NIBA URUBYIRUKO RUDAHANURA, KILIZIYA NTIGIHUMEKA

CEPJ

« Niba urubyiruko rudahanura, Kiliziya ntigihumeka », aya ni amagambo Nyirubutungane papa Fransisko yatangarije ikinyamakuru cy’Abayezuwiti La Civiltà cattolica. Amadini, iterabwoba, umuhate muri Kiliziya, imibanire ye bwite na Yezu : Papa avuga ku ngingo nyinshi zinyuranye mu kiganiro kirambuye cyatangajwe kuwa 28 Ukuboza 2016, iminsi itatu mbere y’uko azindukira mu gihugu cya Suwedi.

Muri icyo kiganiro kandi agaruka ku nama mpuzamadini yo muri Aziya yo kuwa 20 Nzeli yaranzwe n’ubwubahane no kudashaka kubumbira amadini yose mu idini rimwe. « Twese hamwe twaganiriye ku Mahoro kandi twasabye amahoro. Twafatanyije kuvuga amagambo akomeye dusabira amahoro ».

Papa yagarutse kandi ku nama yagiranye n’abarokotse igitero cy’iterabwoba cy’i Nice (soma Nise) mu Bufaransa kuwa 24 Nzeli, aragira ati : « Uwo musazi wakoze ubwo bwicanyi yari aziko abikoze mu izina ry’Imana. Uwo muhanya, yari yataye ubwenge ! Mu rukundo dushobora kuvuga ko yari ikiburabwenge cyashatse kwitwaza izina ry’Imana ». Ariko « Ntawe ushobora gushoza intambara yishingikirije idini, yitwaje Imana : ni icyaha gikomeye, ni ubugizi bwa nabi ».

Papa asobanura ko amadini nyakuri atoza abantu kumenya kwitsinda no kuyoboka Imana. Kandi ko kuyoboka Imana nta na rimwe bishobora kuba impamvu y’ubwicanyi bw’iterabwoba, kuko kuyoboka Imana iteka bijyana no gushaka ukuri, ubwiza, ineza n’ubumwe. Ariko bitandukanye no kuyoboka ingirwamadini, nko gutwarwa n’amafaranga yugarije, kandi akamunga amadini nka virusi ikaze.

Iterabwoba ritagaragara

Umwepiskopi wa Roma aramagana na none iterabwoba ry’imbere mu mutima, ritagaragara, rihishe, ingeso bitoroshye guca: kuvugira mu matamatama no gusebanya ni ubwibasire bukomeye buri wese ashobora kugira mu mutima we, kandi busaba ukwihana gukomeye.

Papa Fransisiko asanga ubukana bw’iri terabwoba buterwa nuko abantu bose bashobora kurikora, mu gusukiranya amagambo mabi nk’ibisasu cyangwa uburozi bwica. Kuri we, ubu bwoko bw’ubugizi bwa nabi akunda kwamagana ni uburyo bwo gushaka kubona umwanya ubanje gusenya mugenzi wawe.

Niba urubyiruko rudahanura

Umuhate mu miryango ya Kiliziya ntushingiye gusa ku hantu iherereye, ahubwo ushingiye ku myumvire, nkuko Papa Fransisko abigaragaza muri iki kiganiro yagiranye na Ulf Jonsson (soma Ulufu Jonsoni), umuyobozi w’ikinyamakuru Signum (soma Sinyumu) cy’Abayezuwiti mu gihugu cya Suwedi. Niba kiliziya zimwe zigaragara nk’izishaje, nuko imyumvire ifungiye mu mikorere idahinduka. Papa arifuza ko tugomba kwirinda ingaruka zo gusaza nabi kwa za Kiliziya, ziheranwe na za gahunda.

Imyumvire, nk’uko Papa abisobanura, iri mu bushobozi bwo gutekereza n’ubwo guhanura. Ni ubumwe buri hagati y’urubyiruko n’abakuze butuma hashobora gutezwa imbere iyo myumvire : Kiliziya irisazura igihe urubyiruko rusabana n’abakuze n’igihe abakuze bamenya gutekereza ibikorwa bikomeye, kuko ibyo bituma urubyiruko ruhanura. Niba urubyiruko rudahanura rero, Kiliziya nta mwuka igifite (ntigihumeka).

Ingabire y’isoni

Mu gusoza icyo kiganiro, Papa yibanda ku mibanire ye bwite na Kristu ati : « Yezu kuri njye ni Umuntu wandebanye impuhwe maze arankiza. Imibanire yanjye na We ni ahongaho ishingiye. Yezu yahaye agaciro ubuzima bwanjye hano ku isi, ampa n’amizero y’ibihe bizaza. Kandi yampaye ingabire ikomeye : ingabire yo kugira isoni ».

Uyu Papa w’umuyezuwiti asanga imibereho ye ya roho yaranditswe mu mutwe wa 16 w’igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli, cyane cyane mu mirongo y’inyuma : « Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe maze uzamenye ko ndi Uhoraho, ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni ; muri uko kumwara kwawe woye kongera kubumbura umunwa, igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’» (Ezk 16,62-63).

Papa aremeza ko kugira isoni ari byiza : isoni zituma ukora, ariko zikakumvisha neza umwanya wawe, uwo uri we, zikakurinda ubwirasi no kwikuza.

Inkuru ya fr.zenit.org

yahinduwe mu Kinyarwanda na Robert MAKUTA


Byanditswe : tariki ya 01 Ugushyingo 2016 saa 08:43:16, ubu , : 346
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34617