Indirimbo z’Abakirisitu zisingiza Imana

CEPJ
Indirimbo ni ingirakamaro mu bukristu

Indirimbo zifite akamaro mu Iyogezabutumwa

Nkuko ku itariki ya 10 ugushyingo 2012 Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yabibwiye abagize inteko rusange y’ishyirahamwe “Santa Cecilia” ry’abaririmbyi bo mu gihugu cy’Ubutaliyani, indirimbo zisingiza Imana zishobora gushimangira ukwemera no kugira uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa.
Iyo uvuze indirimbo zisingiza Imana ku byerekeye ukwemera, uhita utekereza ubuzima bwa Mutagatifu Agusitini… Amateka atwigisha ko kwemera Imana kwa Mt Agusitini bikomoka ahanini mu kumva indirimbo za Zaburi hamwe n’ibisingizo byaririmbwaga na Mt Amburuwazi. Koko rero, ukwemera guturuka mu kumva Ijambo ry’Imana, kumva ijambo ry’Imana ukarizirikana, ukaricengeza mu bwenge, kandi ukaryakira mu mutima wawe; bityo rero nta gushidikanya ko ibisingizo, cyane cyane gusoma uririmba Zaburi n’ibindi byanditswe bitagatifu byongerera imbaraga ubutumwa bitanga.
Inyandiko « Sacrosantum Concilium » dukesha Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa 2, mu gushimangira uruhererekane rwa Kiliziya, itwigisha ko indirimbo zisingiza Imana zishingiye ku byanditswe bitagatifu ari ngombwa cyane, ndetse ni igice gikomeye mu bigize liturijiya. Bityo rero, guhanika amajwi mu ndirimbo zisingiza Imana ntabwo ari inyongera cyangwa ibirungo biryoshya Liturijiya, ahubwo ubwabyo ni Liturijiya.
Indirimbo za liturijiya zifite agaciro gakomeye mu gufasha abantu kurushaho kumenya Imana no kubatera inyota yo kuyiyoboka cyangwa kuyigarukira. Amateka atwigishako umusizi Paul Claudel yamenye kandi yemera Imana, arayiyoboka nyuma yo kumva indirimbo ya Manyifikati mu masengesho yo ku mugoroba wa Noheli muri kiliziya ya « Notre Dame » i Parisi, mu gihugu cy’Ubufaransa. Uretse wenda abo bagabo b’ibyamamare twavuze, hari imbaga itabarika y’abantu batwarwa umutima iyo bumvise indirimbo zisingiza Imana, ndetse hari benshi cyane biyemeza kugarukira Imana iyo baryohewe n’indirimbo za liturijiya, si igitangaza rero, nawe uramutse ubaye umwe muri abo ngabo.

Abakristu bakwiye kwitabira indirimbo

Kiliziya ishishikariza imbaga y’abemera Imana kugira uruhare n’ibikorwa bigaragara muri liturijiya, bityo ntibabe indorerezi igihe baje mu mihango mitagatifu. Ni muri urwo rwego ibashishikariza kuvuga bashize amanga iyo bikiriza umusaseridoti cyangwa igihe bavuga amasengesho, ikabashishikariza gutega amatwi no kumva neza Ijambo ry’Imana, kandi bakarizirikana mu mutima wabo, ariko na none Kiliziya ibasaba ikomeje kugira uruhare rufatika mu ndirimbo zisingiza Imana.


Byanditswe : tariki ya 03 Ugushyingo 2017 saa 08:36:25, ubu , : 403
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   406b3