Ese abagore bakwiye guhisha uburanga bwabo ?

CEPJ
Ese abagore bakwiye guhisha uburanga bwabo ?

Nagize iki gitekerezo nkimara kubona ko muri ibi bihe tugezemo abenshi mu rubyiruko bahihibikanira kwambara ibibonetse byose, ahanini bashingiye kubyo babona mu mafirimi bakunda kureba, ku baririmbyi b'ibyamamare n'abandi bantu bazwi cyane kubera impamvu za politiki cyangwa uruhare bagira mu muryango w'abantu. Iyo ushishoje usanga hari ikintu kimwe giteye agahinda ku myambarire : "Kwambara nabi byabaye ibigezweho". N'ubwo bwose muri iki gitekerezo nibanda cyane ku myambarire y'abagore, ijambo "umugore" ndikoresha mvuga abari n'abategarugori, bashobora kuba abakiri bato cyangwa se bakuze; byongeye kandi, ntibisobanura ko abagabo kimwe n'abasore batagira ibyo banengwaho ku myambarire yabo, kuko nabo atari shyashya.

Imyambaro igezweho

Abagore bakunda ibigezweho. Bakunda kugaragaza udushya, guhimba imyihariko, kwigira beza. Bakunda kurimba pe. Nkeka ko ari uburyo bwo kwiyubaha no kubaha bagenzi babo babana cyangwa se bahura nabo. Mu by’ukuri, kwambara neza bigezweho si ibya none, kuva kera na kare byabereye abari n’abategarugori uburyo bwo kugaragaza uburanga bwabo, kurushaho kuba beza no kurushaho kwigirira icyizere. Nyamara, ku bw’iyobokamana, hari bamwe bagiye bamagana imyambarire igezweho. “Niba umugore w’intungane afite uburanga kamere, ntagomba kubyirengagiza, akwiye kubyiyumvamo no kubyemera” nkuko tubibwirwa na Tertullien (IIIe S). Ku byerekeranye n’ibisigwa umubiri, uwo mwanditsi akomeza agira ati : “Baba bacumuriye Imana, iyo bisize imiti ihindura uruhu, iyo batukuza amatama, iyo biraba amaso”. Uyu mwanditsi ibitare bya zahabu na feza abibonamo intwaro ikurura abagabo. No muri iki gihe hari abantu benshi bafite icyitegerezo ku myambarire igezweho. Hari amadini amwe abuza abayoboke bayo gutega ibitare, kwiraba mu maso (se maquiller) cyangwa se kwambara imyenda y’amabara menshi. Ese umugore w’umukristu agomba guhisha uburanga bwe? Ese yaba yemerewe kurimba kurushaho?

Icyo Imana ibitubwiraho

Bibiliya ntagatifu ntivuga birambuye ku myambarire y’ibitare n’ibindi byisigwa by’umurimbo. Ibyo bisobanura ko, Bibiliya idatanga ibyemezo simusiga bigaragaza ko Imana yamagana kurimba. Urugero, igihe isobanura ukuntu yahunze umugisha Yeruzalemu, Imana yatatse uwo mugi nk’aho yavugaga umugore. Iragira iti: “Nagusesuyeho imitamirizo, nkwambika imiringa ku maboko n’urunigi mu ijosi. Nashyize impeta ku zuru ryawe n’amaherena ku matwi yawe, nkwambika ikamba ritagira uko risa ku mutwe wawe. Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi” (Ezk 16,11-13). Muri ibyo bitare, by’ibimenyetso, byanze bikunze havugwamo ibikomo, imikufi n’amaherena. Nk’uko tubibwirwa na none n’Ibyanditswe bitagatifu, “Inama umunyabuhanga agira umwumva, ni nk’impeta cyangwa umutamirizo bikoze muri zahabu” (Imigani 25,12). Ugendeye kuri aya magambo usanga Imana itamagana ko abagore biyambaza ibirimbisha kugira ngo barusheho kuba beza.

Abakristukazi bita ku mirimbire yabo.

Imwe mu mirongo ya Bibiliya ifite icyo itubwira ku myambarire y’abagore. Pawulo intumwa yaranditse ngo : “Abagore na bo bagomba kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire, nta kuboha imisatsi, nta mitako ya zahabu, nta masaro cyangwa imyambaro y’igiciro, ahubwo bakihunda ibikorwa byiza, bya bindi bibereye abagore biyemeje kuyoboka Imana.” (1Tim 2,9-10). Iyo abakristukazi bambaye neza, imyambaro yoroheje baba bahesheje agaciro ijambo ry’Imana. Hari abakumva ko ayo magambo agaragaza ko abagore batagomba kwirimbisha ‘uburyo bisukisha inweri, na zahabu, n’amasaro cyangwa imyambaro ihenze, ahubwo ko abagore bubaha Imana bakwiye kurimba babicishije mu migenzo myiza”. Ese ibyo bisobanura ko abagore batagomba kwiboha umusatsi cyangwa ko batagomba kwambara ibitare? Oya sibyo, kuko Bibiliya itaka ibirimbisha. Koko rero, Pawulo ntiyaciye kurimba bikozwe mu rugero; ahubwo yashishikarizaga abagore mbere na mbere kwihatira kurangwa n’imico myiza ya gikristu hamwe n’ibikorwa byiza.

Agaciro k’imyambaro

Pawulo aragira ati: “Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro yo kugwa cyangwa gucumura” (Rm 14,13). Ese iri hame twabasha dute kurishyira mu bikorwa mu guhitamo imyambarire? Mbere na mbere Pawulo araduhamagarira kudacirana imanza. Tugomba kwirinda icyagusha umuvandimwe. Ikintu kinogeye gishobora kunyurana mu bihugu bitandukanye, ibiramambu, abanyarwanda baravuga bati: “agahugu umuco, akandi umuco”. Ikinogeye gishobora guhinduka uko ibihe biha ibindi. Ntitugomba kugusha abandi cyangwa kubakomeretsa twambara imyambaro n’imitako umuco wacu wamagana. Abagore batinya Imana bakwiye kwibaza iki kibazo: “Imyambarire yanjye ibonwa ite n’abo tubana n’abaturanyi? Ese ntibangamira abo dusangiye ubuzima ikabakoza isoni?” Nubwo bwose buri mugore afite uburenganzira bwo kwambara no gusokoza uko abyumva, umukristukazi akwiye kwigomwa ubwo burenganzira bwo kwambara imyambaro y’urukozasoni ishobora kugusha abandi. Pawulo aragira ati: “Byose tubifitiye uburenganzira, nyamara byose ntibidufitiye akamaro; byose tubifitiye uburenganzira, ariko byose si ko bitera inkunga” (1Kor 10,23). Byongeye kandi, iyo uhaye agaciro k’ikirenga imyambarire bishobora kukubera intandaro yo kwitwara nabi no kwiyandarika. Muri iki gihe, mu bihugu byinshi abagore bifashisha imitako kugira ngo bagire igikundiro no kugira ngo babarebe cyane. Nyamara abagore bubaha Imana bamaganira kure iyo myifatire. Ahubwo bihatira kugira umutima ukeye no kuba imanzi mu bibazo byabo bwite, “kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha” (Tito 2,4-5).

Umwanzuro

Abagore bakunda Imana bazi neza ko uko bakwambara kose, uburanga bwabo nyakuri bushingiye ku mutima, ubwiza bugaragarira mu myitwarire yabo no mu bikorwa byabo. Petero abyibutsa muri aya magambo: “Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana” (1Pt 3,3-4). Umugore ugaragaza ubushishozi mu myambarire ye, mu byo yisiga no mu bitare yambara ahabwa icyubahiro mu bandi, kandi akubahisha Imana yamuhanze.

 

MAKUTA Robert.

Umusomyi


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2017 saa 15:24:21, ubu , : 390
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   05de3