IMFURA Y'IMFURA Y'ABAKATESHISITE YABAYE PADIRI

CEPJ
Abdoni SABAKATI yari umukirisitu w’Umugande. Kimwe n’incuti ye Tobi KIBATI, ni umwe bu Bagande 12 bari bagize itsinda ry’ibisonga by’Abogezabutumwa ba mbere baje mu Rwanda mu 1900. Icyo gihe yari afite imyaka 27. We ubwe yarivugiraga ati : “Igihe cy’intambara ya bagenzi banjye, abahowe Imana b’Abagande, nari mpari. Nari mfite nk’imyaka 12. Ndahungetwa na n’ubu iyo ntekereje ibitotezo byagiriwe Kiliziya Gatolika… Nabatijwe na padiri BRARD, kuwa 15 Kanama. Sinibuka umwaka neza umwaka nabatijwemo”[1]. Guhera icyo gihe Abdoni yakurikiye Padiri A. Brard ku kirwa cya Ukerewe n’i Katoke mu gihe cy’imyaka 3. Amaze kumubera inkoramutima, yamutoreye kuba umwe mu bazaherekeza intumwa zoherejwe i bwami i Nyanza muri Werurwe 1899 mu rwego rwo gutegura ishingwa rya misiyoni ya mbere mu Rwanda[2].
Kuva aho Abamisiyoneri bagereye i Save muri Gashyantare 1900, padiri A. Brard yasabye Abdoni SABAKATI kwigisha ku misozi ya Mbazi na Mwurire, hanyuma amwohereza i Kinyamakara. Izina ry’uwo musozi wa nyuma ni naryo ryaje kumubera akabyiniriro. SABAKATI afata icyemezo cyo kuguma mu Rwanda, kandi arongora umukobwa w’umunyarwandakazi Elisa BAGENI nyuma y’urupfu rw’umugore we w’umugandekazi. Ndetse batatu mu bigishwa be baje kuba abapadiri, ari bo : Padiri Yovita MATABARO, padiri Mikayire SEYOBOKA na padiri Yohani KAJYIBWAMI, kimwe n’abahungu be babiri nabo babaye abapadiri, umwe muri bo ni padiri Emmanuel BIGUMIRABAGABO[3].
Mu kwakira 1902 yahuye n’ibigeragezo i Mwurire, agasozi gaherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Save, nko mu birometero bibiri uturutse kuri misiyoni. Nk’uko tubikesha umwanditsi w’amateka ya misiyoni: “… abaturage babiri, basinze gakeya, ni ukuri, bacuze umugambi wo kwica umukateshisite Abdoni, kubera ko abana biga, kandi n’abagabo bari incuti zabo bakaba batagishaka gusangira nabo inzoga. Umutware arashaka kubasahura, ariko barabareka bakidegembya. Abo bantu babiri ni Kabwana na Semarahangare (turaburira abo mu bisekuru bizaza)”[4].
Abdoni SABAKATI yabaye umukateshisiti wa paruwasi ya Save igihe cy’imyaka 36. Uko yagendaga agana iza bukuru, niko yagiraga intege, atagifite imbaraga zo gukora, agabanya imirimo ye. Nyamara yakomeje kwitabira gahunda za Missa ntagatifu nubwo bwose yagombaga gukora urugendo rw’ibirometero bitandatu, kuva iwe kugera kuri paruwasi. Umunsi umwe yaraguye yitura hasi, arahaguruka, imyambaro ye yuzuye ibyondo. Abantu bamugira inama yo gusubira iwe kwiyuhagira. Ariko we ntiyabikozwa, yikomereza urugendo yerekeza ku Kiliziya, arababwira ati : “Imana ntireba imyambaro, ahubwo ireba umutima”[5].
Yapfuye afite imyaka 95 mu kwezi kwa Gashyantare 1968. Iminsi mike mbere y’urupfu rwe, umuhungu we, padiri E. BIGUMIRABAGABO yaje kumusura, uwo mupadiri amubaza niba yakongera iminsi y’uruzindunduko rwe kugira ngo agumane nawe. Abdoni yaramusubije ati : « Mwana wanjye, subira mu mirimo yawe ushinzwe muri Kiliziya, naho njye undeke ; abazaba bari hafi yanjye bazaba bahagije kugira ngo banshyingure »[6].
Ubu buhamya bwe bw’ukuntu abamisiyoneri bakiriwe n’abaturage b’i Save bwanditswe mu 1950[7]. Icyo gihe yari afite imyaka 77.
« Twagumye i Nyanza tuhamara iminsi 3. Musenyeri Hiriti asaba ikibanza mu majyepfo, maze abogezabutumwa bafata icyemezo cyo gutura i Save. Abantu baraduhungaga, ariko padiri BRARD yateraga amasaro kugira ngo abantu bayatoragure. Bityo, abaturage babona ko ari umuntu mwiza, nuko ntibongera kumutinya. Iyo padiri yagiraga aho ajya, indogobe yaramuhekaga, twe tukamugenda impande. Iyo indogobe yannyaga hafi y’urugo, abantu bavugaga ko muri urwo rugo hatuye umurozi, kuko bavuga ko indogobe yazobereye mu kuvumbura bene abo bantu.
Abogezabutumwa bamaze gutura i Save, buri wese muri twe yahawe inzu, kandi inzu zacu zari zikikije iz’abapadiri. Nuko buri wese Padiri Brard amugenera umusozi yagombaga kwigishaho inkuru nziza. Ni muri urwo rwego nabaye umukateshisiti w’imisozi ibiri, umusozi wa Mbazi n’uwa Mwulire. Kuri uwo musozi wa kabiri mpagirira amahirwe, kuko umwe mu bigishwa banjye yaje kuba umusaseridoti: ni Padiri Jovite MATABARO.
Twabigenzaga dutya : Abagande bahitagamo abana, bakabaha izina ry’INTORE, hanyuma bakabigisha. Uburyo bwacu bwo kuvuga Ikinyarwanda bwahuruzaga abanyamatsiko benshi bavugaga ko imvugo yacu ari “UMUNYU”. Byarabasetsaga cyane, nuko abandi bana bataraba abigishwa bagasanga za ntore bakazibwira bati : “Umva! Natwe mubabwire amazina yacu, kugira ngo natwe batwandike, bityo natwe tuzaze kumva iyo mvugo yabo bavuga ko ifite uburyohe budasanzwe!”.
Igihe abigishwa ba mbere bagiriye ubushobozi bwo kwigisha iyobokamana, bahawe ubutumwa bwo kujya gushaka abandi bigishwa. Nyamara, bamwe muri bo bakoresheje nabi ubwo butumwa bahawe, babukoresha bigwizaho imitungo bitwaje ko baziranye n’abazungu. Cyakora aho iyo nkuru igereye ku bamisiyonari, abo banyamakosa bahawe ibihano bikomeye.
Ikindi cyakuruye rubanda kikabatera kwitabira misiyoni: ni imbyino y’intambara “URUKATSA” yabyinwaga buri cyumweru n’urubyiruko rwemeye. Niko kandi byari bimeze no ku mukino w’ibiti (barre) utarakinwaga gusa n’abigishwa n’abagande ahubwo n’abamisiyonari ubwabo barawukinaga. Buhoro buhoro uwo mukino uramamara : abantu baturukaga hirya no hino ku misozi baje kuwureba. Abamisiyoneri kandi bemerera abigishwa ko bashobora gukina n’abapagani. Bityo, abaturage batangira kujya bagendagenda kuri misiyoni; nuko abamisiyoneri bamenyera igihugu kandi abaturage ntibongera kujya bababona nk’abanyamahanga baje kurya abantu.
Kuwa gatandatu, abakateshisiti b’intyoza batumizaga abigishwa babo mu nama yo ku cyumweru kuri Misiyoni. Buri tsinda ry’abagishwa ryari rifite umuyobozi “kapita” wabagenzuraga ayobowe n’umukateshisiti w’umugande. Igihe abakirisitu babaga bari mu misa, mu kiliziya, abigishwa babaga bari mu gisharagati, bakikijwe n’abagande. Harangwaga urusaku rwinshi iyo habaga haje abagore muri icyo gisharagati. Abo bantu bari bataramenya itandukaniro riri hagati y’iyobokamana ry’ubukristu n’imigenzo gakondo yo kubandwa. Iyo babasabaga gupfukama, babikoraga nk’uko bagigenza mu mihango ya Lyangombe. Twababwiraga gukora ikimenyetso cy’umusaraba, kandi dutangira kubigisha inyuguti. Nuko icyo gihe urusaku rukarushaho kwiyongera: abagabo n’abagore ntibari bazi gusoma icyo ari cyo, nuko bagasubizanya ubugoryi : “yaaa! yaaa! yaaa!” Byabaga ngombwa kubakubita kugira ngo baceceke; icyo gihe rero tukihatira kubasobanurira ko hariho izindi nyuguti zitari “yaaa!” Ibyo iyo na n’ubu mbyibutse biransetsa cyane.
Iyo kwiga gusoma byarangiraga, padiri Brard yarazaga. Abantu bari bazi ko igihe yinjiye bagomba guceceka no kwifata neza. Nuko akababwira interuro ngufiya, mu buryo bwose bumushobokeye kumvikanisha icyo ashatse kuvuga. Nuko hagakurikiraho ikiruhuko. Nyuma ya saa sita, twaririmbaga igisingizo cy’Isakaramentu Ritagatifu, hanyuma abasore bagatangira imyitozo yo kubyina.
Hagati mu cyumweru, buri gitondo, abigishwa bigaga gusoma, hanyuma P. Brard akaza kubigisha kimwe no ku cyumweru. Habagaho ikiruhuko hanyuma tugasubira mu ishuri. Saa sita, abigishwa batuye hafi bajyaga iwabo; abandi bacumbitse mu nkambi y’Abagande. Basangiraga nabo mu byibo. Aha ni naho haje gukomoka imvugo: “Ese waba waraririye mu cyibo nk’Urukatsa?” bashaka kuvuga: “Ese waba warabaye umukirisitu mu bihe by’ubutwari?”
Abagande bari benshi, kandi bose bari bafite imbunda. Buri wese yari afite uburyamo bwe yihariye. Mu ijoro, bakoraga uburinzi, bagasimburana ku masaha yagenwe. Kwari ukugira ngo bivune igitero cyatungurana, cyane cyane icyaturuka i Nyanza : Bakekaga ko Umwami Musinga afite igitekerezo cyo gutera abapadiri. Abo bagande bari basuganije neza ku buryo ku ntabaza iyo ari yo yose, buri wese yari azi ahantu agomba kujya kugira ngo arengere Misiyoni.
Tubyutse, twajyaga gusenga ku kiliziya kandi tukumva misa, mu gihe abigishwa bagiraga isengesho ryabo mu kindi cyumba. Nyuma ya misa, Abagande bajyaga mu « rukiko » (ikoraniro), kugira ngo bahabwe amabwiriza y’umunsi. Padiri Brard yababwiraga imisozi buri wese ari bugenderere ; akenshi yarabahinduranyaga ; kugira ngo ibyo bahakora abandi babigenzure. Iyo kuri misiyoni havukaga amakimbirane, padiri abantu bose yabahaga igihano cyo guhinga umunsi wose kugeza ijoro riguye. Hari n’ubwo igihano cyakomezaga mu ijoro bakamurikirwa n’urumuri rw’itabaza ! Ubu nibwo buryo umwogezabutumwa yifashishije kugira ango akumira amacakubiri mu bayoboke be : abantu bose batinyaga ibi bihano, kandi bakabitekerezaho cyane mbere yo kugira uwo umuntu atuka cyangwa agirira nabi.
Abamisiyonari ndetse batangaga ibihano bikaze kurushaho ku bayoboke bigwizagaho impano n’imitungo bishingikirije ko baziranye n’Abazungu. Babakozaga isoni bikomeye. Niko byagendekeye uwitwa Alani Njyangwe, wari wagiye gukanga abaturage bo ku gasozi kayoborwa na Linguyeneza. Uwo munsi bigisha mu kiliziya, ko byari bigayitse kujya kwigisha iyobokamana ugatahana umukumbi w’ihene, cyangwa intama cyangwa inka. Niba rero abayoboke ba mbere bariswe « inyangarwanda » , nuko bamwe muri bo bari babikwiriye. Nyamara n’ubwo bwose imyitwarire yabo yari ihabanye n’ubukristu, ubuntu bw’Imana bwakoze umugambi wabwo, nuko ubukristu bwumvikana neza kurushaho.


[1] SIBOMANA J. : Le survivant de la première caravane vous parle. Grands Lacs, No 135, 15 sept. 1950, p. 27
[2] HONKE G., Au plus profond de l’Afrique, le Rwanda et la Colonisation allemande 1885-1919. Wuppertal 1990, p. 129.
[3] VAN DER MEERSCH J. Le Catéchuménat au Rwanda de 1900 à nos jours, Kigali, 1993, pp. 38-39
[4] HEREMANS R. – NTEZIMANA E., Journal de la Mission de Save, 1899-1905, Ruhengeri, 1987. pp. 77-78.
[5] KANYARWANDA R., L’Apostolat des Laics au Rwanda de 1900 a nos jours. Rome 1988, pp. 149-150.
[6] SIBOMANA J., op. cit., pp. 28-30
[7] SIBOMANA J., op. cit., pp. 28-30
Twabikuye mu gitabo SAVE – 1900, FONDATION DE LA PREMIERE COMMUNAUTE CHRETIENNE AU RWANDA, cya Padiri Stefaan MINNAERT, pp. 25-30
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Robert MAKUTA

Byanditswe : tariki ya 17 Ukwakira 2016 saa 19:43:23, ubu , : 459
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   00392