INDIRIMBO ZISINGIZA IMANA KU RUBUGA RWA CEPJ

CEPJ
Kugira ngo dufashe urubyiruko kumenya indirimbo, kuri uru rubuga twabakusanyirije amagambo ya zimwe mu ndirimbo Abakristu bakunze gukoresha, haba mu gitambo cya Missa Ntagatifu, cyangwa no mu yandi makoraniro y’abasenga.
Muri izi ndirimbo twegeranyije, muzasangamo iz’ubu n’iza kera ; si zose, ariko twagerageje gutangaza izihagije, kandi tuzakomeza kubatangariza n’izindi, kimwe n’uko namwe mwatwoherereza izo mufite zikunzwe cyane muri Diyosezi yanyu, muri Paruwasi yanyu cyangwa mu ikoraniro ryanyu zishobora gufasha abantu kugarukira Imana no gushimangira ukwemera kw’Abakristu.
Izi ndirimbo twagerageje kuzishyira mu byiciro byashobora kubafasha kuzikoresha neza hakurikijwe igice cya Missa cyangwa ibihe bya Liturijiya. Nyamara ntibisobanura ko indirimbo iherereye mu cyiciro runaka idashobora gukoreshwa mu kindi cyiciro. Indirimbo runaka rero ishobora kwifashishwa uko bikenewe hashingiwe ku butumwa yifitemo n’icyo ikoraniro ryifuza.


CEPJ
:
: 402
: 2017-11-03 08:36:25
Indirimbo zifite akamaro mu Iyogezabutumwa Nkuko ku itariki ya 10 ugushyingo 2012 Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yabibwiye abagize inteko rusange y’ishyirahamwe “Santa Cecilia” ry’abaririmbyi bo mu gihugu cy’Ubutaliyani, indirimbo zisingiza Imana zishobora gushimangira ukwemera no kugira uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa. ... soma inkuru yose
CEPJ
:
: 277 - : 2017-11-03 08:20:59
Kuririmba ni iki? Ubusanzwe kuririmba ni umwuga wo guhanika amajwi yumvikana, ukayahererekanya kandi ukayasobekeranya ku buryo bunogeye amatwi. Kuririmba ni kimwe mu bikorwa ndangamuco byabayeho kuva kera na kare mu mateka ya muntu. Kuririmba byifitemo inganzo. Kuririmba rero bikorwa mu ijwi ... soma inkuru yose
CEPJ
:
: 92
: 2012-12-06 20:06:10