizaba ngombwa ko bakora kugira ngo babashe kubona umwambaro bazaza bambaye ku kiliziya; bazatotezwa n’abahemu babafata nk’ibivume. Ni ngombwa ko Imana yakirana ubwuzu uguhinduka kw’aba bantu! Abakateshisite b’ukuri bazaba baduteye inkunga ikomeye nibadufasha bakanakomeza umurimo Imana yatangiye muri aba bakandida; abayoboke bashya ntibarabigirira ubushobozi. Abogezabutumwa, bagenda basimburana buri munsi, bakajya gusura aba bakandida n’abandi bamaze gutera intambwe, gusa haba hakenewe byibura igihe cy’amezi atandatu kugira ngo baheture imisozi yose.
Abahemu. – Barahari hagati ya 80 na 100.000 (?) ku ntera ya kirometero 10 uturutse i Save, ndetse no hirya y’aho ni benshi kurushaho. Muri iyo mbaga imbuto yarabibwe, kuko Inkuru Nziza ikwirakwizwa n’umunwa ku wundi, kandi na Roho Mutagatifu agashyiraho ake twe tutabigizemo uruhare. Azaduhamagara igihe cy’ibiba nikigera kandi n’umurima warateguwe…”
Twabikuye mu gitabo SAVE – 1900, FONDATION DE LA PREMIERE COMMUNAUTE CHRETIENNE AU RWANDA, cya Padiri Stefaan MINNAERT, pp. 37-47
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Robert MAKUTA


[1] Chronique de la Société des Missionnaires d’Afrique, No 73 de Janvier 1897, 4 Trim. p. 157.
[2] Chronique de la Société des Missionnaires d’Afrique, No 83 de juillet 1899, 2 Trim. pp. 362-363
[3] Diaire de la Mission de Katoke, Septembre et décembre 1898.
[4] Lettre du P. A. BRARD à Mgr LIVINHAC, le 8 février 1902, p.1
[5] HUREL E. Histoire du Sacré-Cœur d’Issavi, Manuscrit. 18 juin 1909, 28 p.
[6] Lettre du P. A. BRARD à Mgr LIVINHAC, le 15 février 1900.
[7] Lettre du P. A. BRARD à Mgr LIVINHAC, le 8 février 1902.
[8] VAN DE MEERSCH J., Le Catéchuménat au Rwanda de 1900 à nos jours, Kigali, 1993, pp. 23-47
[9] Photocopie de l’original conservé aux archives de la Maison Provinciale des Missionnaires d’Afrique à Kigali.
[10] Chronique de la Société des Missionnaires d’Afrique, No 94 de janvier 1992, 4 Trim. p. 77.
[11] HERMANS R. – NTEZIMANA E. Journal de la Mission de Save, 1899-1905. Ruhengeri, 1987. p. 66
[12] Lettre du P. A. BRARD à Mgr LIVINHAC. Markirch-Rwanda, 15 fevrier 1900.
[13] HEREMANS R. – NTEZIMANA E., op. cit., p. 52.
[14] KANYARWANDA R., L’Apostolat des Laïcs au Rwanda de 1900 à nos jours. Rome 1988, pp. 154-156.
[15] Chronique de la Societe des Missionnaires d’Afrique, No 114 de mars 1905, 2 Trim. pp. 140-142.

Byanditswe : tariki ya 17 Ukwakira 2016 saa 13:26:33, ubu , : 234
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   23273