Umuhamagaro w'abashakanye

CEPJ
Umuhamagaro w'abashakanye

Mu mihamagaro yose Imana igenera abantu, ugushyingirwa ni umwe mu mihamagaro ihebuje kandi y’agaciro gakomeye.
Mu gushyingirwa, umugabo n’umugore bafatanya n’Imana gukomeza umurimo ukomeye w’irema igihe babyara abana ; mu mubano wabo, bombi bahamagarirwa buri wese gutagatifuza mugenzi we ; bombi bagira inshingano ikomeye yo kwita ku bana babyaye, babaha uburere bwa roho, kubahugura ubwenge, kubabibamo umutima ukunda no kubaremamo ubushake bwo gukora, kugeza igihe bazakurira bakagira ubushobozi bwo kwirwanaho mu buzima.

Umuhamagaro w’abashakanye ushingiye ku rukundo

Nkuko Imana ari urukundo kandi ikaba yararemye isi kubw’urukundo, ntiyigeze ishaka ko abana bavuka ku bundi buryo uretse kubw’urukundo rw’umugabo n’umugore biyegurirana kubana akaramata.
Niyo mpamvu urukundo rugomba kugira agaciro gakomeye mu iyobokamana. None se umubano w’abashakanye nturagizwa Imana binyujijwe mu isakaramentu : isakaramentu ry’ugushyingirwa ?

Umubano w’abashakanye ugomba gutegurwa bihagije

Ku bw’iyo mpamvu umugabo n’umugore, mu gihe bugimbuke bwabo, bagomba kwitegura igihe kirekire uwo muhamagaro uhebuje uzatuma bafatanya n’Imana mu umurimo w’irema.
Kugira ngo abyitegure neza, umusore agomba kwihatira kubaho mu bumanzi atandarika umubiri we, agomba kwitoza kubaha umugore, agomba kwitoza kugira imico n’imigenzereze myiza izatuma umukobwa amukunda, agatwarwa umutima wose. Umukobwa azitoza kwiyoroshya no gucisha make, azitoza kudasabagiza umutima we, kutararikira ababonetse bose uko bwije n’uko bukeye, ahubwo azimenyereza kugira ubwitange n’ubuntu bwita ku rugo azashinga.

Uko urukundo rugomba kumera

Urukundo si ugushimisha irari ry’umubiri ; si n’inzozi z’imitoma, si amareshyamugeni adatunga urugo. Urukundo ni imvamutima ihambaye, ni impano y’ubuntu kandi irambye umugabo umwe agabira umugore umwe rukumbi n’umugore umwe gusa agenera umugabo umwe rutoki. Urukundo rusaba ko buri wese mu bashakanye ahunda mugenzi we icyiza gihebuje yifitemo, akihatira guca ukubiri n’ikibi yifitemo cyashobora gutambamira umubano wabo, akikungahaza ku migenzereze n’imico myiza ishimangira urukundo bafitanye, kandi akamwegurira indangagaciro zose z’umutima n’amagara yifitemo.
Urukundo nyakuri si ikirezi cyera de nk’uko akenshi urubyiruko rubyibwira. Urukundo nyakuri rugizwe n’ibyishimo n’imibabaro, rugizwe n’umudendezo n’ibitambo. Abashaka kubona mu rukundo ibyishimo gusa baba barwiciye mu iterura, mu gihe abemeye kurwikorerera imitwaro no kwakira ibibazo byarwo baba barugiriye ubwishingizi bururinda impanuka zakomoka k’ubwikanyize mu mibabaro no ngorane z’ubuzima.

Inkomoko y’urukundo

Urukundo rw’abashakanye si igihangano cya muntu. Imana niyo yashatse urwo rukundo rubaho. Iyo mu rukundo ushatse gushimisha gusa irari ry’umubiri uba urunyuranyije n’intego kamere yarwo, igihe wirengagije inshingano yo kubyara abana no kwitangira utizigamye uburere bwabo bwiza.

Ugushyingirwa gutagatifu

Isakaramentu ry’ugushyingirwa ni ubumwe bukomeye umugabo n’umugore b’abakristu biyemeza mu rukundo kugira ngo bafashanye mu mibereho yabo. Muri iryo sakaramentu, Kristu atagatifuza imibanire y’abashakanye, akabafasha kubana gikirisitu nk’uko na we abanye na Kiliziya ye.

Iri sakaramentu ritandukanye n’andi yose : andi masakaramentu tuyakira tuyahawe n’uhagarariye Yezu Kristu muri Kiliziya ; isakaramentu ry’ugushyingirwa ryo, umugabo n’umugore b’abakirisitu biyemeje kubana ni bo barihana mu isezerano bagirana imbere y’uhagarariye Kristu n’imbere y’abahamya nibura babiri.


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2017 saa 12:59:39, ubu , : 476
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   1ec5a