INAMA Y'INTEKO RUSANGE YA KOMISIYO Y'ABEPISKOPI ISHINZWE IYOGEZABUTUMWA MU RUBYIRUKO (CEPJ)

CEPJ
INAMA Y’INTEKO RUSANGE YA KOMISIYO Y’ABEPISKOPI ISHINZWE IYOGEZABUTUMWA MU RUBYIRUKO (CEPJ)
IBERA MURI DIYOSEZI YA NYUNDO, PARUWASI YA MUHATO, KUVA KU WA 05 KUGEZA KU WA 07/01/2017
Kuva kuri uyu wa 05/01/2017 muri Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi ya Muhato yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’Isi hateraniye inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko (CEPJ). Iyi nama isanzwe iba mu kwezi kwa mbere ikabera muri Diyosezi izakira ihuriro ry’urubyiruko riba mu kwezi kwa cumi na kumwe. Paruwasi ya Muhato yatoranyijwe nk’icyicaro kizakira ihuriro ry’urubyiruko gatolika mu Rwanda, ariko urubyiruko rukazakirwa no mu maparuwasi ya Gisenyi Stella Maris na Paruwasi Cathedrale ya Nyundo. Iyi nama yitabiriwe n’Abapadiri bashinzwe urubyiruko mu madiyosezi anyuranye agize Kiliziya Gatolika mu Rwanda hamwe n’urubyiruko (umuhungu n’umukobwa) bahagarariye abandi muri za Diyosezi ndetse n’abahagarariye Imiryango y’Agisiyo Gatolika y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu. Abapadiri bakiriwe mu rugo rw’Abapadiri ba Paruwasi ya Muhato, urubyiruko ruhagarariye abandi rwakiriwe mu miryango y’abakristu ba Paruwasi ya Muhato kugira ngo iyi miryango itangire kumenyerezwa kwakira urubyiruko.
Ijambo ry’ikaze no gufungura inama ku mugaragaro byakozwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhato, Padiri NZAYISENGA Théoneste. Yatangiye yifuriza ikaze urubyiruko, agaragaza ibyishimo bafite byo kwakira inama ikomeye nk’iyi. Yavuze ko icyifuzo cya Kiliziya ari uko urubyiruko rwaba amizero y’ejo hazaza kandi rukagira iterambere ryuzuye. Yagize ati: “Urubyiruko rube amizero ya Kiliziya n’Igihugu kandi rurangwe no guharanira iterambere ryuzuye kandi rirambye kuri roho no ku mubiri”.
Muri iyi nama turigira hamwe ingingo zinyuranye zijyanye n’iyogezabutumwa mu rubyiruko harimo kurebera hamwe uko ihuriro rya 15 ry’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda ryabereye muri Diyosezi ya Kibungo (Paruwasi ya Rwamagana) ryagenze no gutegura ihuriro rya 16 ry’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda rizabera muri Diyosezi ya Nyundo uyu mwaka. Urubyiruko kandi ruragira umwanya wo kuganirizwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku nsanganyamatsiko “Uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere myiza”. Turaza gusoza dutegurira hamwe Umunsi w’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda uzaba tariki ya 29/01/2016.
Iyi nama iraza kurangira dufashe imyanzuro izagenderwaho mu gutegura amahuriro y’urubyiruko ku buryo bunoze, biradufasha kandi kunoza ikenurabushyo mu rubyiruko iwacu muri za Diyosezi na Paruwasi. Ibi byose bigomba gutuma turushaho guharanira ikuzo ry’Imana n’umukiro wa muntu.
Padri Jean de Dieu TUYISENGE
Omoniye wa Diyosezi ya Ruhengeri

Byanditswe : tariki ya 07 Mutarama 2017 saa 08:58:42, ubu , : 278
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   06df5