YUBILE Y'IMYAKA 25 PAPA ASUYE U RWANDA

CEPJ

INYIGISHO YA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI, ARKIEPISCOPI WA KIGALI MU MISA YO GUHIMBAZA YUBILE Y’IMYAKA 25 PAPA ASUYE U RWANDA

IMYAKA 25 IRASHIZE MUTAGATIFU Papa YOHANI PAULO II , AJE GUSURA U RWANDA
Uyu munsi Kiliziya iribuka ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu Nyina wa Yezu. Hano abana bumva ko Umubyeyi Mukuru, Nyina wa Yezu nawe yabaye umwana muto, birabashimisha, kandi bakabitangarira. Nimukunda kwiyambaza Bikira Mariya muvuga ishapule muzabyumva. Kiliziya yibuka ivuka rya Bikira Mariya, mwene Yowakimu na Ana kugira ngo yumve urukundo n’ubuhanga bw’Imana, yatoye Bikira Mariya ngo azabyare Yezu Kristu, Umucunguzi wacu. Abazirikanye amasengesho yo muri iyi misa harimo amagambo meza: “Nimucyo duhimbaze twizihiwe Ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu, We wabyaye ZUBA dukesha ubutungane, Kristu Imana yacu†.
Ububyeyi bwa Bikira Mariya Mutagatifu ni intangiriro yo gukizwa n’amahoro arambye. Zuba dukesha ubutungane ni Kristu, We Rumuri rw ‘imitima yacu. Ijambo rye rituma twemera, maze imitima yacu ikabona urumuri; ikava mu mwijima w’icyaha. Bikira Mariya bamugereranya n’umuseke uza mbere y’uko izuba rirasa. Ni ikigereranyo cyiza kitwumvisha ubumwe Bikira Mariya afitanye na Yezu. Umuseke si izuba, kandi ntubyara izuba, ahubwo izuba riza riwukurikiye. Bifitanye isano, ariko biratandukanye. Ivuka rya Bikira Mariya ryabaye icyizere cyo gucungurwa kw’abantu.
Umuhanuzi Mika mu isomo rya mbere twumvise yatubwiye ko Imana yagaragaje ko Betelehemu, n’ubwo ari nto mu miryango ya Yuda, ariho hazaturuka Umutegetsi wa Israheli; maze ububasha n’ubuhangange bw’Imana bukazamuha gutegeka kugeza ku mpera z’isi, kandi akazazana amahoro. Ubwo buhanuzi ni Yezu Kristu bushushanya( buvuga). Ni we muto, ariko akaba Imana. Yigize umuntu, ariko akomeza kuba Imana. Yohani intumwa avuga ko byose 3 byaremewe muri We, ari nabyo dusubiramo mu ndangakwemera: “Ni We byose bikesha kubaho†.
Ubuhanuzi bwa Mika buvuga umutegetsi uvuka mu muryango muto turabusobanukirwa neza mu ivanjili tumaze kumva ivuga amasekuru ya Yezu Kristu. Uko iyi vanjili itangira ni ko irangiza: itangirira kuri Yezu, ikarangirira kuri Yezu. Umwanditsi yashatse kwigisha ko Yezu atangira amasekuru kandi akayasoza. Ari ku ntango y’ubuzima , akaba no kw’iherezo ryabwo. Ni Imana nyir’ububugingo. Aya masekuru ya Yezu kandi agaragaza ko ari umuntu, kandi ko yabyawe n’abantu. Bigaragaza kandi ko yicishije bugufi, yegera abantu aba umwe muri bo. Ikindi kandi abasesengura iyi vanjili y’amasekuru ya Yezu, basanga Yezu ari Umuyahudi, ariko muri aya masekuruza arimo abagore bashatse mu Bayahudi, bityo bakinjira mu mugambi w’Imana wo gucungura bose. Ni umugambi wo guha isi Umucunguzi wakira bose. Dukomeze kuri rya jambo rya Mika avuga Umutegetsi utanzwe na Betelehemu, umuryango muto, uzategeka Israheli kugeza ku mpera z’isi, kandi akazaba umutegetsi w’amahoro. 4 Bikira Mariya, nk’uko yiyita “Umuja w’Imana, utamenyekana† yabyaye Yezu, na we abantu bazavuga ko ari intamenyekana: mwene Yozefu na Bikira Mariya. Abantu b’i Nazareti bazabimusuzugurira. Nyamara ngo “Ibuye abubatsi basuzuguye, ni ryo Imana yahisemo, maze benshi bakaritsitaraho†. Ni uko Imana yabyishakiye: Bikira Mariya ni Umbyeyi wa Jambo wigize Umuntu; kandi usibye We nta wundi uzacungura abantu. Ni We wabakunze, arabitangira, ntawe uzagera kuri Data atamunyuzeho. Tugaruke hano i Mbari. Hashize imyaka 25 Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II adusuye. Hari ku itariki ya munani Nzeri 1990, ku munsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu. Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II ni nde? Muri make ni intwari kandi ni Umushumba wa Kiliziya. Yabaye intwari kuva akiri muto : yavutse mu muryango w’abantu bane : se, nyina, mukuru we nawe ubwe. Afite imyaka 9 yapfushije nyina, afite imyaka 12, mukuru we arapfa, afite imyaka 21, na se arapfa. Aba asigaye wenyine. Ariko yashoboye kwiga yirwanaho, agera ku bupadiri. Kiliziya imushimye urukundo ayifitiye imutorera kuba umwe mu bayobozi bayo kugeza ku rwego rwo kuyiyobora ari Papa. Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II yabaye Umushumba ukomeye wa Kiliziya Gatolika : mu nyigisho ze nyinshi kandi nziza, mu gusura Kiliziya aho iri mu bihugu hafi ya byose ku isi ; mu gusura amaparuwasi ya Roma arenga magana atatu, mu guhura n’abayobozi b’ibihugu ndetse n’andi madini ; ari nako agaragaza umutima ukunda n’ubworoherane. Ubwo yasuraga hano i Mbare ku itariki ya 8 mu kwezi kwa nzeri 1990, Papa Yohani Paulo wa II yavuze misa yatangiyemo ubupadiri ku badiyakoni 35.
Dukurijeho kwifuriza Yubile nziza abepiskopi n’abapadiri basizwe na Mutagatifu Yohani Paulowa II uwo munsi. Icyindi tumwibukiraho ni uko nyuma y’imyaka 2 yaduhaye Mbare ho ishuli ryakira abana b’abakene bakeneye kurerwa no kwiga. Hari n’ibindi byinshi, gusa nagira ngo nibutse interuro imwe yavugiye aha : « Ni ngombwa ko mu mitima y’urubyiruko, mu munwa w’urubyiruko, mu biganza by’urubyiruko, mu buzima bw’urubyiruko hasohokamo kwikiriza Kristu, 6 kumwikiriza mu mibereho yabo, kuko imyaka igomba gusarurwa ari myinshi ». Abatazi Imana bashobora kuvuga nka ba Bafarizayi n’Abigishamategeko cyangwa bene wabo ngo : « Ese ziriya mbaraga yazikuraga he » ? Imbaraga zo gukorera Imana, uyikunda azihabwa na Yo. Ni Yo buzima bwe, ni Yo se. Intego ya Mutagatifu Yohani Paulo wa II yari : « Ndi uwawe wese »Totus tuus. Ni aho yakuraga imbaraga. Ivuka rya Bikira Mariya ni Umuseke utanga icyizere cy’Izuba ry’imigisha, Yezu Kristu. Yezu Kristu ni urumuri rw’imitima n’imbaraga z’abemera.
Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa II udusabire.
Twemere kwakira Inkuru nziza mu butwari n’urukundo rwa Kiliziya.
Amina.
Mbare, kuwa 8 Nzeri 2015.
+ Tadeyo NTIHINYURWA Arkiyepiskopi wa Kigali

Byanditswe : tariki ya 11 Nzeli 2015 saa 20:06:08, ubu , : 343
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   04648