KUWA GATANU MUTAGATIFU

CEPJ
Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, turi guhimbaza ububabare bwa Nyagasani duhanze amaso Yezu Kristu, we wererezejwe hejuru y’isi, akareshya bose akabiyegereza (Yh12, 32).
Imihango yo ku wa Gatanu mutagatifu irimo ibice 3:
  1. Kwamamaza ijambo ry’Imana
  2. Kuramya umusaraba
  3. Isangira ritagatifu
Muntu ni umunyabyaha, yaragomye, yivutsa ikuzo ry’Imana, ariko yahawe kuba intungane bitewe n’ineza y’Imana. Ni uko turakira tubikesha gucungurwa n’amaraso ya Yezu Kristu wadupfiriye ku musaraba. Rwari urupfu rwahabwaga ibisambo, Yezu na we apfuye nka bo ari twe agirira. Imana yarokoye umuryango wayo mu Misiri, I Babiloni, ibavana mu bucakara bwa burundu bw’icyaha igihe yemeraga gutanga umwana wayo Yezu kristu.
Uyu munsi, ni ipfundo rikomeye ry’ukwemera kwacu, kuko niyo nzira yonyine Imana yacishijemo Umwana wayo kugirano dukire. Nta we ushobora gutsinda isi Atari uwemera ko Uwo Yezu Kristu ari Umwana w’Imana kandi ko yababaye, agapfira ku musaraba, ku munsi wa gatatu akazuka.
Ndabasaba: Kumva, kureba, gufungura umutima no kwegera Nyagasani
Kumwumva gute? Kumva ijwi rye ku musaraba= Mfite inyota.
Yezu ari ku musaraba, amaze kuturaga umubyeyi Bikira Mariya: aragira ati: Mfite inyota! Bamuha kuri Divayi irura aravuga ati: Birujujwe ni uko araca! Kuri uyu munsi ububabare n’urupfu bya Kristu, bibabere inyigisho y’igihe cyose, murangamire urubavu rwa Yezu Kristu rwatikuwe icumu. Isoko y’Amaraso n’amazi byavubutsemo twe abakristu tuyibonamo Kiliziya n’amasakramentu: Amazi ya Batisimu, n’amaraso ye atunga ubuzima bwacu iyo tuyahawe.
Umuhanuzi Za yarabihanuye: “Uwo munsi, hazasohokamo isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi no ku baturage b’I yeruzalemu (Za 13,1). Ntabwo ari kuri Yeruzalemu gusa Za 14, 8 arongera ati: “Uwo munsi kandi, amazi y’ubugingo azavubuka muri Yeruzalemu, igice kimwe kigane mu Nyanja y’iburasirazuba, ikindi kijye mu nyanza y’I burengerazuba".
Nkore iki kugira ngo ntazongera kubabaza Kristu:
Umwe mu bakunze kuyobora imyiherro no gutega amatwi abantu kugira ngo abafashe, heje umukobwa aramubwira ati: “Ku munsi tuzirikanaho ububabare bwa Nyagasani, ndetse no ku wa gatandatu mutagatifu, nkoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo ntitekerezaho, nkatekereza kuri Yezu gusa. Ntabwo mba nshaka kumutura ibibazo byanjye, kuko mpa ntekereza ko ari ukumwongerera umutwaro kandi iyo aduhekeye itagira ingano". Aha birumvikan umubano yari afitanye na Yezu. Ntabwo bisanzwe.
Icyo Yezu ashaka, ni uko ni uko tumenya ko ari imibabaro yacu yari atwaye, ibyaha byacu yari yikoreye ; kuri we icyangombwa ni uko tumenya ko hari isano iri hagati y’ubuzima bwe n’ubwacu. Nacyo byaba bimaze rero kumva ko tugiye kumwongwrera umutwaro w’ibibazo byacu, ahubwo, ni ukumenya ko ari twe twagize uruhare ku bubabare bwe tukarushaho kwisubiraho. “Kristu yababaye ku mpamvu yanyu" (1P2, 21). Ni uko yakundaga, ni urukundo rutatanzwe ku kiguzi, ahubwo yararuturaze kugirango tujye turugeza no ku bandi nk’umurage ukwiye.
None rero bavandimwe, namwe ncuti, tureke Nyagasani atwomore ibikomere akoresheje amaraso matagatifu. Nyuma tumwereke imitwaro yacu yose n’ibyaha byacu! Aho niho tubona ko guhimbaza ububabare bwe ari ukwemera gukizwa na we.
Mt Thomasi wa Akwino aradusobanurira iyi nyota ya yezu: Iyi nyota ya Yezu, ifite ibisobanuro2:
  • Niba Yezu avuze ngo mfite inyota, ni uko apfuye urupfu rw’ukuri. Inyota y’ugiye gupfa.
  • Ni inyota kandi yo kwifuza gukiza muntu.
Ku nyota isanzwe yari imereye nabi Yezu, hiyongereye n’inyota ikakaye yo gukiza isi. Kiliziya ibona iyo nyota ya Yezu Kristu ku musaraba nk’icyo cyifuzo cyo gucungura isi.
Therese w’i Calicuta we avuga ko intangiriro y’umuryango w’ababikira yashinje ari ugutakamba kwa Yezu Kristu ku musaraba : Mfite inyota. Ashakisha igisubizo cy’inyota ya Kristu aha ibyo kunywa abashonji. “ Nagize inyota mumpa icyo kunywa"(Mt 25, 35).
Natwe tugire inyota yo kugira uruhare mu gukira kw’isi, gutabara abababaye duha umushonji ifunguro n’icyo kunywa kugirango tugire uruhare mu gusubiza ijwi rya Yezu yavugiye ku musaraba.
Turebe iki ? Turebe uko yezu yapfuye, yatikuwe icumu mu rubavu tubona ubuzima n’ifunguro ritubeshaho. Ni amazi y’ubugingo Yezu yadusezeranyije (Yh 7, 37-38): “Ufite inyota nansange anywe. Unyemera nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo". Mu mubiri wa Kristu havubutsemo isoko y’ubuzima.
Ibyaha byacu, ubugome bwacu, ubwikunde n’ishyari ugira ni uko twirengagiza iyo soko. Ni isoko y’amazi y’urubogobogo, afutse kandi amara inyota. Ufite inyota wese namugane.
Dufungure umutima wacu ? Yezu wababaye adufashe no gutekereza ku bababaye kandi bamukeneye. Tubabarane na bo, bo batazira ibyo bakoze ahubwo ari imibabaro tugomba kunyuramo hamwe na Yezu kuri iyi si !
Twegere dute Nyagasani ? turamya umusaraba we, ntimutinye kuwegera, kuko uwukozeho aba akozeho uwawubambweho. Mwibuke wa mugore wari umaranye indwara ye igihe kirekire yakoze ku gishura cye, ni uko irakira .
Tumwegerane urukundo, ukwemera, tumuture imitwaro yacu yose: “Nimungane mwese abarushye n’abaremeree, jye nzabaruhura".
Dufungure imitima yacu, dushyire iruhande rw’umusaraba ibitubuza kwakira urukundo rw’Imana.
P. Leonard MUNYANGAJU

Byanditswe : tariki ya 04 Mata 2015 saa 23:57:05, ubu , : 362
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   04648