Ijambo rya Musenyeri Antoni Kambanda, Umwe mu bahawe ubusaserdoti na Papa Yohani Pawulo II

CEPJ

Ijambo rya Musenyeri Antoni Kambanda, Umwe mu bahawe ubusaserdoti na Papa Yohani Pawulo II

Bepiskopi, Basaseridoti, Bihayimana,
Bayobozi mu nzego za Leta niz’umutekano,
Bakristu bavandimwe;
Ni ibyishimo bikomeye cyane kongera guhurira hano dushimira Imana nyuma y’imyaka 25, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II, ubu noneho by’akarusho akaba ari Mt Yohani Pawulo II adusuye. Hari ku itariki ya 7-9/9/2015 Mt Yohani Pawulo II akandagiye ku butaka bw’u Rwanda. Kugeza ubu niwe Mt wa mbere wadusuye akagenda mu misozi yacu tukaganira. By’umwihariko kuri uyu munsi nyirizina Kiliziya yizihizaho ivuka rya Bikiramariya, niho yatuye igitambo cy’Ukaristiya cye cya mbere Imana ku butaka bw’u Rwanda atanga n’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku basaseridoti 31(25 Rwanda,6 Goma). Kwitariki ya 7/9 akigera mu Rwanda aho yahuriye n’abihayimana n’imbaga y’abakristu yaratubwiye ati “ Mvuye I Roma nje kubasura kugirango mbakomeze mu kwemera kandi ndabasabira kugirango Nyagasani abakomeze mu mahoro n’ubumwe muhore muri umuryango wunze ubumwe† ati “ejo nishimiye kuzaha Ubusaseridoti apapadiri bazakomeza kubaka Kiliziya kugira Imana ihabwe ikuzo kandi n’I gihugu cyanyu gitekane gitere imbere†. Ati: “ndasabira abapadiri, abihay’Imana ngo bagende barusheho kwivugurura mu gutunganira Imana bakaba abahamya b’urukundo rw’ivanjili mu bibazo byose biriho kuri ubu.
1) Tuzirikane ko aya ari amagambo y’umutagatifu utuvuganira ubu ngubu imbere y’Imana.
2) Ku mugoroba w’itariki 8/8/1990 yahuye n’abalayiki kuri stade I Nyamirambo arababwira ati† ndifuza kandi ndizera ko umunsi umwe nzashobora gushyira mu rwego rw’abatagatifu abashakanye, urugo rw’umukristu w’Umunyarwanda kandi twifitemo ingo nyinshi za gi Kristu zishobora kubigeraho.
Bwarakeye Nyandungu atura Igitambo asabira ingo.Ubu noneho Mt Yohani Pawulo II akunda ingo cyane afite ububasha imbere y’Imana bwo kudukorera ubuvugizi kandi benshi bari kumwe nawe imbere y’Imana.
3) Uwo mugoroba nanone wa 8/9/1990 yahuye n’urubyiruko kuri stade amahoro baramutaramira. Bamugejejeho impungenge bafite bagira bati†Igihugu cyacu cy’u Rwanda ni Igihugu cy’imisozi 1000 n’ibibazo 1000† ; arasubiza ati† Rubyiruko mwigira ubwoba, Igihugu cyanyu cy’imisozi igihumbi n’ibibazo igihumbi muzakigire igihugu cy’ibisubuzo igihumbi n’imishinga igihumbi†
Muri uru ruzinduko igihe ahuye n’abaturage ku Kamonyi yagize ati†nakifuje kugera ku misozi yanyu, mu mirima yanyu no mungo zanyu mwese nkabasura ariko ntago mbyanshobokera kubera igihe gito†. Ariko ubungubu nk’umutagatifu ashobora kutugeraho twese, hose kandi igihe cyose. Dukomeze rero tumwiyambaze cyane cyane ko yagiye atuzirikana nko muri jenoside 1994 buri munsi hari isengesho yatuvugiraga, n’ubu mu ijuru ntahwema kutuvuganira
Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II udusabire.
Mbare, kuwa 8 Nzeri 2015
+ Antoine KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo

Byanditswe : tariki ya 12 Nzeli 2015 saa 11:42:29, ubu , : 300
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e20fa