Amabwiriza y'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ashyiraho akanagena imikorere y’Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange.

CEPJ
Ingingo ya 1: Nshingiye ku ngingo ya 511, 512,513, na 514 z’Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Code de Droit Canonique), jyewe Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, nshyizeho Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange.
  1. A. Icyo ari cyo n’inshingano zayo.
Ingingo ya 2: Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ni inama ngishwanama y’Umwepiskopi mu birebana cyane cyane n’iyogezabutumwa, iyobokamana, amasakramentu n’indi mirimo y’ubutumwa muri Diyosezi. Ifite inshingano zo gusuzuma no kwiga ibibazo bijyanye n’umurimo w’iyogezabutumwa muri Diyosezi, ikabitangaho ibitekerezo. Ku buryo bw’umwihariko, ifasha Umwepiskopi n’ ubuyobozi bwa Diyosezi gutegura no gushyiraho gahunda ngenderwaho y’umurimo w’iyogezabutumwa ya buri mwaka cyangwa y’ikindi gihe kirekire cyagenwe, cyangwa gishobora kugenwa.
Ingingo ya 3: Mu kwiga ibyo bibazo, iyo bibaye ngombwa Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ishobora kwifashisha komisiyo cyangwa servisi za Diyosezi zirebana nabyo mu nshingano zazo, zikabanza kubyiga neza zikabinononsora. Iyo izo komisiyo cyangwa servisi zimaze kwiga ibyo bibazo zikayiha ibitekerezo, Inama ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ibiheraho igashyikiriza Umwepiskopi wa Diyosezi imyanzuro n’ingamba yaheraho agena imirongo-ngenderwaho n’amabwiriza bigomba kwitabwaho muri gahunda y’Iyogezabutumwa ya Diyosezi yose.
Ingingo ya 4: Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ni yo ifasha Umwepiskopi wa Diyosezi gukurikirana ishyirwa-mu-bikorwa rya gahunda-ngenderwaho, amabwiriza n’ingamba byemejwe muri gahunda y’Iyogezabutumwa ya Diyosezi. Ibyo ibikora ifatanyije n’abapadiri bo mu maparuwasi, servisi n’izindi nzego zifite uruhare mu murimo w’Iyogezabutumwa muri Diyosezi (imiryango y’abihayimana, abayobozi b’amashuri, Caritas ya Diyosezi, abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Diyosezi, Economat ya Diyosezi, etc…).
  1. B. Abayigize n’imikorere yayo.
Ingingo 5: Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange igizwe n’abakristu gatolika basangiye kandi bunze ubumwe na Kiliziya Gatolika mu kwemera. Iyo nama igizwe n’bapadiri, abihayimana, cyane cyane n’abakristu b’abalayiki bahagarariye abandi. Bashyirwaho hakurikijwe amabwiriza y’Umwepiskopi wa Diyosezi. Igihe bibaye ngombwa, Umwepiskopi ashobora guhindura aya mabwiriza akagena abandi bakongerwa cyangwa bakurwa ku rutonde rw’abagize inama.
Ingingo ya 6: Abagize Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange batoranywa ku buryo buri cyiciro cy’abakristu bagize Diyosezi gihagarariwa, ibyo bigakorwa hitaweho by’umwihariko uturere tw’iyogezabutumwa (doyennés) n’ibyiciro bitandukanye by’abakristu uko bagiye bagira uruhare rugaragara mu mirimo y’ iyogezabutumwa muri Diyosezi, hirya no hino mu maparuwasi, mu mashuri, mu makomisiyo, no mu yandi maservisi ya Diyosezi. Inyandiko y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi igena urutonde rw’abagize Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange turayisanga ku mugereka w’aya mabwiriza.
Ingingo ya 7: Abakristu batoranywa kujya mu Nama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange bagomba kuba ari abantu bafite ukwemera gukomeye, bafite imyitwarire myiza y’intangarugero kandi barangwa n’ubushishozi n’ubunyangamugayo mu mibereho no mu mikorere yabo.
Ingingo ya 8: Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange igizwe n’inzego ebyiri, ari zo: inama rusange n’inama ya biro. Inama rusange igizwe n’urutonde rw’abagenwa bagashyirwaho n’amabwiriza y’Umwepiskopi wa Diyosezi. Inama ya biro igizwe n’abantu batandatu batorwa mu bagize inama rusange. Abo ni: umuyobozi wayo akaba ari nawe ukuriye akanayobora Inama rusange.(we ntatorwa ahubwo ashyirwaho n’Umwepiskopi wa Diyosezi), umuyobozi wungirije ugomba kuba umulayiki,, umwanditsi n’abajyanama batatu. Abo bantu batandatu iyo bamaze gutorwa, bitoramo nabo umwanditsi w’inama ya biro akaba n’umwanditsi w’inama rusange ya Diyosezi y’Iyogezabutumwa. Abandi basigaye baba abajyanama b’inama ya biro. Inama ya biro ifite inshingano yo gutegura inama rusange,no gukurikirana ku buryo bwa hafi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iyogezabutumwa zemejwe.
Ingingo ya 9: Inama rusange iterana byibuze kabiri mu mwaka, na buri gihe cyose bibaye ngombwa. Inama ya biro iterana byibuze kane mu mwaka na buri gihe cyose bibaye ngombwa.Inama rusange n’inama ya biro zitumizwa na Perezida wazo. Iyo Perezida w’inama ya biro cyangwa w’ inama rusange atabashije kuboneka, inama itumizwa n’umwungirije akanayiyobora.
Ingingo ya 10: Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ishyirwaho ikamara igihe cy’imyaka itatu. Nyuma y’iyo myaka itatu, Umwepiskopi wa Diyosezi ashobora kongerera igihe abayigize, cyangwa agashyiraho abandi babasimbura, batoranywa muri bya byiciro by’abakristu byavuzwe haruguru mu ngingo ya gatandatu.
Ingingo ya 11: Kugira ngo Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ibashe gukora neza kandi imirongo ngenderwaho n’ingamba zemejwe ku rwego rwa Diyosezi bibashe kumanuka kugera ku nzego zose z’abakristu, mu miryangoremezo no mu ngo, hazashyirwaho no muri buri karere k’iyogezabutumwa (doyenné), Akanama gashinzwe Iyogezabutumwa. Inshingano zako ni ugufasha Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange gukurikirana ku nzego zo hasi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iyogezabutumwa yatanzwe. Ako Kanama gafite inshingano yo kwakira gahunda, imirongo-ngenderwaho n’amabwiriza bigomba kwitabwaho muri gahunda y’iyogezabutumwa yatanzwe na Diyosezi, noneho kakiha inshingano n’ubutumwa bwo gufasha amaparuwasi yo mu karere kubyinjiza muri gahunda yayo y’iyogezabutumwa. Gashobora no gutanga ibyifuzo bijyanye n’iyogezabutumwa kakabishyikiriza Inama ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa maze ikabisuzuma.
Ingingo ya 12: Kugira ngo Akanama gashinzwe iyogezabutumwa kabashe gukora neza, kagomba kuba gahagarariwe byibuze n’abantu bane ba buri paruwasi, barimo Padiri Mukuru n’umukuru w’Inama Nkuru ya Paruwasi. Abandi babiri bagenwa n’Inama Nkuru ya buri paruwasi. Ni ngombwa ko abahagarariye uturere tw’iyogezabutumwa mu Nama ya Diyosezi y’Iyogezabutumwa Rusange baba mu bagize ako Kanama. Iyo abagize Akanama gashinzwe Iyogezabutumwa bamaze gushyirwaho hakurikijwe uko aya mabwiriza abigena, bemezwa n’Umwepiskopi wa Diyosezi.
Ingingo ya 13: Padiri Mukuru w’akarere k’iyogezabutumwa, ni we Perezida w’Akanama k’Iyogezabutumwa, akaba na perezida wa biro yako. Ni we utumira akanayobora ako Kanana k’iyogezabutumwa. Iyo AKanama kamaze kujyaho, nako kitoramo abantu batandatu bagize biro yako, ari bo Perezida, umwungirije ugomba kuba umulayiki, umwanditsi n’abajyanama batatu. Usibye Perezida udatorwa, abandi bagize biro y’Akanama batorwa n’Akanama rusange k’Iyogezabutumwa. Abagize biro y’Akanama k’Iyogezabutumwa iyo bamaze gutorwa, nabo bitoramo umwanditsi w’inama ya biro, akaba ari nawe uba umwanditsi w’inama rusange y’Akanama k’Iyogezabutumwa. Abagize biro y’Akanama k’Iyogezabutumwa ni bo bategura inama rusange yako, bakanakurikirana by’umwihariko uburyo gahunda y’iyogezabutumwa ya Diyosezi ishyirwa mu bikorwa mu maparuwasi atandukanye y’akarere kabo k’iyogezabutumwa.
Ingingo ya 14: Akanama gashinzwe Iyogezabutumwa gaterana byibura kabiri mu mwaka, n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa. Inama ya biro yako yo iterana byibuze kane mu mwaka n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa. Inama rusange n’inama ya biro y’Akanama k’Iyogezabutumwa zitumizwa na Perezida. Iyo Perezida w’inama ya biro cyangwa w’ inama rusange atabashije kuboneka, inama itumizwa n’umwungirije akanayiyobora.
Ingingo ya 15: Ku rwego rwa Paruwasi, Padiri Mukuru n’Inama Nkuru ya Paruwasi ni bo bafite inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda-ngenderwaho yemejwe n’Inama ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa
Ingingo ya 16: Imyanzuro y’Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange ishyikirizwa Umwepiskopi akayisuzuma, yamara kuyemeza cyangwa kuyikorera ubugororangingo ikabona gutangazwa no gushyirwa mu bikorwa. Umwepiskopi ashobora igihe cyose kuza mu nama rusange cyangwa ya biro y’Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogezabutumwa Rusange akagira icyo ayunguraho. Ashobora no kuza mu nama y’Akanama gashinzwe iyogezabutumwa ku rwego rw’Akarere k’Iyogezabutumwa.
Ingingo ya 17: Gahunda ngenderwaho y’iyogezabutumwa ya Diyosezi igenerwa igihe izamara. Inama ya Diyosezi Ishinzwe Iyogeza Rusange ifite inshingano zo gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa; ifite n’inshingano zo gukora isuzuma risesengura uko yitabiriwe mu gushyirwa mu bikorwa mu nzego zose za Diyosezi mu gihe cyari cyaragenwe. Iyo iryo suzuma rirangiye, gahunda yagenderwagaho igasozwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ashobora gushyiraho iyindi gahunda- ngenderwaho y’iyogezabutumwa igomba kuzitabwaho mu gihe agena akurikije uburemere bwayo. Bitewe n’uburyo gahunda-ngenderwaho y’iyogezabutumwa y’igihe kirangiye yashyizwe mu bikorwa, Umwipiskopi ashobora gusaba ko hari ingingo z’iyogezabutumwa zakomeza kwitabwaho no kunonosorwa birushijeho muri gahunda y’ingengabihe ikurikiyeho.
Ingingo ya 18: Ku bindi byaba bitasobanuwe mu ngingo zimaze kuvugwa haruguru, hakurikizwa Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Code de Droit Canonique) cyane cyane uko tuyasanga mu ngingo 511,512,513,514, kimwe n’andi mabwiriza y’Umwepiskopi cyangwa y’ubundi buyobozi bwa Kiliziya ashobora kubyuzuza.
Bikorewe i Kabgayi, ku wa 30 Mata 2014
+Smaragde MBONYINTEGE
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Byanditswe : tariki ya 16 Ugushyingo 2014 saa 06:39:31, ubu , : 333
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   250a0