INYIGISHO YO KUWA 20 UGUSHYINGO 2015 MURI FORUM Y’URUBYIRUKO I BUTARE

CEPJ
Amasomo yose yo kuri uyu wa gatanu yatubwiye ku Ngoro y’Imana. Igitabo cya mbere cy’abamakabe, cyatubwiye iby’ihumanurwa ry’Ingoro no kuyegurira Imana. Ingoro yari yarandavujwe, maze Yuda n’abavandimwe be baravuga bati:" Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumanura Ingoro no kuyegurira Imana", aho kuvuga ngo bishimire intsinzi. Guhumanura iyo ngoro byari ngombwa kuko Umwami Antiyokusi yari yarayisahuye, inahumanywa na cya gishusho yayiteretsemo, aricyo bise “ishyano riteye agahinda", cyangwa ishyano ry’icyorezo. Abantu bakeka ko ari ishusho rya Zewusi, ari we bitaga se w’izindi mana mu iyobokamana ry’abagereki, cyangwa se urutambiro bamuturiragaho ibitambo. Bayihumanuye gute rero? Bashenye urwandavujwe, bubaka urushya, barutaha mu majwi y’indilimbo, y’inanga z’amoko yose n’ay’ibyuma birangira. Rubanda rurapfukama urasenga, berekeza ibisingizo byabo kuri Nyir’ijuru wabahaye gutsinda, begurira Imana urutambiro, baturana umunezero ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubumwe n’ibyo gushimira. Natwe turasabwa guhumanura Ingoro y’Imana duhora twandavuza, duhora duhumanya, kugira ngo isibirane isura nziza yahoranye, buri wese abatizwa yahawe umwenda wea de, uwo mwambaro twahawe tubatizwa, dusabwa kutawanduza, tukazawugerana mu buzima bw’iteka utanduye.
Ivanjiri y’uyu munsi yatweretse ukuntu Yezu yirukanye abacuruzi mu Ngoro y’Imana. Yezu yabirukanyemo ari uko yinjiyemo, iyo ataza kwinjiramo, ntiyari kumeya ibihakorerwa. Ngiyo inyigisho ya mbere, natwe rubyiruko, tugomba kwinjira mu Ngoro y’Imana, tugomba kwinjira mu Kiliziya, ntiturebere kure cyangwa inyuma, ntitube indorerezi mu Kiliziya, ahubwo tukaba ingingo nzima za Kiliziya. Hari umuntu wavuze ati:"njyewe sinzajya mu Kiliziya kuko abakristu ari abanyamafuti menshi, bagira utugambo, baranegurana, baca imanza, sinzajyayo kugira ngo ntamera nkabo. Nyamara ni byiza gukosora ibintu ubirimo imbere, injiramo, ugemo wese wese nibwo uzamenya indwara Kiliziya irwaye, maze uyikize uyirimo. Hari umuco mwiza wa kera ko ntawanyuraga ku Kiriziya atinjiye ngo asuhuze Yezu uri mu Karistiya, muri taberenacolo, none ubungubu, uretse ko hari na za Kiriziya zirirwa zifunze, ariko nizifunguye, Yezu yishwe n’irungu. Nibura nimuba mudafite akanya kanini, katabemerera kwinjira, mumubwire agasengesho karaswa, bita kubipa, nimumupepere nibura, cyangwa mumwunamire gatoya.
Yezu yinjiyemo, aho gusangamo abantu basenga, basingiza Imana, yasanzemo abacuruzi n’abavunjayi, abirukanamo ati “Inzu ya Data izaba inzu yo gusengeramo, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi". Bavandimwe, ese twebwe tujya twirukana abo dusanze bacururiza mu nzu y’Imana? Ese twebwe ntitujya ducururiza mu nzu y’Imana? Natwe ducururiza mu nzu y’Imana, igihe dukoreramo ibindi bitari isengesho, igihe tuyihindura inzu y’uruganiriro, igihe tuba turi mu Kiriziya bubiri ariko umutima uri ahandi, igihe turangara mu Kiriziya, igihe tuyanduza, turiramo bombo cyangwa gamu na bazoka, igihe dukoresha telefoni turi mu Kiriziya, igihe twinjira mu Kiriziya twambaye ubusa cyangwa twambaye ukuri, turangaza abantu bitewe n’imyambarire yacu cyangwa imigendere yacu, twambaye za nkweto zinotora, igihe tudafatanya n’abandi kuririmba.
Ariko Kiriziya, Ingoro y’Imana, si iy’amatafari gusa, ahubwo cyane cyane umubiri wacu niyo Kiriziya. Umubiri wacu ni Ingoro ya Roho Mutagatifu, ni Ingoro y’Imana Imana igomba gusingirizwamo. Igihe cyose rero twishora mu busambanyi, igihe cyose tuvuga, dukora, tukanatekereza ibikorwa bidagusha ku isuku y’umutima, pureté du Coeur, tuba duhumanya Ingoro y’Imana iri muri twe. Igihe turebe za Film, amashusho, ibishushanyo bifitanye isano n’igitsina, igihe tureba ibikozasoni, tuba ducururiza mu Ngoro y’Imana ariyo umubiri wacu. Igihe cyose twambaye ibigaragaza ubusa bwacu, byaba ibigufiya cyangwa ibirebire byerekana ibibero, amatako n’ikibuno bakunze kwita mpime Kagame, tuba ducururiza mu Ngoro y’Imana.
Yezu amaze kubirukanamo, bashatse ukuntu bamwicisha, ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga. Bicamo ibice, bamwe bashaka kwicisha Yezu, abandi bari bamuteze amatwi ndetse n’abandi bakabatinya. Rubyiruko, twebwe turi mu bahe? Turi mu gihande cy’abatware b’abaherezabitambo, abigishamategeko kimwe n’abakuru b’umuryango bashakaga kwicisha Yezu? Cyangwa turi mu gice cya rubanda rwari rumuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga, kandi tugatuma ntawutinyuka kumukoraho? Tumutege amatwi rero, twite kubyo avuga, bityo nabashaka kumwicisha bazabura aho bamunyura kuko bazabona twebwe twamurwanirira agatsinda,kuko babona twebwe tumuburanira agatsinda. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Byanditswe : tariki ya 09 Ukuboza 2015 saa 08:57:11, ubu , : 255
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d496b