Imiryango y'Abakristu muri Kiliziya

CEPJ
Imiryango y'Urubyiruko ni ingenzi muri Kiliziya

Imiryango y’abakristu

Muri Kiliziya gatolika, uretse imiryango igamije kwiyegurira Imana n’igamije iyogezabutumwa, hashobora kubaho kandi amashyirahamwe y’abakirisitu bashaka kwisungana, bagakorera hamwe bagamije guharanira ubutungane, guteza imbere ibikorwa byo gusenga cyangwa ibyo kwigisha ubukristu, kwitangira iyogezabutumwa, ibikorwa by’urukundo, cyangwa se ibyo gucengeza amatwara y’ubukirisitu mu mibereho n’imikorere y’abantu b’iki gihe.(C.I.C.Can. 298)

Aya mabwiriza akurikira agamije kutwereka umurongo bene ayo mashyirahamwe agomba kugenderamo kugira ngo abashe kubaho no gukorana n’amaparuwasi cyangwa na diyosezi mu mucyo kandi ku buryo bwagirira Kiliziya akamaro.

Abakirisitu bafite uburenganzira bwo gushinga amashyirahamwe babyiyumvikaniyeho ubwabo kugira ngo baterane inkunga mu gukurikirana intego zivugwa haruguru(C.I.C. Can. 299, &1). 

Bene ayo mahuriro, yitwa amashyirahamwe yigenga, akinjirwamo gusa n’ababishatse, nta gahato(Can.299, &2).

Nta shyirahamwe ry’abakristu ryigenga rishobora kugira umwanya muri Kiliziya ridafite amategeko shingiro arigenga(Statuts) yemewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya bubifitiye ububasha(C.I.C Can. 299&3).

Ntashyirahamwe na rimwe rishobora kwiyita ‘’Gatolika’’ ritabyemerewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya bubifitiye ububasha(C.I.C. Can.300) 

Amashyirahamwe ayo ariyo yose, yaba ayashyizweho na Kiliziya cyangwa se ayo abakristu bishyiriyeho ku giti cyabo(associations publiques ou privées), agomba kugira amategeko shingiro ayagenga(Statuts). Ayo mategeko agomba gusobanura kuburyo buhagije ibi bikurikira(Can.304).

  1. Icyo iryo shyirahamwe rigamije,
  2. Icyicaro cyaryo ;
  3. Ibisabwa abashaka kuryinjiramo ;
  4. Uburyo umuyoboke waryo areka kuba we ;
  5. Imiyoborere y’ishyirahamwe;
  6. Uburyo inteko rusange itumizwa kandi igafata ibyemezo, kabone n’ubwo bose baba batabonetse;
  7. Aho rizakura umutungo urifasha kugera kuntego ryiyemeje;

Ububasha bwo kwemerera ishyirahamwe ry’abakirisitu kubaho no gukora, ryaba iryashyizweho na Kiliziya cyangwa iryishyiriweho n’abakirisitu ubwabo, bufitwe na:

  1. Papa: iyo ishyirahamwe rikorera mu bihugu bitandukanye;
  2. Inama y’abepisikopi b’igihugu: iyo ishyirahamwe rifite abayoboke hirya no hino mu gihugu;
  3. Umwepisikopi wa diyosezi: iyo ishyirahamwe rivukiye muri iyo diyosezi cyangwa se rikorera mu bwatsi bwayo honyine (C.I.C. Can. 312, &1).

Nta shyirahamwe ry’abakristu na rimwe rishobora gutangira gukorera mu maparuwasi ritabyemerewe n’umushumba wa diyosezi mu rwandiko, kabone n’ubwo ryaba ryaremewe mu yindi diyosezi ndetse no murwego rw’isi(C.IC. Can. 312, &2).

Amashyirahamwe y’abakirisitu, ayo ari yo yose, agomba kurangwa n’umugenzo mwiza wo kumvira abayobozi ba Kiliziya mu nzego zayo zose kugera kuri padiri mukuru wa paruwasi. Abo bayobozi bafite inshingano zo gukurikiranira hafi imikorere n’imibereho y’amashyirahamwe yose y’abakristu yemewe kugira ngo amaherezo atazava aho ata umurongo w’ukwemera gatolika cyangwa hatazadukamo andi matwara n’imikorere bidahwitse byabangamira umutekano wa Kiliziya n’ubumwe bwayo(C.I.C Can.305).

Amashyirahamwe y’abakristu yemewe, afite uburenganzira bwo kwishyiriraho amategeko ngengamikorere, gukora inama mu bwisanzure, kwishyiriraho abayobozi, za komisiyo n’abacungamutungo, nta gahato, mu buryo bwateganyijwe n’amategeko shingiro(Statuts) ya buri shyirahamwe(C.I.C Can. 309).

Imiryango y’agisiyo gatolika

Agisiyo Gatolika’’ bishaka kuvuga ubuhamya bwihariye bw’abakristu b’abalayiki bibumbiye mu mashyirahamwe bafite intego yo gucengeza amatwara y’ubukristu mu bo babana cyangwa bakorana, bityo bakaba “umunyu w’isi n’urumuri rw’isi”(Mt 5, 13-16) batanga urugero rwiza.

“Agisiyo gatolika” yatangiye by’ukuri mu kinyejana cya 19, ishimangirwa n’inama mpuzamahanga ya Kiliziya Vatikani II (1962-1965). “Agisiyo gatolika” niwo muyoboro abakirisitu b’abalayiki bashobora kugaragarizamo uruhare rwabo mu murimo w’iyogeyabutumwa.

Imiryango y’agisiyo gatolika ni amashyirahamwe y’abakristu, cyane cyane abalayiki, basangiye umugambi wo gufatanya mu guhuza ukwemera gatolika n’ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi bagaharanira gucengeza amatwara y’ivanjili mubo babana. Biyemeza kuba intumwa za Kirisitu n’abanyeshyaka ba Kiliziya aho bari hose. Babigaragariza cyane cyane mu ngero z’imibereho yabo, imitekerereze yabo, n’imikorere yabo.

Imiryango y’agisiyo gatolika igenewe kandi gufasha abayoboke bayo kwitagatifuza ubwabo bumva inyigisho, basengera hamwe, bagira umwete wo guhabwa amasakaramentu kenshi, kandi bihatira kubana kivandimwe, ndetse bagakosorana igihe bibaye ngombwa.

Imiryango y’agisiyo gatolika iri mu rwego rw’amashyirahamwe y’abakirisitu yigenga. Amabwiriza yerekeranye na bene ayo mahuriro, nk’uko yasobanuwe haruguru, arayireba.

Kugira ngo ishyirahamwe ry’abakristu rivutse muri paruwasi cyangwa se rikomoka ahandi, ribashe gukora ku mugaragaro nk’umuryango w’agisiyo gatolika, rigomba kubanza kwimenyekanisha mu buyobozi bwa paruwasi ritangiriyemo, rigasobanura amateka yaryo n’amatwara yaryo, kandi rikerekana amategeko nshingiro arigenga(statuts).


Byanditswe : tariki ya 02 Ugushyingo 2017 saa 13:15:53, ubu , : 374
Uwabitangaje : Robert MAKUTA

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   bfc8c