MISA IFUNGURA KU MUGARAGARO FORUM Y'IGIHUGU Y'URUBYIRUKO GATOLIKA KU NSHURO YA 15

CEPJ

Icyo gitambo cyayobowe na Nyriricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akikijwe n’Abapiskopi ba diyosezi ya Butare, Kibungo, Gikongoro bari kumwe n’Intumwa ya Papa Ishinzwe imirimo ya Papa wari kandi uhagarariye Papa muri iryo huriro.

Mu nyigisho yo mu Gitambo cya misa yo kuwa 24 Ugushyingo 2016, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yahereye ku masomo matagatifu cyane cyane Ivanjiri ya Luka ndetse n’Inkuru Nziza ya Matayo 5,1-10 ari naho hakomotse insanganyamatsiko y’ihuriro ry’uyu mwaka wa 2016 “Hahirwa Abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa” (Mt 5,7), asobanurira urubyiruko rwitabiriye Forum ko rugomba kwigiramo byinshi. Byari bikwiriye ko Forum ibimburirwa n’igitambo cyo gushimira Imana no kuyisaba gufasha urubyiruko kwera imbuto.

Ubuzima bw’urubyiruko ni impano ikomeye y’Imana, bugomba kubahwa

By’umwihariko Mgr Anaclet yasabye urubyiruko kwishimira ubuzima bakabuha agaciro nk’impano y’Imana. Yagize ati “Mwishimire ubuzima; Imana ifite umugambi wo kubuha agaciro, kandi izabubabaza nimutabuha agaciro kabukwiye. Urubyiruko rukaba rukwiye kwigira muri iyi forum kwiremamo umuco wo kutisuzugura, ruba intangarugero mu mvugo no mu ngiro.

“Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”, Urubyiruko rugomba guha ababyeyi agaciro no kukiha rukikuzamo imigenzo myiza ya Gikirisitu

Ukwemera n’urukundo, ni imwe mu migenzo urubyiruko rwasabwe kwikuzamo rukarwangwa n’ubudahemuka rwirinda kwiyandarika ahubwo rukitwararika ku namanziza z’ababyeyi Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye buri wese mu bitabiriye Forum y’Urubyiruko Gatolika kurangwa n’imigenzo myiza ya gikirisitu ariyo,

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo wari uyoboye Igitambo cya Misa yashishikarije urubyiruko kandi kubaha ababyeyi nk’abafatanyagikorwa b’Imana mu gutanga ubuzima. Kumvira inama z’ababyeyi tutabita abatazi ibigezweho.

Ni gute urubyiruko rwaba abahire?

Nk’uko byagarutsweho mu nyigisho ya Musenyeri Anaclet, kimwe n’abandi bose bagiye bagira uruhare mu biganiro bitandukanye, urubyiruko Gatolika rufite amahirwe yo guhurira muri forum. Iyo forum igomba kubabera akanya ko gufata imigambi mishya, bakaba umunyu w’isi babikesheje gutega amatwi inama bahakura, zizatuma bikiza ubwabo bakabasha kandi gukiza n’abandi. Kuba “Umuntu wuzuye, utunganye ku mubiri, kuri sosiyete no ku Mana” bizatuma tubarirwa mu rugaga rw’abahire, ba bandi twumvise mu ivanjiri.

Byanditswe : tariki ya 25 Ugushyingo 2016 saa 19:00:58, ubu , : 364
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   00392