Diyosezi ya Nyundo yiteguye kwakira Forum ya 2017 y'Urubyiruko Gatolika mu Rwanda

CEPJ
Myr Anaclet MWUMVANEZA na Myr Servilien NZAKAMWITA
Kuva kuwa 4 tariki ya 16 kugera kuwa 5 tariki ya 17/11/2017, Muri salle ya Paruwasi ya Muhato, Diyosezi ya Nyundo ari nayo izakira iyi forum y’igihugu ibaye ku nshuro ya 16, habereye inama itangira  saa tatu isozwa saa sita, iyoborwa na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Musenyeri ushinzwe urubyiruko ari kumwe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA.
Kiliziya ya paruwasi Muhato
Myr Servilien NZAKAMWITA yatangije inama ashimira abagize komite Nasiyonali y’urubyiruko ndetse n’aba Omoniye b’urubyiruko mu madiyosezi yose byinshi bamaze gukora bitegura iyi forumu Nasiyonali izaba kuva tariki ya 6 kugera 10/12/2017 muri Diyosezi ya Nyundo, paruwasi ya Muhato.
Abari mu nama bose kandi bashimye Diyosezi ya Nyundo ndetse na Paruwasi ya Muhato by’umwihariko, kubera imbaraga bashyize mu gutegura ino forum y’urubyiruko ku buryo habura ibyumweru 2 ngo forum itangire buri wese uzaza muri forum akaba yarabonewe aho azacumbikirwa, ndetse n’imodoka zizajya zitwara abari muri forum zibageza aho bacumbikiwe zikaba zarabonetse bikozwe na Padri Omoniye Nasiyonali, Padri Leonard MUNYANGAJU. Hashimwe kandi imitegurire myiza y’inyigisho zizahabwa urubyiruko, misa, penetensiya, kwidagadura no gusabana , n’ibindi ndetse na komisiyo zashyizweho zizakomeza gukora byinshi muri iyi forum.
Abari mu nama basuye aho urubyiruko ruzakirirwa n’ahazajya habera inyigisho, bareba ibihakenewe, maze bashima imitegurire yabyo.
Iyi forum ni iya mbere izaba yitabiriwe cyane, dore ko izakira abajeni bagera ku 4800 hamwe n'abapadri n’abihayimana 200.
Ni ubwa mbere kandi muri Forum z’urubyiruko  hazagaragaramo impuzankano ya buri Diyosezi n’ibindi bimenyetso biranga urubyiruko rwa buri diyosezi aho ruzaba ruteraniye.
Urubyiruko ruzacumbikirwa muri
  • Paruwasi ya Muhato
  • Paruwasi ya Gisenyi na
  • Paruwasi Cathedrale ya Nyundo.
Marcellin MBONERA
Communication/ CEPJ

Byanditswe : tariki ya 30 Ugushyingo 2017 saa 18:33:48, ubu , : 225
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   250a0