Umuhamagaro wo kwiyegurira Imana

CEPJ
Umuhamagaro wo kwiyegurira Imana

Kuwa 29 Mata 1989, igihe Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II yagendereraga igihugu cya Madagasikari, yabwiye imbaga yari ikoraniye mu murwa mukuru wa Antananarivo ati : « Nkurikira : Uyu munsi Yezu arabibwira buri wese muri mwe. Nkurikira mu bigize ubuzima bwawe bwose, wishimye cyangwa ubabaye. Nkurikira kubw’ukwemera, nkurikira kubw’amizero, nkurikira kubw’urukundo. Nkurikira ushinga urugo : ni wo muhamagaro wa benshi. Nkurikira mu kwitangira abavandimwe, nkurikira mu kwibumbira hamwe n’abandi mu muryango ukomokamo, nabyo ni umuhamagaro w’abantu bose. Nkurikira utanga ubuzima bwawe nk’umusaseridoti, nk’uwihayimana cyangwa umubikira, uwo ni umuhamagaro w’abantu bakeya, kugira ngo bagaragaze ko Kristu ari muri Kiliziya koko ».

Guhitamo kwiyegurira Imana cyangwa kuba umubikira, ni igisubizo ku muhamagaro, ni ibyishimo bihambaye : Imana turi kumwe, Imana iri hafi, Imana iriho ! Ibyo byigaragaza mu gushaka kubana mu muryango muri Kiliziya, mu gihitamo kuba ingaragu kubera ingoma y’ijuru, no mu gukorera rubanda muri ibi bihe tugezemo, mu guhara ibyo utunze ukabisaranganya abakene. Ni ihitamo rigaragarira mu kugira inyota y’isengesho no gusonzera Ukaristiya.

Hariho ubwinsi bw’imihamagaro mu muhamagaro umwe

Umuhamagaro umwe: Imana ihamagarira buri muntu wese gukurikira Kristu, yaba umugabo cyangwa umugore. Uwo ni umuhamagaro wa buri mukristu wabatijwe. Inkuru Nziza y’umukiro ni iy’abantu bose.

Imihamagaro myinshi : hariho uburyo bwinshi bwo kubaho wubahiriza Ivanjiri bitewe n’ibihe n’abantu. Hari Petero, hari Zekewusi, hari Mariya Madarena n’abandi… hari ibiganza by’abagaragu, hari ijambo ry’umutangabuhamya, hari ituze ry’ushengerera. Hari ugushyingirwa, hari ubusaseridoti, hari ukudashaka kubera ingoma y’ijuru, hari ukuba mu muryango w’abihayimana…

Ese ni gute Imana itera inyota yo kuyiyegurira ?

Mu mavanjiri, Yezu yerekena icyo duhamagarirwa mu Bwami bwe, « gukora mu murima w’imizabibu » : « Ngwino unkurikire ». Arongera akagira ati « niba ubishaka », « uzabishaka », « uwo ari we wese uzashaka kuba umwigishwa wanjye ». Si agahato. Buri muntu wese Imana imuha ubwisanzure ku gisubizo cye. Imana ihamagara yifashishije abantu n’imiryango y’abayiyeguriye. Iyo hatabaho Kiliziya, igaragazwa n’abasaseridoti babumbira hamwe abayoboke, hamwe kandi n’Imiryango y’Abihayimana, nta muntu washoboraga kumva ko ahamagarwa. Mu muhamagaro wo gukurikira Kristu hari inzira nyinshi zishoboka. Ubuzima bwo kwiyegurira Imana, byaba kuva muri rubanda ukiherera cyangwa kuba mu muryango hamwe n’abandi, cyangwa se mu rugo rw’abihayimana, ni imwe muri izo nzira. Kumva wabaho kuri ubu buryo cyangwa buriya, kumva wafatanya n’abandi mu muryango runaka, ibyo ni ikimenyetso cy’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

Ese kwiyegurira Imana ni igitambo cyangwa ni impano ?

Kumva ko Imana iguhamagara ukayitaba si « igitambo » kidusenya. Umuhamagaro nta kintu na kimwe udutwara. Ni umuhamagaro wo kubaho, ukabaho kurushaho, hatagize ibyo urusha abandi, ahubwo kuba neza icyo wari cyo kera na kare, no kugeza magingo aya. Nkuko Yezu abitubwira : « Ubuzima bwanjye nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga » (Yh 10,18). Guhara ubuzima ni icyemezo kibangikanya guhitamo no kwigomwa. Koko rero, Imana ishaka ko tubaho, kandi tukabaho mu mudendezo. Ariko na none birumvikana ko guhitamo kubaho muri ubwo buryo bivuga kureka kubaho ku bundi buryo busanzwe. Niba gushaka kwegurira Imana ubuzima bwacu tugize ibyo twigomba bidutera kunezerwa, ni na ngombwa ko Kiliziya ibyemeza, niba Kiliziya ibyemeye ni uko koko Imana iduhamagara.

Ibimenyetso bigaragaza ko Imana iguhamagara

Amahoro y’umutima ni ikimenyetso cy’ibanze gikwiye guhabwa agaciro : niryo jambo rya mbere amaze kuzuka : « Nimugire amahoro » (Yh 20,21).

Ituze : ibyishimo, nka bya bindi abigishwa ba Emawusi bagize igihe basubiye i Yeruzalemu kumenyesha abigishwa ko babonye Nyagasani. Ariko na none impuhwe ugirira abababaye, abakene n’abatazi Nyagasani Yezu.

Kwiyumvamo umutima witangira abandi. Ibyishimo Imana iduha bidutera guhura n’abandi, kubisangiza abandi, no kwitangira abandi. Kimwe na Mariya Madarena Yezu yatumye ku ntumwa amaze kuzuka : « genda usange abavandimwe banjye maze ubabwire » (Yh 20,17).

Kwiherera kugira ngo ndusheho kumenya icyo mpamagarirwa

Kumbaza uti : « Muri njye, numva nshaka kubaho nte ? Ese uburyo nshaka gukurikira Kristu none niyo nzira yanjye y’ubuzima ? Ese koko ndashaka kumukurikira kurushaho ?

Kubiganira n’umuntu mfitiye icyizere, kandi ufite ubwisanzure n’ubushake buhagije bwo kumfasha kujya mbere, kandi bwubaha inzira nahisemo. Aho ngejeje ubu, birashoboka ko hakiri kare ko mfata icyemezo, ariko wenda ni igihe cyiza cyo kugira uwo mbibwira.

Gusura imiryango y’abihayimana, nkigererayo kugira ngo nyimenye neza, nkamenya ubuzima bwabo n’imibereho yabo bitari amabwire.

Kwiherera nkazirikana ku muhamagaro wanjye, nk’uko Mutagatifu Inyasi yabigenje. Niba ijambo ry’Imana rinezereza umutima, ni ikimenyetso gikomeye cyane ko Imana impamagara. Kwiherera nabyo bizatuma menya koko umuhamagaro wanjye, bizatuma menya ukuri aho ngishidikanya.

Kuki hari ubwo gufata icyemezo cyo kwiyegurira Imana bigora ?

Umuntu ashobora kugira ingorane mu gufata icyemezo ku muhamagaro we kubera impamvu nyinshi zinyuranye :

Kubera ko urumuri rutangaza muri twe buhoro buhoro.

Kubera ko hari ibintu tudashaka kurekura (kubera impamvu z’umuryango ukomokamo, kubera kwifuza gushinga urugo n’ibindi).

Kubera gutekerezako igihe kitaragera, cyangwa kwibira ko utabikwiye, cyangwa gutegeraza igihe uzumva utagishidikanya na gato kuri icyo cyemezo.

Kubera ko nta muntu n’umwe worohewe gufata icyemezo cyo kubaho mu buzima bw’abashakanye, kuba umusaseridoti cyangwa kwiyegurira Imana.

Cyangwa na none kubera ko hari ubwo wiyumvamo ibyishimo n’umunezero wo kubaho iyo utekereje cyane kuri uwo muhamagaro ? Nuko bikagushyikira gutekereza ko wagira inyungu nyinshi kurushaho uramutse ubaye mu wundi muhamagaro.

Nyamara hari ubwo bishyika ko bitakugora na gato, ukamurikirwa utagombye gushidikanya na gato.


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2017 saa 12:42:34, ubu , : 423
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bfc8c