Imyanzuro y’ihuriro ry’urubyiruko rya XVI, Nyundo kuwa 6-10 Ukuboza 2017

CEPJ
Igitambo cya Missa gisoza Forum ya XVI y'Urubyiruko

Mu izina ry’urubyiruko Gatolika  mpagarariye ruteraniye hano; ndashimira  Kiliziya Gatolika ko idahwema ku twitaho mu mibereho yacu ya buri munsi, ndashimira Leta y’u Rwanda ihora idufasha gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe, ndashimira Diyosezi ya Nyundo yatwakiriye, by’umwihariko Paruwasi Cathedral ya Nyundo, Paruwasi ya Muhato na Paruwasi ya Stella Maris, cyane cyane imiryango yatwakiriye.

Mu gusoza  iri huriro ry’urubyiruko rya XVI rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ushoborabyose yankoreye ibitangaza” ryatangiye kuwa 6-10 Ukuboza 2017, dore imwe mu myanzuro twiyemeje:

  1. Nyuma yo guhabwa inyigisho idufasha kuzirikana ku bitangaza Ushoborabyose yadukoreye, ikadufasha kuzirikana ku butoni dufite mu maso y’Imana, twiyemeje kuba abo Yezu yifuza mu buzima bwacu bwa burimunsi cyane cyane dufatira urugero ku mubyeyi Bikira Mariya
  2. Twiyemeje gukomeza kugira uruhare mu mitegurire no mu ishyirwa mu bikorwa rya Sinode y’Abepesikopi yatangajwe na Papa izaba mu Kwakira 2018, igamije kwiga ku Rubyiruko. Ibyo tuzabikora tuyisabira kugira ngo izagende neza, dukomeza no gutanga ibitekerezo nkuko twatangiye kubikora.
  3. Twiyemeje kwibumbira mu matsinda n’amakoperative yo kwiteza imbere, tubinyujije mu miryango ya Agisiyo Gatolika n’andi matsinda asenga tubarizwamo.
  4. Twiyemeje kuba umusingi utajegajega w’igihugu cyacu, dukoresha imbaraga zacu n’ubwenge bwacu mu gushakira igihugu cyacu imbaraga n’ubushobozi.
  5. Twiyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere no kurishishikariza abandi.

Byanditswe : tariki ya 13 Ukuboza 2017 saa 15:54:52, ubu , : 165
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34617