SINODE KU MURYANGO

CEPJ
1. Sinode y’Abepiskopi ku Muryango ni Sinode yafashe igihe cy’imyaka ibiri gutegurwa kandi ikorwa mu byiciro bibiri. Ikiciro cyambere cyabaye umwaka ushize 2014 m’Ukwakira. Habaye Inama ya Sinode y’Abepikopi idasanzwe yari igizwe n’abaprezida b’Inama z’Abepiskopi zose kwisi. Ikiciro cyakabiri n’Inama ya Sinode y’Abepikopi isanzwe yabaye uyu mwaka m’Ukwakira igizwe n’intumwa zatowe n’Inama zabapesikopi zose kwisi kubahagararira muri iyi Sinode. Murumva rero ko iyi Sinode ku rugo yasuzumye ibintu byinshi cyane kuburyo kuvuga ibyayo byose byasaba igihe kinini kurusha icyo nahawe. Nahisemo rero kubabwira mbere na mbere uko Sinode yagenze hanyuma nkababira n’imwe mu myanzuro yayo n’icyo idusaba natwe hano mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko.
2. Kuva Papa Fransisiko yatorerwa kuba Papa, afite intego yo kuvugurura iyogezabutumwa no kuriha imbaraga kubera ukuntu muri iki gihe abantu bagenda bashyira kuruhande Imana na Kiliziya bakabaho cyangwa bagakora nkaho Imana idahari cyangwa itabareba. Iki kibazo cyokwitandukanya n’Imana ni nacyo gitera ibibazo byinshi byugarije urugo muri iki gihe. Ibibazo by’urugo n’ibibazo bya Kiliziya kuko urugo niyo Kiliziya y’ibanze. Urugo nirwo rwego rwibanze rugize Kiliziya ndetse n’igihugu. Niyo mpamvu rero iyo urugo ruri mu bibazo na Kiliziya iba iri mu bibazo. Ibibazo by’urugo muri iki gihe n’ingaruka y’ukwemera guke cyangwa yo kutagira ukwemera no kwizera Imana. Mu rugo niho iyogezabutumwa rihera. Niho hambere umwana amenyera Imana ; kuyizera, kuyikunda nokuyubaha. Niho hambere amenyera isengesho. Niyo mpamvu rero kuvugurura iyogezabutumwa bigomba guhera mu rugo. Mu gihe hari ikibazo cyoguta ukwemera n’ubuyobe nuko ubutumwa bugomba gutangirwa mu rugo buba butatanzwe uko bikwiye. Umuryango umuntu yavutsemo akarererwamo niwo umugira icyaricyo. Umuryango ushobora gutegura umuntu akaba umugabo cyangwa umugore w’ingirakamaro cyangwa se ukamwangiza akaba ikirumbo. Niyo mpamvu rero ikibazo cy’umuryango ari ikibazo kireba inzego zose zaba iza Leta cyangwa iza Kiliziya.
3. Mu kiciro cyambere cya Sinode hasuzumwe ibibazo byugarije umuryango birasesengurwa. Hari ikibazo cy’umubare w’ingo zitana ugenda wiyongera bigateza ibibazo byinshi cyane mu bana no m kugabana imitungo. Kubera ingo zigenda zisenyuma usanga bitera abato kugira impungenge n’ubwoba bwogushinga urugo. Hari ababanza kubana kugirango bagerageze barebe, ibi nabyo bigateza ibindi bibazo kuko bitesha agaciro urugo n’umuntu. Ntabwo umuntu ari ikintu cyangwa igikoresho bageragerezaho. Umuntu afite agaciro ntagereranywa. Hari ababana kuburyo budahuje amategeko babyara abana hirya no hino abo bana bagasigara mu gihirahiro. Hari uguharika noguhemukira uwo mwashakanye umuca inyuma. Hari ukwikunda nokwireba kuburyo inyungu z’umuntu nibyoyifuza aribyo areba gusa ntiyite kubandi. Hakabaho rero n’ikibazo cy’ukwemera aho usanga gishobora kuba ari nacyo gihatse ibindi. » (Relationi Synodi 5)
Hari ikibazo cy’indagaciro z’umuco n’ubukristu bigenda birushaho gutakara n’umubano mu bantu ukagenda ukendera. Hari n’ibibazo by’ubukungu, kubura akazi, kutagira isambu, inzu cyangwa amikoro bigatuma abato bahangayikishwa nibyo kuburyo bibagora gushinga urugo. RS 6
Hari ingo usanga zifite abantu badahuje imyemerere, ibi rero bikaba byavangira abana bahavuka bakaharererwa. Ariko hari igihe iyo bikozwe neza bishobora kuba byafasha amadini anyuranye kubana neza mubwubahane. RS 7
Hari ikibazo cy’abana bavuka ku bantu babana ku buryo budahuje n’amategeko bigatuma aba bana babura epfo na ruguru bagahera mu gihirahiro. Hari ababyeyi batagira umwanya wokuba hafi y’abana mu rugo no kubarera kubera ibindi baba bahugiyemo. Hari ihohotera mu ngo cyane cyane kudaha umugore umwanya n’agaciro akwiye. Intambara n’ubuhunzi nabyo bihungubanya ingo cyane. RS 8
Hari ikibazo gikomeye cya SIDA usanga gifite ingaruka zikomeye cyane ku rugo ndetse nokubana bavutse banduye. Hari ikibazo cyo kuringaniza imbyaro bigeraho bifata isura itariyo bikaza guhinduka ikintu cyokwanga kubyara nokwanga abana kuko batuma umuntu atisanzura. Mu myaka ya za mirongo itandatu nibwo hadutse icyo bise impinduramatwara mu mibonano mpuzabitsina. Ubundi umugabo aryamana n’umugore bashaka urubyaro. Yaba adashaka gukurikiza umwana akiri muto bakifata ntibagire imibonanompuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke. Ubu nibwo buryo bwa kamere Kiliziya yigisha mu kuringaniza imbyaro. Iyi mpinduramatwara yazanye n’imiti cyangwa ibikoresho byifashishwa kugirango umugabo n’umugore nibakora imibonano mpuzabitsina umugore adasama. Hari igihe batubeshyera ngo Kiliziya ibuza iringaniza ry’Imbyaro nyamara dushishikariza ingo kubyara abo zishobora kurera neza kuko ntabwo bihagije kubyara umuntu afite n’inshingano zo kurera neza abo abyaye ariko akaringaniza imbyaro akoresha uburyo bwakamere. Kuva hatangira iyi miti imibonanompuzabitsina yatandukanyijwe nokurema ubuzima kandi ariyo ntego y’ibanze y’iyi mibonano. Ibi rero bigira ingaruka ku mubano n’ubumwe bwabashakanye kuko aho kubaha ubuzima nokubukunda baraburwanya niyo miti ndetse bakaba bageza naho bakuramo inda igihe imiti itakoze neza umugore agasama. Nkuko Paulo Mt abivuga iyi umuntu yitandukanyije n’Imana akemera kugengwa n’irari ry’umubiri aba umucakara w’irari rye bigatuma ateza ibibazo byinshi cyane. Gal 5,19.
19Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, 20gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, 21inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Ngoma y'Imana.
22Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, 23imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. 24Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. 25Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.
Iyo rero abantu bimitse irari ry’umubiri rigasimbura Imana igikurikiraho nuko nta mategeko yandi baba bakigenderaho buri umwe aba ashaka gukora uko umubiri we umwoshya akumva ariko kuri utanamubwira ko yibeshye ngo abyemere. Ubwo icyaha ntakiba kikibaho kuko nta Mana aba yemerako imugenga n’amategeko yayo.
20Koko rero, kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe, bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, 21kuko bamenye Imana, ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. 22Birataga kuba abanyabwenge, bahinduka abapfayongo, 23maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi.
24Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza iby’umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni, kugira ngo bihumanye umubiri. 25Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose! Amen.
26Ni cyo cyatumye Imana ibagabiza ingeso z’urukozasoni: dore abagore babo bateshejwe gukoresha imibiri yabo ibihuje na kamere, 27abagabo na bo aho kugana umugore uko kamere ishaka, ubwabo bagurumanirana irari, umugabo agakorana n’undi ibiterasoni, bityo bikururira ingaruka mbi ikwiranye n’ubuyobe bwabo. 28Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. 29Buzuye icyitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha; buzuye ishyari, ubwicanyi, intonganya, uburiganya, ubugambanyi; barasebanya, 30batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi; 31ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. 32N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora.
Ibi bibazo by’urugo bagiye babisesengura bamurikiwe n’urumuri rw’Ijambo ry’Imana, bamurikiwe na Kristu. Sinode yasuzumye urugo irangamiye Yezu Kristu n’umuryango mutagatifu w’i Nazareti nokureba icyo Ivanjili isaba urugo hanyuma nukureba iyogezabutumwa ry’umuryango.
3. Nyuma y’ikiciro cyambere cya Sinode y’Abepiskopi ku rugo hakuriyeho gutegura ikiciro cya kabiri. Nkuko bisanzwe hoherezwa ibibazo mu madiyosezi yose kwisi bigasubizwa n’ibyiciro binyuranye bigize Kiliziya, hanyuma ibisubizo bigashyirwa hamwe bigakorwamo inyandiko igenderwaho muri Sinode iri mugutegurwa. Nyuma y’iyi mirimo itegura nibwo batwohererezaga inyandiko yiswe “Umuhamagaro n’Ubutumwa bw’Urugo mu Kiliziya mu Bihe by’Ubu† akaba ari nyandiko yagenderwagaho muri Sinode. Nyuma y’ikiciro cyambere cya Sinode y’Abapiskopi aho ibibazo by’urugo byari bimaze gushyirwa ahagaragara nogusesengurwa haciyeho igihe cy’umwaka wose abakristu kwisi hose babizirikanaho kandi basenga kugirango Roho Mutagatifu adufashe kubona ibisubizo biboneye mu kubaka nogusana umuryango kuburyo buboneye kandi buhesha Imana ikuzo.
4. Iyi Nama Rusange isanzwe ya Sinode y’Abepiskopi yatangiye kuri 4 Ukwakira igeza kuri 25 Ukwakira 2015 iyobowe na Nyirubutungane Papa Fransisko. Muri iyi hari ibintu bibiri bikomeye byabaye. Icyambere nuko Kuri 17 Ukwakira hijihijwe yubile y’Imyaka 50 Sinode ishyizweho mu Kiliziya nk’urwego rufasha Papa mu kuyobora Kiliziya. Icya kabiri nuko Papa Fransisko yashyize mu rwego rw’abatagatifu abashakanye umugabo n’umugore hamwe bimbuye hamwe mubutagatifu. Nibwo bwambere mu mateka urugo rw’abashakanye, umugabo n’umugore bagirwa abatagatifu hamwe nkuko bashyingirwa babaye umubiri umwe. Aba ni Louis na Zélie Martin ababyeyi ba Mt. Tereza w’Umwana Yezu.
5. Muri Sinodi habaho inteko rusange iyobowe na Papa ubwe aho buri muntu ahabwa iminota 3 yo kuvuga. Hanyuma hakaza kuba gusaba ijambo mu kungurana ibitekerezo nokujya impaka ku byavuzwe aho buri muntu uhawe ijambo avuga iminota 4. Inteko rusange yateranya inshuro 18. Hanyuma hababo gukorera mu matsinda aho abantu bungurana ibitekerezo bakagira nigihe gihagije cyo kujya impaka nogusangira ubuzima bwa Kiliziya z’Iwabo. Hari amatsinda 13 ashingiye ku ndimi: 4 y’Icyongereza, 3 y’Igifaransa, 3 y’igitaliyani, 2 y’igisipanyoro na 1 ry’Ikidage.
6. Sinode yagendeye ku nyandiko yari yarateguwe ivuye mu bitekerezo byatanzwe na za Diyosezi zose kw’isi yitwa: “Umuhamagaro n’Ubutumwa bw’Umuryango mu Kiliziya no mw’Isi y’iki gihe†. Iyi nyandiko igizwe n’ibice bitatu kuburyo mu byumweru 3 bya Sinodi buri cyumweru hakorwaga igice kimwe. Icyumweru cyambere hasuzumwe igice cya mbere kigizwe no Gusuzuma ibibazo byugarije umuryango (L’écoute des défis sur la famille) Icyumweru cya kabiri cyari kigizwe no kugaragaza umuhamagaro w’umuryango (Le discernement de la vocation familiale). Icyumweru cya gatatu kwari ugusuma ubutumwa bw’umuryango muri iki gihe (La mission de la famille aujourd’hui)
7. Nyuma yo kuganira nokungurana inama zivuye mu bunararibonye mu mateka n’iyogezabutumwa bivuye mu bice binyuranye by’isi nibwo imyanzuro yagiye ifatwa. Kiliziya kwisi ifite ibikorwa n’ubuzima bunyuranye mu mpande zose z’isi. Hari Kiliziya zikiri nto nka hano iwacu aho umubare w’abakristu ugenda wiyongera, aho imyaka yeze ariko abasaruzi bakaba bakiri bake. Hari aho usanga Kiliziya isigayemo abantu bake, urubyiruko rutaza mu Kiliziya kuburyo bisaba gusuzuma uburyo urubyiruko rwarushaho kugira uruhare mu buzima bwa Kiliziya. Hari usanga Kiliziya itotezwa hari abafungwa, abicwa, abavutswa uburenganzira bwabo kuburyo basenga bihishe. Iyi ni Kiliziya y’Abamaritiri aho hejuru yokugerageza kwigomwa nokwihangana ngo bashyire mu bikorwa ivanjili nkabandi bakristu bo bagerekaho nokwemera gutotezwa no kwicwa kugirango badahemukire Imana.
8. Mu gice cyambere hasumwe uko umuryango umeze ubu muri iki gihe ubuzima, umuco n’imitekerereze y’abantu bigenda bihindagurika bigatuma hababo amakimbirane n’ubwumvikane buke aribyo bigenda bihungabanya umuryango. Hasuzumwe ukuntu ubukungu na politike bigenda bihungabanya umuryango.
- Hasuzumwe ukuntu ubumwe bw’umuryango bwakomezwa hitabwa kubyiciro binyuranye by’abantu bigize umuryango: abasaza n’abakecuru, abapfakazi, imfubyi, ingaragu, impunzi, abimukira, abatotezwa, abana, abamugaye, urubyiruko n’abandi bafite ibibazo by’umwihariko.
- Ubumenyi bw’ubuzima bw’imyorokere
- Umubano, n’umushyikirano w’ibitsina byombi mu rukundo n’ubwubahane cyane mu bato
- Amashusho mabi y’urukozasoni ararura umubiri agatesha agaciro umubano w’abashakanye aho umubiri wundi ugirwa nk’igikoresho cyangwa igicuruzwa
- Ikorana buhanga mu kuringaniza imbyaro cyangwa gushaka urubyaro kuburyo butari ubwa kamere bigatesha agaciro ubuzima b’umuntu cyane cyane mu myororokere (fécondation artificielle, contraception, les mères porteuse etc...)
Ibi byose bigira ingaruka kw’iyogezabutumwa ry’ingo no mu busugire bw’Ingo.
9. Icyumweru cya kabiri hizwe igice cyakabiri kigizwe n’Umuryango mu mugambi w’Imana. Hasuzumwe:
- Inyigisho za Bibiliya k’Umuryango mu mateka y’ukurokorwa kwa Muntu
- Umuryango mw’ishusho y’Ubutatu butagatifu, ubumwe bw’umugabo n’umugore mu rukundo n’ishusho y’Imana mu bumwe bw’ubutatu butagatifu
- Umuryango mu nyigisho za Kiliziya cyane Vatikani II, Papa Paulo VI, Mt Papa Yohani Paulo II, P. Benedigito XVI na Papa Fransisko.
- Isakramentu n’ubumwe bw’abashakanye n’ubudahemuka mu buzima bwabo bwose
- Ubwiza n’ukuri k’umubano n’ubumwe bw’abashakanye
- Isano y’umuryango na Kiliziya
10. Mu gice cya gatatu hasuzumwe Ubutumwa bw’umuryango mu Kiliziya. Twasanze ingo zigomba gutegurwa neza. Ugushyingirwa n’umuhamagaro nk’ubusaserdoti no kwihimana. Ariko uburyo umuryango utegurwa hakorwa bike cyane ugereranyije n’ukuntu abafite indi mihamagaro bategurwa. Gutegura umuhamagaro bitangira kare ndetse umuntu akiri umwana muto mu nyigisho ahabwa ariko cyane cyane mu rugero abona ku babyeyi. Urugo rwa gikristu rutegura neza ingo z’abana barera nabo bakazashinga ingo zabo mu rugero rw’ababyeyi. Inyigisho bahabwa ku kinyabupfura, ubuzima bw’imyororokere n’imigenzo myiza y’ubusugi n’ubumanzi bahabwe mu rugo nibyo bibategurira nabo kuzubaka neza ingo zabo.
11. Sinode yasanze ari ngombwa gushyira imbaraga mu gutegura neza nogutoza urubyiruko agaciro n’icyubahiro by’umuryango nogushyingirwa. Turashimira Imana kuko kugeza ubu benshi mu rubyiruko usanga bifuza kuzashinga urugo rwiza rwishimye. Ariko hari igihe usanga nubwo benshi bishimira kugira urugo rwiza hari abadashaka cyangwa abatemera kuvunika no kwigomwa kugira bubake urugo rwiza. Kimwe mu bibazo bigaragara kenshi muri iki gihe n’uko kudashaka kwigora ngo umuntu yemere kuvukira urugo rwe n’abana be. Ababana ntibabura icyo batumvikanaho cyangwa umwe ababaza undi ariko kugirango babungabunge ubumwe bwabo kandi bubake bibasaba koroherana no kubabarirana. Mubintu tugomba kwitoza nogutoza abato nu kumenya kwigomwa, kwihanganirana, kwitanga nibyo biranga urukundo nyakuri. Yezu agira ati ushaka kunkurikira naheke umusalaba we maze ankurikire. (Mt 16,24) Iyo ubona ingo zisenyutse hari igihe usanga hari urubyiruko rugira impungenge ndetse n’ubwoba bwogushyingirwa. Hari ingengamibiterezo iriho ishingiye ku kwikunda no kwireba bituma umuntu adashobora kwakira undi mu buzima bwe ngo atabangamira ubwigenge bwe. Hari igihe usanga bitiranya ukwikunda n’urukundo nyakuri.
12. Kubaka urugo bisaba kumva neza ko urukundo atari amarangamutima gusa nogushimisha umubiri. Iyo urugo rwubakiye kuri ibi aba ari ukwibeshya gukomeye ku buryo rudatinda gusenyuka cyangwa rubaho nabi. Iyo umuhungu n’umukobwa bibwirako urukundo mbere na mbere ari ukuryamana ejo baba bahararukanye ugasanga urugo ruri mu bibazo. Mu kwitegura kubaka urugo bisaba kumvako mugenzi ari uwo Imana yakuremeye, yaguteguriye kugirango muhuze ubuzima kandi kuberako Imana iteganyako hari abazabakomakaho. Iyo umaze kubonako ariwe mugenzi wawe Imana yaguteguriye ko ari impano y’Imana ukamukundira icyo, ugashimira Imana noneho ukamwubaha ukirinda kumucumuza kubera rukuruzi y’umubiri cyangwa ngo wemere ko agucumuza wibwirako umushimisha n’ukurarya ubukwe bubisi kuburyo bizagwa nabi urugo rwanyu n’urukundo rwanyu. Imana niyo ibahuza iyo mucumuye ku Mana muba mutangiye kubana ku buryo butandukanye n’ubwi Mana bikazabagwa nabi- true love waits. Umusore n’inkumi bafite umutima ukeye batsinda irari ry’umubiri akabona ishusho y’Imana muri mugenzi. Akamubonamo ishusho y’urukundo rusukuye n’inshuti bashobora guhuza ubuzima n’urugendo rwokwitagatifuza bahesha Imana ikuzo kandi bayihereza. Bene uru rukundo rukomoka ku Mana rutuma bitegura kurushinga babana mu bumanzi n’ubusugi bagafatanya mw’isengesho bagaterana inkunga iyo umwe ashaka kuganzwa n’intege nke z’umubiri undi akamwibutsa akamufasha kudahemuka. Bagaterana inkunga mw’isengesho kugirango babone imbaraga zogutsinda. (Mt 26,41) Iyo biteguye neza gutya bagira urugo rwiza rwishimye bakasazane bizerana kandi bakundanye. Ndetse uko barushaho gukura ninako barushaho gukundana n’umwe kwishimira undi. N’abana bavutse bakarerwa muri uyu muryango bakurana ineza n’ibyishimo bonka ku babyeyi. Birashimishije iyo twizihiza yubile z’abashakanye n’abana babo Imana y’abahaye. Abashakanye bagenewe kubana ubuzima bwabo bwose kuko “Icyo Imana yafatanyije umuntu ntakagitandukanye†. Mt 19,6
13. Uyu mubano mwiza n’ibyishimo byabashakanye bikumira ibibazo byinshi by’urugo biviramo abashakanye no kuba batana. Kimwe mu bibazo bikomeye twahuye nacyo muri Sinode n’Ingo zabashakanye zigatana umugabo agashaka undi mugore n’umugore nawe agashaka undi mugabo ndetse bose bakabyara abandi bana. Usanga ari ibibazo bikomeye byabaye insobe. Noneho agashakako Kiliziya igira uko imugenza ngo afashwe. Hari abasaba ngo babe bakongera guhabwa amasakramentu ugasanga bidashoboka. Mw’Ivanjili Yezu yahuye nicyo kibazo avuga yeruye ko bidashoboka.
Nuko Abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati «Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose?†
4Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, 5kandi ko yavuze ati ’Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa?
6Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!»
7Baramubaza bati «Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda. mbere yo kwirukana umugore?» 8Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. 9Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko - kandi akazana undi, aba asambanye.»
14. Niyo mpamvu rero urugo rugomba gutegurwa neza hakiri kare. Turifuzako nabura abitegura gushinga urugo bajya biga amezi atandatu. Bakabanza kumenyana nokgukundana bitari amarangamutima noguharara gusa cyangwa ngo bihutira kurya ubukwe bubisi ahubwo mw’isengesho nogukorana urugendo bubaha Imana n’umugambi wayo. Iyo bamaze kubaka urugo imyaka yambere baba bakeneye kubaba hafi nokubaherekeze mw’isengesho no munyigisho ku rugo. Hanyuma rero hari nokuba hafi ingo z’abashakanye.
15. Hari ibibazo abantu bo hanze cyane cyane bashakaga kuzana muri Sinode cyane ikibazo cy’abantu usanga bafite ikintu cy’irari ry’umubiri ridasanzwe umuntu akararikira uwo bahuje igitsina cyangwa se ubutinganyi. Iki kibazo ubwacyo ntaho gihuriye n’umuhamagaro n’ubutumwa bw’umuryango ariko niba murugo hari ufite icyo kibazo niyo ngeso bishobora guhungabanya umuryango. Kuri iki kibazo Bibiliya yigishako ari amahano kuko bidahuje na Kamere y’umuntu uko Imana yamuremye. Muri Bibiliya nicyo cyarimbuye Sodoma na Gomora (Intg.19,29). No mwibaruwa Paulo Mt yandikiye Abanyaroma agaragazako ari ubuyobe bukomeye no kugomera Imana. (Rm 1,26-27) Hari aho usanga hari abantu bafite icyo kibazo ndetse ugasanga barabaye imbata z’iyo ngeso. Abantu bafite icyo kibazo Kiliziya igerageza kubasha ngo bashobore gukira kuko tugomba gutandukanya icyaha n’umuntu, tugakunda umuntu tukamurwanaho ngo tumukize ariko tukanga icyaha kandi tukanakirwanya. Ikibabaje muri iki gihe nuko usanga hari ingengabitekerezo iriho mu bantu bayobye bagashaka nokuyobya babumvisha ko abatinganyi ari uburenganzira bwabo ndetse hari n’ibihugu byagezaho bibemerera gushyingiranwa nkabashakanye bemewe n’amategeko bakabyita iterambere mu burenganzira bw’umuntu. Muri Sinodi ibi twarabyamaganye kandi twamagana n’ibihugu bikize cyane imuryango nterankunga ishaka gutegeka ibihugu bafashe kwemera ubwo buyobe kugirango babone kubafasha. Ikibabaje cyane tugomba kwirinda cyane cyane mu rubyiruko nuko usanga hari abashaka kubashuka nokubatoza izo ngeso nkaho ari ubumenyi cyangwa amajyambere babazaniye hanyuma rero ukazasanga hari abato bashobora gushukwa bakagwa murizo ngezo nabo bakaba imbata z’izi ngeso nkuko umuntu atangira kunywa urumogi bikazamugora kuruvaho cyangwa se kureba amashusho y’urukozasoni ugasanga abaye imbata yabyo kandi bimwangiriza ubuzima nokubaka urugo bikazamunanira akaba ikibazo mu muryango.
14. Ubutumwa bw’ingenzi bw’urugo n’ukogeza ivanjili cyane cyane muri iki gihe dushaka kuvugurura iyogeza butumwa. Urugo rwamamaza ivanjili ruhereye kubarugize cyane ababyeyi bigisha abana ijambo ry’Imana ariko n’abana nabo bigisha ababyeyi. Hanyuma urugo rwigisha ivanjili no kubandi mu muryangoremezo, mu miryango y’Agisiyo Gatolika ndetse no muri paruwase kugira inshingano. Uko abashakanye basohoza neza bigisha abandi ijambo ry’Imana, bita kubakene n’imbabare, ubu butumwa nabo birabubaka, bagakura mu rukundo kandi bagakomera mu bumwe bwabo no mu mubano wabo rukaba urugo rwizihe Imana n’abantu. Dufite urugero rw’abagaragu b’Imana Cyprien Rugamba na Dafroza Mukansanga.
Mgr Antoine KAMBANDA

Byanditswe : tariki ya 09 Ukuboza 2015 saa 09:17:09, ubu , : 359
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a4633