URUBYIRUKO, UKWEMERA N'ISHISHOZA MU MUHAMAGARO

CEPJ
13 Mutarama 2017
Rubyiruko nkuda,
Mfite ibyishimo byo kubamenyesha ko mu Kwakira 2018 hazizihizwa Sinode y’Abepiskopi ifite iyi nsanganyamatsiko « Urubyiruko, ukwemera n’ishishoza mu muhamagaro ». Nashatse ko mwakwitabwaho by’umwihariko kuko mbahoza ku mutima. Ubu dushyira ahagaragara iyi nyandiko, turifuza ko yabayobora, ikabamurikira muri urwo rugendo.
Ndazirikana amagambo Imana yabwiye Abrahamu iti : « wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka » (Int 12,1). Ayo magambo namwe arababwirwa ubu: Ni amagambo y’Umubyeyi ubatumira mu buzima buri imbere butazwi ariko burimo ibikorwa byizewe, we ubwe azabaherekezamo. Ndabasaba gutega amatwi ijwi ry’Imanaribahamagara mu mitima yanyu binyuze mu mwuka wa Roho Mutagatifu.
Igihe Imana yabwiraga Abrahamu iti « haguruka ugende » yashakaga kumubwira iki ? Mu byukuri ntiyashakaga kumubwira kujya kure y’abe cyangwa y’isi. Byari umuhamagaro ukomeye wamusabaga gusiga byose akajya ku butaka bushya. Kuri twe ubu ubutaka bushya ni ubuhe, niba atari umuryango mugari w’abantu mwumva mushaka cyane, umuryango wuje ubutabera n’ubuvandimwe, umuryango mwumva mwakubaka kugeza ku mpera z’isi ?
Gusa birababaje ko muri iki gihe, « Haguruka ugende » bivuga n’ibindi birimo ugukoresha nabi ububasha umuntu afite ku bandi, ukurenganya abantu n’intambara. Muri mwebwe, urubyiruko rwinshi ruhura n’ibibazo byo guhohoterwa rukabona ko rugomba guhunga ibihugu byababyaye. Imiborogo yabo igera ku Mana, nk’iy’umuryango wa Israheri igihe wari mu bucakara kwa Farawo (Iyimukamisiri 2,23).
Ndifuza kandi kubibutsa amagambo Yezu yabwiye intumwa ze umunsi umwe igihe bamubazaga bati : « Mwigisha utuye he ?» Yarabasubije ati : « Nimuze murebe. » ( Yh 1, 38-39)
Rubyiruko nkunda, Namwe Yezu arahindukira akabarebesha indoro ye akabasaba kumugana. Rubyiruko nkunda, mwaba mwarabonye iyo ndoro ? Mwaba mwarumvise iryo jwi ? Mwaba mwariyumvisemo icyo kibatsi kibajyana mu nzira ze ? Ndemeza ko n’ubwo isi yuzuye ugushidikanya, uwo muhamagaro ukomeza kuzura umutima wanyu kugira ngo uwukingurire ibyishimo byuzuye. Ibyo bizashoboka igihe muzaba muherekejwe n’inararibonye, muzashobora gufata urugendo rwo gushishoza kugira ngo mubone umugambi Imana ifitiye ubuzima bwanyu. N’ubwo inzira yanyu yuzuye ubukene no kugwa, Imana yuje impuhwe ibahereza ukuboko kwayo ngo ibagandure.
I Cracovie muri Polonye, igihe nafunguraga ku mugaragaro Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko uheruka, nababajije urubyiruko incuro nyinshi nti : « Umuntu ashobora guhindura ibintu ? » Mwasubizanyije umurego muvuga muti « Yego ». Iryo jwi ryavukiye mu mitima y’urubyiruko rwari ruhari itihanganira ukurenganya abantu no kuba ba ntibindeba. Mutege amatwi ijwi rituruka mu nkingi z’umutima wanyu. N’igihe mwaba mutiyumvamo ubunararibonye kuko mukiri bato nk’umuhanuzi Yeremiya, Imana ibashishikariza kujya aho ibatumye « ntugire umuntu utinya,[...] humura turi kumwe, ndagutabara» (Yr 1,8).
Isi nziza kurushaho izubakwa na none n’umuganda wanyu, n’ugushakwa guhindura ibintu kwanyu n’ubuntu bwanyu. Mwigira ubwoba bwo gutega amatwi Roho ubabwiriza guhitamo mushize amanga, mwitinda igihe umutimanama wanyu ubasaba gutinyuka gukurikira Umwigisha. Kiliziya yumva ishaka kumva ijwi ryanyu, kumva uko mubona ibintu, kumva ukwemera kwanyu, yewe n’ugushidikanya kwanyu n’uko mubona ibintu. Nimwumvikanishe ijwi ryanyu, nimuryumvikanishe mu miryango mubamo kandi murigeze ku bashumba banyu. Mutagatifu Benedigito yasabaga abapadiri kubaza urubyiruko mbere yo gufata ibyemezo byose bikomeye kubera ko kenshi Imana ihishurira igikwiye umuto muri bose. (Amategeko ya Mutagatifu Benedigito III,3).
Ku bw’ibyo, mu rugendo rw’iyi sinodi, abavandimwe banjye Abepisikopi hamwe nanjye dushaka kugira uruhare mu byishimo byanyu (2Kor 1, 24). Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya w’i Nazareti urubyiruko nkamwe Imana yarebanye urukundo kugira ngo abafate ukuboko abaganishe ku byishimo bya « Ngaha ndaje » yuzuye kandi izira uburyarya (Lk 1,38).
Mbikoranye urukundo rwa kibyeyi.
Papa Fransisiko
Bikorewe i Vatikani, kuwa 13 Mutarama 2017.
Byahinduwe mu kinyarwanda n’Itsinda ry’Akanama k’Abepiskopi
gashinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko, CEPJ

Byanditswe : tariki ya 24 Mutarama 2017 saa 12:46:06, ubu , : 344
Uwabitangaje : Secretariat CEPJ

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d496b