IMYANZURO Y'INTEKO RUSANGE Y'AKANAMA K'ABEPISKOPI GASHINZWE IKENURABUSHYO RY'URUBYIRUKO

CEPJ

Nk’uko bisanzwe inteko rusange y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda isanzwe iterana kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa mbere no mu kwezi kwa gatandatu ikitabirwa n’abapadiri bashinzwe urubyiruko mu ma Diyosezi yose n’urubyiruko ruhagarariye abandi muri Diyosezi, abashinzwe imiryango ya Action Gatolika mu rego rw’igihugu n’urubyiruko ruyihagarariye ndetse n’ibiro bya Komisiyo. Iyo nteko rusange iyoborwa n’umwepiskopi ushinzwe Urubyiruko.

Mu gusoza imirimo yayo iyo nteko rusange y’Urubyiruko yafashe imyanzuro ikurikira :

  1. Inteko Rusange ya Komisiyo y’Ikenurabushyo ry’Urubyiruko yo mu kwezi kwa Mbere izajya ibera muri Diyosezi Forum y’umwaka izaberamo ikazajya itangira ku wa gatanu igasozwa ku cyumweru mu misa, kugira ngo hatangizwe ku mugaragaro imyiteguro ya Forum hakiri kare.
  2. Intumwa z’Inteko Rusange yo mu kwezi kwa Gatandatu zizajya zicumbikirwa hamwe kugira ngo zibone umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo.
  3. Raporo y’umwaka y’ibikorwa by’urubyiruko mu madiyosezi n’imiryango y’Agisiyo Gatolika, igomba gutangirwa rimwe n’urutonde rw’urubyiruko ruzitabira forum, igomba kugaragaza ibyakozwe, umubare w’abanyamuryango. Urubyiruko rudafite amikoro ahagije rugomba gufashwa kugira ngo na rwo rubone uko rwitabira forum.
  4. Ituro ry’urubyiruko rikusanywa mu maparuwasi no mu miryango y’Agisiyo Gatolika ku Munsi w’Urubyiruko rizajya rigezwa ku biro by’Ikenurabushyo ry’Urubyiruko bitarenze ukwezi kwa Kane.
  5. Urubyiruko rugomba kumenya no kwitabira ibikorwa by’impuhwe z’Imana, rukaba ibikoresho by’Impuhwe z’Imana kandi forum y’uyu mwaka ikazahuzwa no gusoza umwaka w’impuhwe z’Imana ku rwego rw’urubyiruko.
  6. Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko gatolika, hazubakwa Ikigo gifasha urubyiruko i Kibeho, kizafasha mu ngendo nyobokamana no mu buryo bwo kwibeshaho, hakazigwa umushinga.
  7. Nyuma y’inyigisho ku kwimakaza amahoro, urubyiruko rwiyemeje kuba ibikoresho by’amahoro mu biyaga bigari.
  8. Hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uburerere butangirwa mu Miryango y’Agisiyo Gatolika bugere ku rubyiruko rwo mu mashuri yose hashingwa hanakurikiranwa imiryango y’Agisiyo Gatolika mu mashuri yose.

Omoniye w’Urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo, Padri Cesar BUKAKAZA yatangarije abari mu nteko rusange ko Forum y’Igihugu y’urubyiruko izabera muri Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi ya Rwamagana mu matariki ya 16-20 Ugushyingo 2016 ikazitabirwa n’urubyiruko rugera 3000.

Mbere yo gusoza inama, Umunyamabanga w’Akanama k’Abepiskopi Gashinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko Padri Léonard MUNYANGAJU yatangarije abitabiriye inama ko bifatanyije n’umuryango w’Abafurere ba Taize mu rupfu rw’umwe mu bafurere bawo witwa Denis, witabye Imana mu kwezi kwa 11, akaba yrifatanyije n’urubyiruko mu ihuriro ryabaye i Kigali mu 2012.

Umunyamabanga kandi yibukije ko U Rwanda ruzahagararirwa mu ihuriro Mpuzamahanga ritegurwa n’abafurere ba Taize mu kwezi kwa munani rikazabera muri Benin kuva tariki ya 31 Kanama kugeza tariki ya 04 Nzeri 2016-01-19.

Urubyiruko Gatolika rw’u Rwanda ruzitabira kandi ihuriro mpuzamahanga ry’Urubyiruko i Cracovie muri Pologne kuva tariki ya 25 Nyakanga -31 Kanama 2016 aho bazasoreza umwaka w’Impuhwe n’Umushumba wa KILIZIYA Papa Fransisco

Mu gusoza Nyiricyubahiro Mgr Serviliyani NZAKAMWITA, Perezida w’Akanama k’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimiye abitabiriye inteko rusange y’Urubyiruko anabasaba kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yavuyemo. Yasoze abifuriza Umwaka mushya muhire wa 2016

Bikorewe i Rwamagana, ku wa 09 Mutarama 2015

Mgr Servilien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’Akanama k’Abepiskopi Gashinzwe iyogezabutumwa mu Rubyiruko


Byanditswe : tariki ya 04 Gashyantare 2016 saa 17:30:34, ubu , : 58
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   406b3