UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABAKENE

CEPJ

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2016, kubw’umwanzuro wa Yubile, Papa yatangaje iyi minsi mpuzamahanga mishya yombi, yibutsa ababatijwe umugati w’abakene n’umugati w’Ijambo ry’Imana, ndetse ashimangira ingaruka nziza, kandi ikomeye y’impuhwe nk’indangagaciro yo kubana n’abandi, mu ibaruwa ye ya gitumwa « Misericordia et Misera ».

Umunsi mpuzamahanga w’Abakene

Papa yashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene (n. 21) : « Ku bw’urumuri rwa Yubile y’abantu bahabwa akato muri rubanda, mu gihe muri za kiliziya n’ingoro z’amasengesho zo ku isi hose Imiryango y’Impuhwe yakinzwe, natekereje ko, nk’ikimenyetso kigaragara cy’uyu Mwaka Mutagatifu udasanzwe, twagombye guhimbaza muri Kiliziya ku isi hose « Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene » buri cyumweru cya 33 gisanzwe mu mwaka wa liturujiya. (n. 21)

Uroye Papa yashingiye ku cyifuzo cya Etienne Villemin, umuyobozi washinze umuryango wa Lazare, hari hashize iminsi icumi, ubwo ku itariki ya 11 Ugushyingo 2016 bari mu rugendo nyobokamana rw’abatagira icumbi rwabereye i Roma mu rwego rwa Yubile y’Impuhwe, bari mu cyumba cya Pawulo VI cy’i Vatikani yaragize ati : « Nyirubutungane Papa, munyemerere mbasangize icyifuzo gikomeye mfite : Mwakwemera ko hajya hategurwa iminsi mpuzamahanga yahariwe abakene ? Icyo cyifuzo tukibagejejeho dufite icyizere ».

Papa ntashaka ko habaho impuhwe mu magambo, ahubwo arashishikariza ko ziba mu migenzo igaragara ati : « ni ukwirinda kumva nabi aho tugomba kubikora. Igishuko cyo kugira impuhwe mu magambo dushobora kukirenga gusa iyo zirangwa mu mibereho yacu ya buri munsi mu bufatanye n’isangira ».

Papa arongera kuduhamagarira kutirengagiza imiterere mishya y’ubukene n’ivangura rikumira bamwe, byo bibuza abantu kubaho mu cyubahiro.

Papa asanga ari ngombwa ku myumvire y’impuhwe wakiriye kuruta kubishyira mu bikorwa : « Kamere y’impuhwo yo kubana n’abandi isaba ko tutagomba guterera agati mu ryinyo, ndetse ikanasaba kurwanya kuba ba ntibindeba kimwe n’uburyarya, kugira ngo imigambi n’imishinga bidasigara mu magambo gusa. Roho Mutagatifu nadufashe guhora twiteguye kugira uruhare tutagambiriye inyungu, kugira ngo ubutabera n’ubuzima bukwiye byoye kuba amagambo ajyanye n’ibihe, ahubwo birangwe n’ibikorwa bifatika by’umuntu ushaka guhamya Ingoma y’Imana ».

Papa yerekana ibyago bitegereje igisubizo cyiza kandi cy’ubufatanye ku bikorwa by’impuhwe by’abakirisitu : « Kutagira umurimo no kudahembwa umushahara ukwiye, kutagira inzu cyangwa ahantu utura, guhabwa akato kubera ukwemera, ubwoko, icyiciro cy’ubudehe… ibyo byose, kimwe n’ibindi byinshi tudashoboye kurondora ni ibintu byibasira agaciro k’ikiremwa-muntu bikeneye ko habaho ibikorwa by’impuhwe by’abakirisitu nk’igisubizo gishingiye ku bushishozi n’ubufatanye. Muri ibi bihe mbega ukuntu hariho imibereho myinshi ikeneye ko umuntu asubizwa icyubahiro no gushobozwa kubaho kimuntu ! Birahagije gusa gutekereza ku bana benshi bagirirwa ihohoterwa mu buryo bwinshi bikababuza ibyishimo byo kubaho. Isura yabo ishavuye kandi yihebye yishushanya mu mutima wanjye. Barasaba ubufasha bwacu kugira ngo babohoke ku ngoyi y’ubucakara bw’isi bugezweho. »

Papa arahwitura ababatijwe agira ati : « Abo bana ni bo rubyiruko rw’ejo hazaza. Tubategura dute ku gira ngo bazabeho mu cyubahiro kandi ari inyangamugayo ? Ni ikihe cyizere bafite cyo guhangara ibihe barimo n’ibihe bizaza ? »

Icyumweru cyahariwe kuzirikana Ijambo ry’Imana

Nyamara ubwo bushishozi mu bufatanye busaba guhera iteka ku gutega amatwi Imana ubwayo. Niyo mpamvu Papa asaba na none ko habaho mu mwaka icyumweru giharirwa Ijambo ry’Imana (n. 7) agira ati : « Byaba byiza ko kimwe mu byumweru byo mu mwaka wa liturujiya buri muryango usubiramo amasezerano yo kwamamaza, kumenyesha no gucengera Ibyanditswe Bitagatifu : icyumweru giharirwa byuzuye Ijambo ry’Imana kugira ngo dusobanukirwa ubukungu budashira bukomoka ku mushyikirano uhoraho hagati y’Imana n’imbaga yayo ».

Papa asobanura ashize amanga icyo cyifuzo agira ati : « Ndifuza nkomeje ko Ijambo ry’Imana buri munsi rirushaho guhimbazwa, kumenyekana no kwamamara, kugira ngo muri ryo, amabanga y’urukundo avubuka muri iyo soko y’impuhwe ahore arushaho gusobanuka ».

Papa arashishikariza gukora lectio divina, isoma riryohereye ry’Ijambo ry’Imana, ati : « kuzirikana ijambo ry’Imana (lectio divina), ku ngingo y’impuhwe, bizatuma dukorakoza intoki ku mbuto zivubuka mu byanditswe bitagatifu igihe bisomwa mu rumuri rw’uruhererekane rwa Kiliziya, kandi byanze bikunze bikageza ku bimenyetso n’ibikorwa bigaragara by’urukundo. »

Papa Fransisko ashimangira ko Bibiliya ari inkuru irambuye itubarira ibitangaza by’impuhwe z’Imana. Buri rupapuro rujanditse mu rukundo rw’Imana Data yashatse gucapa mu isi ibimenyetso by’urukundo rwayo kuva isi yaremwa. Mu yandi magambo, umuntu ntatungwa gusa n’umugati.

Robert MAKUTA

Inkuru dukesha fr.zenit.org


Byanditswe : tariki ya 22 Ugushyingo 2016 saa 11:25:37, ubu , : 343
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9f7ba