ABANYAMPUHWE NKA DATA (Lk 6, 36), UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE

CEPJ
ABANYAMPUHWE NKA DATA (Lk 6, 36),
UMWAKA WA YUBILE Y’IMPUHWE
Yubile ni iki? Ni ryari se bavuga yubile idasanzwe(Jubilé extraordinaire)? Tariki ya 13 werurwe 2015 nibwo papa Fransisko yatangaje umwaka wa Yubile y’impuhwe; ukazatangira ku itariki ya 8 Ukuboza 2015 igasozwa 20 Ugushyingo 2016, ku munsi wa Kristu Umwami. Intego y’iyi Yubile ni «Mube abanyampuhwe nka Data»(Lk 6, 36). Ese ni ibiki biranga za Yubile bizanaranga Yubile y’Impuhwe?
Yubile y’Impuhwe ni umwaka mutagatifu washyizweho na Papa Fransisko ubwo habaga amasengesho y’amasaha 24, tariki 13 Werurwe 2015. Papa yawifuje nk’umwaka wo kongera kuzirikana, kugaragaza no kwamamaza impuhwe z’Imana zitagira urugero. Uyu mwaka ni kimwe mu bigaragaza ukuntu papa Fransisko akomeye ku mpuhwe za Nyagasani, dore ko n’intego ye kuva yaba umwepiskopi ari «Amurebana impuhwe hanyuma aramutora»(Miserando atque eligendo)
Yubile n’iki?
Yubile n’ijambo rikomoka mu rurimi rw’igihebureyi Jobel risobanura «kuvuza ihembe». Nk’uko tubisanga mu gitabo cy’abalevi, abayisraheri bizihizaga Yubile buri myaka mirongo itanu nk’umwaka wa Nyagasani (Abalevi 25, 10). Mu mwaka wa yubile hatangazwaga imbabazi ku muryango wa Israheri wose, buri wese akigorora kuri mugenzi we,abacakara bakarekurwa.
Muri kiliziya yubile ya mbere yizihijwe mu 1300 itangajwe na papa Bonifasi wa VIII. Kimwe n’abayisraheri, icyo gihe Yubile yabaga buri myaka mirongo itanu (bivuze ko yubile ya kabiriyabaye mu 1350, iya 3 mu 1400…). Nyuma , kugira byibura buri gisekuru (génération) kigire amahirwe yo kubona yubile byaje gushyirwa ku myaka 25. Hiirya ya yubile zisanzwe (buri myaka 25) habaho na Yubile zidasanzwe(extraordinaire) papa ashobora gutangaza bitewe n’igihe tugezemo. Ni muri urwo rwego Yubile y’impuhwe ari yubileidasanzwe. Kugeza ubu hari hamaze kuba yubile 28, iheruka turayibuka ni iyo mu 2000 yatangijwe ikanasozwa na mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II.
Papa Yohani Pawulo wa II imbere y’umuryango mutagatifu i Roma
Umwaka wa yubile urangwa n’ibintu 3 by’ingenzi: kwinjira mu muryango mutagatifu, indulujensiya zishyitse, n’urugendo rutagatifu. Uherekezwa n’ibaruwa ya Papa iza iwutangaza ku mugaragaro. Muri yo papa asobanura impamvu za yubile akanasobanura uko izagenda. Ibaruwa itangaza Yubire y’impuhwe yitwa «URUHANGA RWUJE IMPUHWE»(Misercordiae Vultus)
Umuryango mutagatifu
Ni umuryango uba kuri za Basilika nkuru zose ziri i Roma. Uhora ufunze iyo urebeye inyuma, naho imbere wubatse neza n’amatafari. Kwinjira mu muryango mutagatifu bivuga kuva mu byaha ugana ingabire z’Imana unyuze kuri Yezu Kristu «Ni jye muryango w’intama…» (Yoh 10, 7) Ufungurwa gusa mu ntangiriro z’umwaka mutagatifu; Papa akaba ari we wa mbere uwunyuramo n’abandi bagakurikiraho. Uguma kuba ufunguye kugeza umwaka usojwe bakongera bakawufunga kugeza habaye indi yubile. Nk’uko bitangazwa na papa Fransisko, umuryango mutagatifu wa Bazilika ya mutagatifu Petero uzafungurwa ku wa gatatu tariki 8 ukuboza 2015. Nyuma hazafungurwe n’indi miryango mitagatifu ya za Bazilika nkuru ziri i Roma. Papa yasabye ko buri diyoseze yagira uwo muryango, bityo nyuma y’uko hafunguwe iyo muri bazilika z’i Roma no mu madiyoseze bakazihita bafungurira abakristu uwo «muryango w’impuhwe za Nyagasani» (n.3 y’ibaruwa itangaza umwaka wa yubile y’impuhwe)
Indulujensiya zishyitse(zuzuye)
Indulujensiya ni ukubabarirwa ibyaha, hanyuma akanahanagurwaho ingaruka zose byajyaga kuzakugiraho. Mu ibaruwa ye, papa Fransisko asobanura ko ari ibizinga ibyaha biba byarasize mu bitekerezo no mu migirire yacu. Kugira umuntu aronka izi ndulujensiya asabwa kujya mu missa kandi agahazwa muri uyu mwaka, guhabwa penetensiya, gukora urugendo nyobokamana no gukora ibkorwa by’urukundo. Nk’uko yubile ari iy’impuhwe, abakristu bose barasabwa gukora ibikorwa by’impuhwe; yaba ku mubiri: kugaburira abashonji, guha icyo kunywa abafite inyota, kwambika abambaye ubusa, kwakira abanyamahanga, gusura abarwayi n’imfungwa ndetse no gushyingura abapfuye cyangwa se kuri roho: kugira abandi inama, kwigisha abandi, kuburira abanyabyaha, guhoza abarira, kubabarira, kwakira no kwihanganira ibikugora, gusabira abazima n’abapfuye.
Urugendo rutagatifu
Kuva mu ntangiriro za Yubile, abakristu basabwaga gukora urugendo nyobokamana bagana ahantu hatagatifu. Urugendo nyobokamana ni ikimenyetso kitwibutsa urugendo rwa buri mukristu mu buzima bwe bwa buri munsi. Papa aragira ati “urugendo nyobokamana ruzaba ari ikimenyetso ko n’impuhwe z’Imana ari intera dutera intambwe duharanira kuyigeraho, bityo bigasaba imbaraga no kwigomwa. Rube rero impamvu yo guhinduka: mu kwinjira mu muryango mutagatifu tuzareke duhoberane n’Immpuhwe za Nyagasani kandi twiyemeze kugirira abandi impuhwe nk’uko Imana izitugirira†(n.14 y’ibaruwa itangaza umwaka wa Yubile)
Ahantu hakorerwa ingendo ntagatifu mu mwaka wa Yubile mbere na mbere ni muri za Bazilika nkuru ziri i Roma no ku butaka butagatifu muri Israheri. Ariko kuko abakristu bose badashobora kuhagera, buri diyoseze iteganya ahantu hanyuranye abakristu bashobora gukorera uru rugendo rugana impuhwe za Nyagasani.
Umwihariko w’umwaka mutagatifu w’impuhwe
Muri uyu mwaka amasomo yo ku cyumweru mu gihe gisanzwe bazasoma ivanjili ya Luka. Iyi vanjili izwi nk’ivanjiri y’impuhwe kubera ukuntu igaragaza Yezu nk’umunyampuhwe, ikavuga kandi ku mpuhwe. Imigani 2 igaruka cyane kuri iyi ngingo: intama yazimiye (Lk 15, 3-7), aho umushumba asiga intama 99 akajya gushaka iyazimiye; n’uw’umwana w’ikirara (Lk 15, 11-32)utwereka umubyeyi usanganira umwana we uba agarutse mu rugo nyuma yo gutagaguza ibye.
Ikindi ni ijambo «kugira impuhwe» rigarukwaho cyane na Papa Fransisko. Intego ye ubwayo ivuga ku mpuhwe: «Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati “Nkurikira!† »(Mt 9, 9) [«Vidit ergo Iesus publicanum et quia miserando atque eligendo vidit, ait illi sequere me»]. Mu gihe cy’indamutso ya malayika, ku cyumweru cya mbere nyuma yo gutorwa yavuze ko kugira impuhwe bihindura byose, bihindura isi ikarushaho kuba nziza.
Urubyiruko kimwe n’abandi bakristu turahamagarirwa kugeza no gufasha abantu aho bava bakagera gusubiramo bizeye kandi ubutaretse: “Uhoraho ibuka ineza n’urukundo wagaragaje kuva kera na kare†(Zab 25,6).
NZABAMWITA Aimé Dieudonné
Seminario Arcivescovile di Lucca
Via del seminario 1, 790
55100, MONTE SAN QUIRICO
LUCCA - ITALIA

Byanditswe : tariki ya 12 Gicurasi 2015 saa 09:55:11, ubu , : 337
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e20fa